Amakuru Rushyashya igitohoza kuva muri Uganda ni uko abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki yitwa Elizabeth National park bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo mu gisilikare cya Kayumba Nyamwasa ufashwa na Uganda.
Kuri uyu wa 5 Mata 2019 nibwo Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Nilepost dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Abanyarwanda 40 bafatiwe hafi n’umupaka uhuza Uganda na Congo ahitwa Kasese.
Abafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese kugirango hakorwe iperereza no kubabaza icyabatwaraga muri Congo ndetse bamwe badafite ibyangombwa bibaranga.
Mu bafashwe abenshi n’abagabo ariko hakaba harimo n’abagore bacye ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.
Abanyarwanda bafashwe bivugwa ko bagenderaga muri Taxi Mini bus zifite ibirango UBD 338V,UBA 841D na UBE 325P ,Abafashwe bose polisi ya Kasese ikaba ibacumbikiye mu bihome byayo.
Mwesigye Vicent ukuriye polisi ya Kasese abajijwe n’itangazamakuru amazina yabafashwe yanze kuyavuga ahubwo avuga koi fatwa ry’Abanyarwanda bambukaga bajya muri Congo ari ikibazo gikomeye gikwiye gusubizwa na polisi ku rwego rwisumbuyeho.
Mwesigye yagize ati “Ntacyo navuga kuri iki kibazo ahubwo mwabaza urwego rudukuriye”.
Ibi bikimara kuba polisi ya Kasese ikaba yabujije abanyamakuru kugera aho abanyarwanda bafungiwe kugirango batangaze icyatumye bafatwa.
Umutekano umaze gukazwa cyane muri iyi pariki ya Elizabeth kubera ko mu cyumweru gishize muri iyi pariki hafashwe bugwate umuzungu w’Umunyamerika n’uwamutembereza basaba Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Uganda kugirango barekurwe.
Umwaka ushize Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba nyuma baje gufungwaho gato baza kurekurwa bacishwa ahandi bagezwa muri Sud Kivu mu Minembwe.
Mu mpera z’umwaka ushize Urubyiruko rw’abasukuti (scouts) rusaga 200 rw’Abagande rurimo n’abarwanyi ba RNC, rwanyujijwe k’ubutaka bw’u Burundi n’inzego zishinzwe umutekano k’ubufatanye n’abinjira n’abasohoka mu majyaruguru y’uburasirazuba mu Ntara ya Muyinga, aho bari bagiye mu mutwe wa RNC ariko byiswe ko ngo bari bagiye mu nama ihuza abasukuti bo mu karere yabereye mu Ntara ya Gitega.