Uwahoze ayobora MTN Uganda, Wim Vanhellepute yatangaje impamvu yakomeje kuvugana n’Umunyarwanda Annie Tabula Bilenge na Elsa Mussolini kandi barirukanwe ku butaka bw’igihugu cya Uganda.
Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini wari ukuriye ibijyanye na Mobile Money, Umufaransa, Olivier Prentout wari ukuriye ibijyanye no kwamamaza n’Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi. Birukanwe ku butaka bwa Uganda muri Gashyantare bashinjwa kwivanga mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nyuma y’iminsi micye Uganda yaje kwirukana Wim Vanhelleputte ashinjwa gutuma aba batatu birukanwe bakomeza gukora imirimo yabo bifashishije interineti. Ni ingingo Uganda yavuze ko itari kwihanganira.
Uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi yajuririye iri yirukanwa rye mu rukiko avuga ko yarenganyijwe.
Daily Monitor yakurikiranye uru rubanza, itangaza ko uyu mugabo yavuze ko kuvugana n;abakozi birukanwe nta kindi bihatse.
Yanditse agira ati “ Nakomeje kuvugana nabo nsaba ibisubizo ku mpamvu batatanze ibiro ubwo birukanwaga.”
Leta ya Uganda ikomeje kwihagararaho ko ibisobanuro by’uyu mugabo ntacyo biyibwiye ahubwo ikavuga ko icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe na na Minisitiri w’Ibibazo byo mu gihugu, Gen Jeje Odongo yacyumvise nabi nk’uko Umushinjacyaha Mukuru wa Uganda, Wanyama Kodoli yatangarije urukiko.
Ati “ Minisitiri nta ruhushya rw’uwo ari we wese yari akeneye kugira ngo yirukane Vanhelleputte.”
Umucamanza, Henrietta Wolayo yavuze ko iby’uru rubanza bizakomeza kuwa 10 Gicurasi 2019.