• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Ubwanditsi 30 Apr 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bw’u Bubiligi byasinye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 120 z’amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 121 Frw.

Iyi nkunga u Rwanda rwahawe ni impano izifashishwa muri gahunda z’iterambere mu myaka ya 2019-2024. Izibanda mu guteza imbere inzego zirimo ubuzima, ubuhinzi no guteza imbere imijyi.

Urwego rw’ubuzima ruzatangwamo miliyoni 45 z’amayero, ubuhinzi butangwemo miliyoni 30 naho guteza imbere imijyi bitware miliyoni 28 z’amayero mu gihe andi azakoreshwa mu gucunga neza umutungo wa Leta.

Mu rwego rw’ubuzima hazibandwa ku kwegereza abaturage serivisi z’imyororokere no kuboneza urubyaro, mu buhinzi hibandwe ku kongera umusaruro uva mu bworozi.

Mu bijyanye no guteza imbere imijyi, inkunga u Rwanda rwahawe izakoreshwa cyane cyane mu guteza imbere umujyi wa Rubavu, Musanze na Rwamagana.

Minitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, nyuma y’isinywa ry’aya masezerano kuri uyu wa Kabiri, yashimiye u Bubiligi kubw’iyo mpano, ashimangira ko izafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifata ubuzima, ubuhinzi n’iterambere ry’imijyi nk’inzego zikomeye zifite icyo zivuze kinini ku iterambere ry’u Rwanda nk’uko biri muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere. Kubw’ibyo rero iyi nkunga y’u Bubiligi ni intambwe igana imbere mu gushyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt yavuze ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ari ikimenyetso ko umubano wabyo ukomeje gutera imbere.

Yavuze ko ari ikimenyetso kije cyiyongera ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel rwabaye muri uku kwezi, byombi byerekana ko u Bubiligi bufata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.

Yagize ati “Kuba hasinywe aya amasezerano byose byerekana ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi udasanzwe w’u Bubiligi. Twishimiye gutangiza iyi gahunda nshya izakoreshwa mu nzego eshatu zizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abanyarwanda.”

Amb. Ryelandt yavuze ko iyo nkunga ifite umwihariko wo kudakurirwaho imisoro. Ubusanzwe izindi nkunga zakurirwagaho imisoro, ni ukuvuga ari ibikoresho byaguzwemo na serivisi bizifashishwa mu mishinga iyo nkunga ikoreshwamo ubundi byakuriwagaho imisoro.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yavuze ko impamvu batasabye gukurirwaho imisoro bagamije gushyigikira iterambere ry’ibyinjira mu isanduku ya Leta.

Mu nzego z’ubuhinzi n’ubuzima, u Bubiligi buzajya burekura amafaranga nyuma yo kugenzura uko aya mbere yakoreshejwe.

Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel).

Inkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda ije nyuma y’indi yatanzwe mu 2011 ya miliyoni 160 z’amayero yakoreshejwe mu buzima , ingufu, ubuhinzi n’ibindi.

Inkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda ije nyuma y’indi yatanzwe mu 2011 ya miliyoni 160 z’amayero

Iyi nkunga u Rwanda rwahawe ni impano izifashishwa muri gahunda z’iterambere guhera mu 2019 kugeza 2024

Minitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (ibumoso) yashimiye u Bubiligi kubw’iyo mpano, ashimangira ko izafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje.
Inkuru ya IGIHE

2019-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika  [ Yavuguruwe ]

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 28 May 2018
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Ubwanditsi 18 Dec 2018
BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Ubwanditsi 25 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023
Amakuru

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Ubwanditsi 18 Dec 2023
U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA
IMIKINO

U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje
Mu Mahanga

Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje

Ubwanditsi 12 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru