• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo
Kasese.

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Ubwanditsi 05 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru Rushyashya igitohoza kuva muri  Uganda ni uko abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki yitwa Elizabeth National park bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo mu gisilikare cya Kayumba Nyamwasa ufashwa na Uganda.

Kuri uyu wa 5 Mata 2019 nibwo Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Nilepost dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Abanyarwanda 40 bafatiwe hafi n’umupaka uhuza Uganda na Congo ahitwa Kasese.

Abafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese kugirango hakorwe iperereza no kubabaza icyabatwaraga muri Congo ndetse bamwe badafite ibyangombwa bibaranga.

Mu bafashwe abenshi n’abagabo ariko hakaba harimo n’abagore bacye ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Abanyarwanda bafashwe bivugwa ko bagenderaga muri Taxi Mini bus zifite ibirango UBD 338V,UBA 841D na UBE 325P ,Abafashwe bose polisi ya Kasese ikaba ibacumbikiye mu bihome byayo.

Mwesigye Vicent ukuriye polisi ya Kasese abajijwe n’itangazamakuru amazina yabafashwe yanze kuyavuga ahubwo avuga koi fatwa ry’Abanyarwanda bambukaga bajya muri Congo ari ikibazo gikomeye gikwiye gusubizwa na polisi ku rwego rwisumbuyeho.

Mwesigye yagize ati “Ntacyo navuga kuri iki kibazo ahubwo mwabaza urwego rudukuriye”.

Ibi bikimara kuba polisi ya Kasese ikaba yabujije abanyamakuru kugera aho abanyarwanda bafungiwe kugirango batangaze icyatumye bafatwa.

Umutekano umaze gukazwa cyane muri iyi pariki ya Elizabeth kubera ko mu cyumweru gishize muri iyi pariki hafashwe bugwate  umuzungu w’Umunyamerika  n’uwamutembereza basaba Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Uganda kugirango barekurwe.

Umwaka ushize Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba nyuma baje gufungwaho gato baza kurekurwa  bacishwa ahandi bagezwa muri Sud Kivu mu Minembwe.

Mu mpera z’umwaka ushize Urubyiruko rw’abasukuti (scouts) rusaga 200 rw’Abagande rurimo  n’abarwanyi ba RNC, rwanyujijwe k’ubutaka bw’u Burundi n’inzego zishinzwe umutekano k’ubufatanye n’abinjira n’abasohoka  mu majyaruguru y’uburasirazuba mu Ntara ya Muyinga, aho bari bagiye mu mutwe wa RNC ariko byiswe ko ngo bari bagiye mu nama ihuza abasukuti bo mu karere yabereye mu Ntara ya Gitega.

2019-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki
UBUKUNGU

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma
POLITIKI

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC
Amakuru

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Ubwanditsi 25 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru