Major Bonaventure Bimenyimana, Alias Cobra muri FDLR aherutse kuvuga ko mu w’2009 yahuriye mu nama i Kisangani na Col BEM Balthazar Ndengeyinka na Rugema Kayumba. None aba bombi barabihakana bivuye inyuma, bakemeza ko ari ikinyoma yatumwe n’abategetsi b’u Rwanda.
Rugema Kayumba ati: Maltazari simuzi Maltazari. Aka ni akantu kerekana ko Rugema yacanganyikiwe kuburyo budasubirwaho kuvuga ko atazi Baltazar. Ngo ntazi nuko izinarye rivugwa ! ukuri koko kuraryana.
Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.
Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.
Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.
Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.
Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.
Hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.
Yagiye gukora akazi ko gucunga umutekano muri Iraq
Mu 2009, yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.
Mu 2011, Rugema yasabye ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.
Ibi bikorwa bibi bya Rugema birimo ibijyanye no gukorana na CMI mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushimuta abanyarwanda bakajya gukorerwa iyicarubozi mu buroko bwa CMI.
Nyuma yaho CMI ikoreye iyicarubozo umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, byahise bitahurwa ko yatawe muri yombi kubufatanye na Rugema n’undi witwa Mukombozi dore ko nawe ubwe abitangamo ubuhamya.
Nyuma y’ibikorwa bibi byo gushimuta abanyarwanda Kampala n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI,Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala, inzego za CMI yakoreraga zimubwira ko zitagishoboye kumurindira umutekano ko amazi yarenze inkombe, Rugema mbere yo gusubira muri Norvège yaciye mu Bubiligi akusanya inkunga avuga ko ari iyo gutera u Rwanda abona ama euros 4.000, aya kubita umufuka asubira Norvege agezeyo asanga yambuwe icumbi [ baramwirukanye munzu],ajya gucumbika kwa mushiki wa Kayumba Nyamwasa, aho yategetswe kwitaba buri wa gatanu kuri Komini kubera ibirego by’abaturage bo munkambi ya Nakivale muri Uganda bamureze kuri Ambasade ya Norvege muri Uganda, ko akorana n’imitwe yiterabwoba, kubatwarira abana mu mitwe y’iterabwoba. Ubu Rugema atunzwe no gukoropa mu ma biro nyuma y’amasaha y’akazi.
Bimenyimana Bonaventure wamenyekanye muri FDLR nka Cobra, yahaye ubutumwa abarwanyi n’urubyiruko rutekereza kujya mu mitwe yitwaje intwaro ishaka gutera u Rwanda, ko na we yagerageje ibitero byinshi mu gihe cy’abacengezi ariko byananiranye.
Bimenyimana wavuye muri FDLR ari Major, yatanze ubuhamya bwe kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage b’Uturere twa Musanze na Nyabihu ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’i Busogo.
Major Bonaventure Bimenyimana, Alias Cobra muri FDLR
Yavuze ko ingabo za FAR zimaze gutsindwa mu 1994, abasirikare bahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1997 bagaruka bateye mu ntambara y’abacengezi.
Ati “Mu 1997 tugarutse, ibyo twakoze byaratunaniye ingabo za RDF ziratwirukankana dusubira mu mashyamba. Mu 1999 nibwo twavuye muri iki gihugu dusubira mu mashyamba ya Congo. Mu buzima bwa Congo twabaye mu buzima bubi, ni ukuvuga ngo twasanze Abanye-Congo nabo ubwabo ari igihugu gituwe kandi gifite n’abasirikare, harimo imitwe itandukanye, baturasa mu gitondo na nimugoroba, aba Maï-Maï baturasa, abana bacu batiga, tutabona imiti yo kwivuza, kugeza n’uyu munsi abariyo ni byo babamo.”
“[Twari] dutunzwe n’ibiryo, kwiba iby’Abanye-Congo, aho tutabonye ibyo kurya tugatwika amazu yabo, abo nasize inyuma ni nako ubu bameze.”
Ubwo yatangiraga gutanga ubutumwa ku basigaye mu mashyamba bagishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yahise yungamo ati “Banakumve kubera ko hari abagishaka gutera ibibazo, bazahura n’ibintu bibi cyane.”
Yabwiye Perezida Kagame ko kugira ngo afate icyemezo cyo gutaha yaje guhura n’umugabo witwa Rugema na Colonel Ndengeyinka Balthazar mu nama i Kisangani. Rugema na Col Ndegeyinka babaye muri RDF, ngo bagiraga ngo bafatanye gutegura ibitero ku Rwanda.
Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage b’Uturere twa Musanze na Nyabihu
Perezida Kagame yahise avuga ko uyu Ndengeyinka “yagiye mu ishyamba ry’i Burayi, niho acyakiriza.”
Cobra yakomeje ati “Narababajije nti nka we Kaporali [Rugema], mwateye u Rwanda murarufata, ugarutse mu mashyamba, urashaje, uri kubona uzagera mu myaka ingahe kugira ngo twongere turusubirane? Icyo kiranshobera na we kiramunanira.”
