Abadipolomate b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi 14, bakemanze icyemezo cya leta ya Uganda cyo gutegeka ibinyamakuru guhagarika by’agateganyo abakozi babyo, bazira ko kurenga ku mategeko agenga ibigomba gutangazwa.
Urwego rushinzwe kugenzura ibinyamakuru (UCC) ruheruka gutegeka ko Televiziyo na radio 13 bihagarika abanyamakuru 39 barimo abayobozi, nyuma yo gutangaza ifatwa n’ifungwa rya Bobi Wine, umuhanzi akaba n’umudepite.
Ibyo binyamakuru birimo NBS TV, BBS TV, NTV, Bukedde TV, Kingdom TV na Salt TV, Akaboozi radio, Beat FM, Capital FM, Pearl FM, Sapientia FM na Radio Simba.
Mu itangazo basohoye, abo badipolomate basabye Leta ya Uganda kubahiriza amategeko no kwemerera abanya-Uganda uburenganzira bwabo bwa demokarasi, hatitawe ku mashyaka bakomokamo.
Bagize bati “Duhangayikishijwe cyane n’ibikorwa bikomeje byo kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe muri Uganda. Tunahangayikishijwe kandi n’imbaraga z’umurengera zikoreshwa na Polisi ya Uganda mu gutatanya abigaragambya mu ituze n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Abasabiwe guhagarikwa barimo abanditsi bakuru, abatunganya ibiganiro n’abayobozi ba gahunda z’ibi bitangazamakuru.
Bobi Wine akurikiranyweho gukoresha imyigaragamnbyo itemewe mu 2018. Gusa kuri uyu wa Kane yarekuwe by’agateganyo atanze ingwate.