Imyaka ibaye hafi ibiri imibanire y’u Rwanda na Uganda ari mibi cyane, kugeza n’aho u Rwanda rufashe icyemezo cyo kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda kubera itabwa muri yombi, kugirirwa nabi, gutotezwa, gufungwa na ambasade ntiyemererwe kubageraho, kugarurwa mu Rwanda n’ibindi.
U Rwanda kandi ruherutse gufata icyemezo cyo kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda, kubera ibi bikorwa bya kinyamaswa bakorerwa.
Ku mpamvu zidafitanye isano n’ibibazo mu mubano w’ibihugu byombi, u Rwanda rwabujije imodoka ziremereye gukomeza gukoresha umupaka wa Gatuna ziturutse muri Uganda, ahubwo zisabwa gukoresha uwa Kagitumba zinyuze mu misozi ya Mirama.
Uyu mupaka urimo kubakwa neza ngo urusheho kunoza serivisi ndetse ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko ibikorwa bigeze hejuru ya 90%, ku buryo muri uku kwezi wongera gukora nk’ibisanzwe.
Abayobozi ba Uganda, ibitangazamakuru byegamiye kuri Leta n’abandi bahezanguni ba Museveni, bahimbye ikinyoma cyo gushinja u Rwanda ko rwafunze imipaka rukaba rurimo ‘kubangamira Uganda mu bijyanye n’ubukungu’.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Oxfam International ukorera mu Bwongereza, Winnie Byanyima, akaba n’umuturage wa Uganda, amaze iminsi ari mu bavuga ko u Rwanda na Uganda bahonyoye uburenganzira bwa muntu bakabangamira ubuhahirane.
Abasesengura umubano w’u Rwanda na Uganda, bahamya ko Byanyima, umugore wa Kizza Besigye, utavuga rumwe na Museveni, yitwikira umutaka w’uburenganzira bwa muntu akunga mu ry’abavuga ko u Rwanda rukwiye gufatwa mu buryo bumwe na Uganda mu kibazo cy’umubano utameze neza hagati y’ibihugu byombi.
Bashimangira ko Byanyima agaragaza cyane kubogama mu kibazo cya Uganda n’u Rwanda, kuko afite imyumvire imwe na Museveni yo kumva ko u Rwanda ari agahugu gato kadashobora kwigenera uko kabaho ahubwo gakomba kubigenerwa na Museveni.
Byanyima aherutse kwandika kuri Twitter amagambo yatumye benshi bamwotsa igitutu kuko yirengagiza imvano y’igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, agatsimbarara mu kuvuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bakwiye gutanga ibisobanuro kuko ibiba ari mu nyungu zabo.
Ku wa 3 Werurwe yagize ati “Kubera iki abaturage barimo guhurika bene aka kageni kandi icyo bakeneye ari ukwishakira amafaranga, bagatunga imiryango yabo, bagasura abavandimwe n’inshuti? Abayobozi bacu batugomba ibisobanuro. Ni gute ibintu byageze kuri uru rwego, ni ibiki birimo kuba hagati yabo? Ibi ntabwo biri mu nyungu zacu.”
Yongeyeho ati “gufunga imipaka no kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bibangamiye inyungu n’imirimo.”
Yasabye ba Perezida bombi Museveni na Kagame anyuze ku mazina bakoresha kuri twitter, ati “Mufite ibisobanuro mutugomba nk’abaturage. Muzirikana inshingano zanyu banyakubahwa?”
Benshi batangajwe n’aya magambo ya Byanyima, bibaza impamvu yo guhuza ibintu hagati y’umuyobozi w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda kandi bidahuye. Ni ibintu byafashwe nk’ibifite ikindi kibyihishe inyuma kuko urwego rwe rumwemerera kuba yamenya byinshi ku miterere y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda.
Nyuma yo kunengwa, ntiyashyize ikaramu hasi kuko kuri uyu wa Kabiri Byanyima yongeye kujya kuri Twitter, aragira ati “Birahagije ku Rwanda kugera ku gipimo cya Uganda? Ndabivuga nk’umugore w’Umunyafurika uri no mu mfuruka yo guharanira uburenganzira. Abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bagerageza gushyiraho igipimo kiri hasi cy’uburenganzira bwa muntu na demokarasi. Dutsimbaraye ku kubabaza amahame mpuzamahanga bashyizeho umukono”.
Yanenzwe cyane n’abarimo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wagize ati “Ikibazo ufitanye n’u Rwanda ni uko ubogama. Iyo uba ubyitayeho koko, wagakoresheje amateka yawe na we, ukabwira Museveni akarekura abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri za gereza”.