“Ndengeyinka Balthazar ndamubwira nti ko uri umusaza, twahuriye i Kisangani uje n’indege, ngwino dusubirane mu mashyamba noneho utwigishe uko tuzongera gucengera kandi gucengera byaratunaniye. Balthazar nawe kimuheramo kiramunanira. Ibyo byose maze kubyumva n’ubutumwa nahabwaga na Radio Rwanda ndetse n’abanyarwanda twavugana bari hano mu gihugu, byamfashije gutekereza ndeba kure, mu 2009 mfata umwanzuro wo gutaha.”
Gutahuka byabaye intangiriro z’ubuzima bushya, kuko Bimenyimana yakiriwe neza mu Rwanda, ajyanwa i Mutobo mu ngando aho yaherewe amasomo mboneragihugu.
Yakomeje ati “Kuhagera kwanjye nta mwaka n’umwe waciyemo ntagiye muri Sudani mu butumwa. Mvuye muri Sudani mu butumwa ndaza ntangira kwiteza imbere, njya mu mishinga y’Inkeragutabara.”
Ubu ngo amaze kugira uruhare mu gutunganya igishanya cya Mugogo cyari cyarananiranye abaturage barimo guhinga, yubakisha imihanda n’ibindi bikorwa by’iterambere, ubu ngo arimo kubaka amakusanyirizo y’ibirayi.
Ati “Ndabanza guhamagara Jenerali Iyamuremye Gaston, yahoze atuye muri Nyakinama, ubu afite izina ryitwa Rumuri ni nawe uyoboye FDLR, twarabanye aranzi, twaryaga bimwe, turya tubyibye, n’ubu ni byo agikora. Nkongera guhamagara Jenerali Busogo nawe akomoka mu cyitwaga Nyakinama, nawe ubu ari hamwe nawe, nkongera guhamagara Omega witwa Ntawunguka Pacifique, twarabanaga kandi baranzi bose ku izina rya Cobra, nibatahe.”
Yavuze ko akiri no mu butumwa muri Sudani, Gen Ntawunguka yasabye umwe mu basirikare be kumuhamagara, ngo bumvaga ko ari i Goma hamwe na RDF mu bitero bya M23, bemera ko atari hafi ari uko abahamagaje nimero yo muri Sudani.
Ati “Ndababwira ngo Ingabo z’u Rwanda ziri mu mahoro, zagiye gufatanya n’izindi ngabo z’amahanga, kurinda Abanya-Sudani.”
Nyuma yo gutaha, uyu mugabo avuga ko nta kibazo cy’umutekano afite kandi n’abo bagabo aho abahamagara ngo batahe, ariko ntibumva kubera ibyo basize bakoze mu gihugu.
Ati “Natangiye intambara mu 1990, ndaza nza mu gicengezi hano, Congo baraturasa tubura iyo tujya, mfata icyemezo cyo gutaha. Urubyiruko ruri aha icyo narubwira, uwishora mu byerekeye iby’intambara, mu ishyamba abariyo ubu bacitsemo ibice […] Ese izo ngabo urajyamo urazizi? Ubuzima bwaho urabuzi? Mujye muza mutubaze.”
Yavuze ko muri Musanze hari abahoze muri FDLR benshi barenga nka 1000, ku buryo babera intangarugero abakirota kujya mu mitwe yitwaje intwaro.
Ingengabitekerezo ya Ntawunguka
Ubwo yari Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yigeze kuvuga ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingabo z’u Rwanda nawe ubwe bavuganaga n’abarwanyi bari mu mashyamba babumvisha gutaha, ari nabwo buryo ba Gen Paul Rwarakabije na Jerome Ngendahimana batashyemo nubwo hari abanangiye.
Ati “Impamvu twavuganaga nabo ntabwo ari iyindi. Oya, ni uko dufite inshingano mu kubaka iki gihugu. Bo bari bafite intego mu kugisenya, ariko twebwe dufite inshingano mu kucyubaka. Ufite inshingano rero niwe uvunika. Ucisha make, ugwa neza, uringinga, urababarira, urashishoza, ushyira buri kintu cyose ku munzani,’’
Yavuze ko nubwo hari abatahutse, hari uwitwa Ntawunguka Pacifique wasigaye mu mashyamba ya Congo ayobora FDLR n’ubu udakozwa ibyo gutaha.
Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”
“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.’’
Gen. Kabarebe James
Gen. Kabarebe ngo yamubwiye ko Se yamwise nabi (Ntawunguka), kuko amaze imyaka myinshi mu ntambara ariko akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire ikindi yunguka.
U Rwanda rukomeje guhangana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano irimo FDLR, ndetse mu minsi ishize RDC yarushyikirije abagabo babiri barimo Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe ndetse urukiko ruheruka gutegeka ko bafungwa by’agateganyo.
Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.