Minisitiri w’Ingabo wa Sudani wari uyoboye abeguje Perezida Omar al-Bashir, nawe yeguye nyuma umunsi umwe bitewe n’igitutu cy’abaturage bari bakomeje kwigaragarambya.
Lt Gen Awad Ibn Auf yatangaje icyo cyemezo kuri televiziyo y’igihugu, yemeza ko Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman ari we umusimbura.
BBC yanditse ko mbere y’uyu mwanzuro, abigaragambya bari bakajije umurego bavuga ko abakuyeho Bashir basanzwe ari abantu be ba hafi, bityo nta mpinduka nyakuri zabaye nubwo we yahiritswe ndetse agafungwa.
Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko kizayobora imyaka ibiri y’inzibacyuho, hagakurikiraho amatora.
Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ategeka Sudani yegujwe nyuma y’amezi y’imyigaragambyo aho abaturage binubiraga izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse igihugu kikaba cyari gikomeje kujya mu kangaratete.
Ibn Auf wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashir yari ashinzwe ubutasi mu myaka ya 2000 mu makimbirane yateye ubwicanyi bukomeye mu ntara ya Darfur. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamushiriyeho ibihano mu mwaka wa 2007.
Abigaragarambya mu mujyi wa Khartoum bishimiye ubwegure bwe baririmba bati ‘irongeye irahirimye.’
Umuryango w’abakozi muri Sudani uri inyuma y’iyi myigaragambyo watangaje ko ubu bwegure bwe ari intsinzi ku bigaragambya.
Abaturage bo basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivili mbere y’uko bava mu mihanda bagasubira mu ngo zabo.
Uwahawe ubuyobozi ni umwe mu basirikare bakuru ba Sudani ufatwa nk’ugerageza kuba umwere mu bihe bikomeye byose Sudani yaciyemo, ugereranyije na bagenzi be. Binavugwa ko yahuye n’abigaragambya kugira ngo yumve ibitekerezo byabo.
Abayoboye igisirikare cya Sudani bemeza ko badakeneye ubutegetsi, ahubwo bakeneye gushyira ibintu ku murongo mbere y’uho haba amatora.
Omar al-Bashir ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ariko igisirikare cyo cyatangaje ko kitazamutanga.