Undi yakomeje agira ati “Winnie Byanyima yananiwe no kwandika Tweet imwe avuganira umugabo we Kizza Besigye, ukomeje guhohoterwa, ahubwo ahitamo kwenyegeza umugambi wa Museveni wo kurwanya u Rwanda”.
Byanyima yazuye akaboze kuri Francophonie
Nyuma yo kunengwa cyane n’abakoresha Twitter mu Rwanda, kubera amagambo ye yuje ukubogama, Byanyima kuri uyu Kabiri yarongeye yandika kuri Twitter, yibasira abiganjemo abanyarwanda bamunenze imyitwarire ye mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda.
Ati “Murangiza u Rwanda iyo muvuga ko njye cyangwa undi muntu wese ugize icyo anenga, aba arwanya u Rwanda. Mutandukanye politiki runaka n’igihugu. Muri ababeshyi, u Rwanda rudakeneye kandi rugomba kwitandukanya namwe. Iyi ntabwo ari tweet yanjye ni ibihimbano”.
Aya magambo yazuye akaboze ashyira hanze Byanyima benshi bitiranyaga, agaragaza neza uwo ari we n’umwami akeza mu kibazo cya Uganda n’u Rwanda. Yahishuye uko uyu mugore yagerageje kwitambika inzira ya Mushikiwabo, mu kwiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Umusesenguzi mu bya politiki y’ibiyaga bigari, akaba impuguke mu itangazamakuru, Albert Rudatsimburwa, yahishuye umugambi wa Byanyima mu rugendo rwagejeje Mushikiwabo muri OIF.
Ati “Mbega gutenguhwa gukomeye mu kumenya aho ahagaze. Byagaragaye ko atarwanya u Rwanda gusa, ahubwo akunda no kurwanya abagore b’abanyafurika bahatanira imyanya ikomeye ku ruhando mpuzamahanga. Winnie yarwanyije Louise Mushikiwabo mu gihe yahataniraga kuba umunyamabanga mukuru wa OIF”.
“Uwampaye amakuru wizewe yambwiye ko ubwo Mushikiwabo yari ashishikajwe no kwiyamamaza mu kuyobora Francophonie, Winnie, yatangaje ko adashyigikiye kandidatire ye. Winnie yatekerezaga ko Mushikiwabo naba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kwiyemeza k’u Rwanda kwari kunini n’ubundi kugiye kwiyongera”.
“Ku bwa Winnie, agahugu gato nk’u Rwanda ntikakagombye kuba kayobora umuryango munini nka OIF. Yavugaga ko mu gushyigikira kandidatire ya Mushikiwano, Perezida Macron yakoze ikosa ryatumye ukwiyemeza k’u Rwanda kwiyongera”.
Rudatsimburwa yakomeje agira ati “Iyi niyo mpamvu Winnie ashyigikiye intego za Museveni zo kumva ko ako gahugu gato kagendera ku murongo we. Museveni na Winnie bose bemera ko u Rwanda ari ruto rwo kutagira intego. Rero, ntitwakagombye gutegereza ko Winnie yagira umusanzu atanga mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yunze mu rya Rudatsimburwa agira ati “Ni byiza kubona ko wananze gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri Francophonie. Mu by’ukuri nta n’aho wigeze wandika ubutumwa bwo kumushimira kuri iyo ntsinzi y’umugore w’Umunyafurika ubwo yatsindaga mu Ukwakira umwaka ushize i Erevan muri Armenie”.
Yolande Makolo, ushinzwe Ubujyanama mu by’Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Repubulika we yagize ati “U Rwanda si ishami rya Oxfam”.
Nyiringabo Ruhumuriza yongeyeho ati “Sinshaka kuvuga ibyigaragaza hano ariko ushobora kuba utekereza ko ufite ububasha bwo kuvuga ku cyo u Rwanda rucyeneye cyangwa icyo rugomba gukorera abaturage barwo”.
“Ibirenze ibyo ni uko nkwifurije ibyiza, ari nabyo abaturanyi bakagombye gukora”.
Uwitwa Lewis Mugabe, yavuze ko ‘Urukundo rwa Winnie Byanyima kuri Museveni rugihari, ndetse yahawe akazi ko guhindanya isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda no kurengera Museveni mu byo akorera u Rwanda”.
Nyuma yo kunengwa ko yagerageje kubangamira ukwiyamamaza kwa Mushikiwabo, Byanyima yikuye mu isoni ati “Iyi ni tweet yanjye ntabwo ari ibihimbano, nari ndimo ndebera ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda ntabwo ari ku mugore w’umuyobozi w’umunyarwanda. Ntabwo nkurikiranira hafi ibya Francophonie, kandi sinigeze mvuga no ku matora yayo”.
Src : IGIHE