Nyuma y’aho ingabo zari iza RPA zihagarikiye Jenoside yakorwe abatutsi 1994, uretse rubanda rwo hasi, abari abategetsi bakomeye bahunze banyuze muri Zaire ubu ni Congo, abandi Nairobi iyi yo yari yarabaye indi yabo kubera Seth Sendashonga na Col. Rizinde Theoneste bari bafite umugambi wo gukusanya ingabo za kera bagatera u Rwanda bafashishwe na Uganda ku isonga Museveni na Salim Saleh.
Mu bikorwa byo guhiga bukware Abajenosideri hari bimwe bikomeye byiswe ‘Opération NAKI’ [ Opelation Nairobi- Kigali ] yakorewe i Nairobi muri Nyakanga 1997-98, yafatiwemo abahamijwe uruhare muri Jenoside batandukanye bahose muri Leta ya Kera na Guverinoma y’Abatabazi.
Opération NAKI cyangwa Operation Nairobi-Kigali, igarukwaho mu gitabo ‘Hiding in Plain Sight: The Pursuit of War Criminals from Nuremberg to the War on Terror’ cyanditswe na Eric Stover mu 2016, yakozwe hagamijwe guta muri yombi abakomeye bakoze Jenoside.
Ubwo yategurwaga, abashinjacyaha ba ICTR begereye ubuyobozi bwa Kenya babasaba ubufasha mu guta muri yombi abashakishwaga, ariko ntibahita bababwira amazina yabo.
Kugira ngo iyi opération irusheho kuba ibanga, abagenzacyaha ba ICTR ntibahise babwira bagenzi babo ba Kenya amakuru yose ajyanye n’uyu mukwabu udasanzwe.
Mu gitondo kare cyo ku wa 17 Nyakanga 1997, Gilbert Morisette, Luc Côté na bamwe mu bashinjacyaha bagera kuri 20 bahuriye kuri Polisi ya Kenya, baganira ku ikarita igaragaza aho abantu bashaka guta muri yombi baherereye.
Bigabanyijemo amatsinda, maze saa kumi n’imwe za mu gitondo buri tsinda rishyikirizwa ibahasha ifunze, irimo amazina y’uwo bagomba gufata, ifoto ye, imiterere y’inzu arimo n’andi makuru yari akenewe ku bagombaga gufatwa, bemeranya ko biba byamaze gukorwa mbere y’uko izuba rirasa.
Igihe umugenzacyaha yagaragazaga ugushidikanyaga ku wo bagomba gufata, Morissette yifashishaga umwe mu Banyarwanda baza guhamya neza ko uwo bafashe ari we bashaka.
Mu museso wa kare Polisi ya Kenya yari imaze guta muri yombi abantu barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’umuryango, ari nawe mugore rukumbi waciriwe urubanza na ICTR.
Nyamara bageze kwa Kabuga Felicien basanga inzu irera kandi amakuru y’ibanze yarerekanaga ko agomba kuba ahari. Itoroka rya Kabuga ryagizwemo uruhare na Col. Patrick Karegeya wari ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu, wari waramaze kuba inshiti y’umuryango wa Kabuga biciye k’umukobwa we Winnie Kabuga wari ihabara rya Col. Karegeya, waje gushakwa na Paulin Murayi, nyuma Col. Karegeya akaza kumushyira muri RNC.
Byagenze bite ngo Kabuga abure?
Ubwo Opération NAKI yakorwaga, Felicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu baterankunga ba Jenoside yabanyuze mu myanya y’intoki, binugwanugwa ko hari uwamuhaye amakuru ko agiye gufatwa agahita anyerera.
Kuva icyo gihe, uwari Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow yemeza ko Kabuga yari muri Kenya. Uyu mugabo w’umukire cyane, bivugwa ko yahayoboreraga ubushabitsi bwinshi. Yaje kuva muri Kenya ngo ajya I Burundi aho atuye kandi atuje mu majyaruguru y’Uburundi ahitwa I Ngozi [State house] iwabo wa Perezida Nkurunziza, uhereye mu 2009. Aho arindiwe bikomeye n’inyeshyamba za FRLR, bivugwa ko zifite ibirindiro bikuru ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu mu Burundi.
Uyu Kabuga bivugwa ko yaba ariwe muterankunga mukuru wa FDLR n’Imbonerakure ndetse na Leta y’u Burundi nyuma y’aho Union Europeene n’ibindi bihugu ku giti cyabyo bikuyeho inkunga, Kabuga niwe ufasha u Burundi kubaho biciye mu bucuruzi bwe butandukanye.
Amakuru ikinyamakuru Rushyashya cyabashije kumenya avuga ko Kabuga Felicien washakishwaga uruhindu n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye no mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage
Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y’Umujyi wa Francfort mu Budage, abapolisi bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.
Ubwo yabonaga abo bapolisi bari baje kumuta muri yombi, Ngirabatware yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka we w’ipantalo, arayishwanyuza akoreshe inkweto. Yahise atabwa muri yombi n’abo bapolisi.
Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisigazwa by’iyo ‘flash disk’ kuri labolatwari y’igenzura.
Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y’igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha andi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5,000 yishyuwe n’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.
Uwo yari yivuje ibyerekeranye n’ibibazo mu myanya y’ubuhumekero [ Insuffisance respiratoire chronique].
Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira rwakoreshejwe n’uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyira rwo.
Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n’ikinyamakuru Jeune Afrique yabashije kubona, ari iya Félicien Kabuga w’imyaka isaga 80 akaba ari sebukwe wa Ngirabatware, aho azwiho kuba yarateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM [ Radio Télévision libre des mille collines] yakanguriye ubwicanyi akaba akurikiranweho kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi yari igamije guhabwa abakoze Jenoside.
Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni [Canne anglaise]. Hari n’abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.
Nk’uko umwe mu nshuti za hafi n’abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y’ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe?
N’ubwo Ngirabatware yatawe muri yombi, abagize umuryango we baracyafite imyanya ikomeye nka Fabien Singaye, wari ushinzwe ubujyanama bwihariye bw’uwari Perezida wa Centrafrika, François Bozizé.
Leta ya Kenya yahakanye yivuye inyuma ko Kabuga yaba ari ku butaka bwayo ariko inkuru icukumbuye [ Documentaire] yakozwe na televiziyo yigenga NTV yo muri icyo gihugu, yashyizwe ahagaraga muri Nyakanga 2007 igaragaza ibitandukanye n’ibyo Leta yavugaga.