• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Ubwanditsi 16 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yongeye kumvikana avuga ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo bakora buryo butizewe bwa magendu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Ibi yavugaga abihuza no kuba ibicuruzwa biva Uganda byinjira mu Rwanda biciye Gatuna byagabanutse kubera ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa bikaba biteganijwe kurangira mu kwezi gutaha nkuko leta y’u Rwanda ibitangaza. Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.

Ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegereye umupaka wa Gatuna urimo gusanwa ngo ubashe kwihutisha serivisi biciye mu gukorera mu mupaka uhujwe (One Stop Border Post).

Isesengura mu by’ubukungu rigaragaza ko U Rwanda ari isoko rikomeye kuri Uganda yajyaga yohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ariko bikaba byaragabanutse kubera umubano utifashe neza ahanini uterwa n’uburyo abanyarwanda bahohoterwa bakanakorerwa iyicarubozo iyo bagiye mu gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame aherutse kubwira  abanya- Burera n’Abayobozi babo  ko atumva uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.

Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.

Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano, arawuduha byanze bikunze, ndavuga abaturimo n’abo hanze.”

Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburanishwa n’inkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.

Ati “Bariya mwirirwa mwumva bavugira kuri internet, waba uri muri America, South Afurika, cyangwa mu Bufaransa, bibwirako bari kure, ariko koko bari kure kuko bategereye umuriro. Umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiriye kuba babizi, bo n’ababashyigikiye.”

Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.

Ati “Hano ntabwo bahakinira. Umuntu akwiye kuba yumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi ariko icyo gihe cyarahise. Turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bimaze iminsi birubaniye nabi birimo n’ibicumbikiye abashaka guhungabanya umutekano warwo bikanagirira nabi Abanyarwanda babigenderera.

Avuga ko ibyo bihugu rimwe na rimwe biba bishaka gupyinagaza u Rwanda birufata nk’insina ngufi ariko ko ubuyobozi n’Abanyarwanda badakwiye kubemerera ahubwo ko bakwiye guhora barangamiye icyabateza imbere.

Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko ntabwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka, natwe dufite ibyo dushaka.”

Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.

Yagarutse no ku baturage bacyambuka imipaka bakajya gushakira serivisi mu bindi bihugu, avuga ko bajyayo kuko hari abayobozi batujuje inshingano zabo ngo ziriya serivisi zisakazwe mu bice by’igihugu cyabo

Ati “Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano n’amasoko ari hano, ariko abayobozi baragenda bakibera mu migi bakagira ngo Isi ni ho irangirira, oya, ntabwo ariho Isi irangirira, hari Butaro, hari Burera, hari ahandi.

Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka ntabwo turi abacakara babaturanyi, ntabwo turi insina ngufi.”

Mwe abaturage nta kibazo mufite iyo muyobowe neza mukora neza

Perezida Kagame wabwiraga abaturage ko aza no kugirana ikiganiro kihariye n’abayobozi, yavuze ko hari ibyo badakora kandi ubushobozi bwabyo buhari.

Ngo ibi kandi bituma abaturage bajya gushaka serivisi mu baturanyi bakomeza kwiyongera rimwe na rimwe bagerayo ntibafatwe neza.

Ati “Abana bava mu mashuri bambuka imipaka bakajya kwivuza ahandi kandi uburyo bwo gukemura ikibazo buhari, bakambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiriye kuba babona hano kandi ubushobozi buhari.”

Avuga umuti w’ibi “nta handi byahera bitari ku bayobozi bagakorana n’abo bakorana bigakemuka, hari abayobozi benshi bicaye hano baraza kubibazwa ndetse baraza no kubisubiza.

Ntabwo dufite ubushobozi bwo gukora byose ariko burahari buhagije bwo kuduha ku kigereranyo gihari ibyo twifuza uko bingana.”

Yavuze ko bitumvikana kuba hari abana bagisiba ishuri kandi hari abayobozi bakwiye kuba bakemura icyo kibazo ahanini kiba gishingiye ku barimu na bo batuzuza inshingano zabo.

Yanagarutse ku kibazo cyari cyagaragajwe n’Umuyobozi w’aka karere cyo kutabasha kugira uburyo bwo gukurikirana ibibera ku Isi kuko nta minara y’ikoranabuhanga ihari.

Avuga ko na bwo gifite imizi ku bayobozi batagiha agaciro nyamara bituma abanyarwanda batamenya iby’iwabo ahubwo bagakurikirana ibyo mu baturanyi.

Ati “Mwebwe abaturage nta kibazo mufite, iyo muyobowe neza mukora neza, haba intege nke mu buyobozi byinshi twagombaga kugeraho ntitubigereho.”

Ikibazo k’imbuto z’ibihingwa by’umwihariko ibirayi gikunze kugarukwaho n’abaturage henshi umukuru w’igihugu yabasuye, uyu munsi yavuze ko cyari gikwiye kuba cyarakemuwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Kagame akigera mu Karere ka Burera yakiriwe na Minisitiri Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri Gatabazi JMV na Meya wa Burera

2019-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024
Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Ubwanditsi 18 Aug 2023

Igitekerezo kimwe

  1. Kembabazi
    December 30, 20198:06 am -

    Abayobozi binzego zitandukanye zigihugu cyacu bakagombye gukorera igihugu bagikunze kuruta uko bakorera imishahara nibwo twagera kuri byinshi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1
Amakuru

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis
Amakuru

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Ubwanditsi 25 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru