Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo dosiye ya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’, wari umaze igihe yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda nsetse n’ibitero byahitanye abantu mu Ntara y’Amajyepfo Kitabi na Nyaruguru.
Ubushinjacyaha bwanditse kuri Twitter ko ‘bwashyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara washakishwaga n’ubushinjacyaha’.
Bukomeza buvuga ko ‘Yarezwe n’ubushinjacyaha mu 2018, akekwaho uruhare mu byaha bijyanye n’iterabwoba ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ‘Abashinjacyaha bazamubaza bamushyikirize urukiko hategurwe urubanza mu gihe giteganywa n’amategeko’.
Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura. N’umwe mubandi bashakishwa n’impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi barimo na Gen. Kayumba Nyamwasa.
Hagati muri Mutarama 2019 nibwo Kayumba Nyamwasa, Callixte Sankara n’abandi bayoboye umutwe w’inyeshyamba wiyise P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi bazira guhungabanya umutekano mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018.
Kuri bo hiyongereyeho na Paul Rusesabagina wamenyekanye muri Filime Hôtel Rwanda, uyu akaba yari mu buyobozi bwa Hôtel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri iyo filime mbarankuru, Paul Rusesabagina yigaragaje nk’intwari yarokoye imbaga y’Abatutsi bashoboraga kwicirwa muri Hôtel des Milles Collines, ariko nyuma aza gutahurwa, aho ubuhamya bw’abaharokokeye bwagaragaje ko ntacyo yabamariye uretse kubarya amafaranga mu bushukanyi gusa.
Rusesabagina na Sankara bashinze umutwe w’ingabo wa FLN, waje kwishyira hamwe na FDLR ya Col. Wilson Irategeka na CNRD, maze bashyiraho ihuriro muri Nyakanga 2018 ryiswe MRCD [ Mouvement rwandais pour le changement démocratique ], ari nabo bigambye ibitero mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye ya Nsabimana Callixte nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, ari bwo yeretswe itangazamakuru.
Umwunganizi wa Nsabimana Callixte mu mategeko, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa biri muri dosiye iri mu bugenzacyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Yavuze ko “Dosiye kuko ikiri mu bugenzacyaha itaragezwa mu bushinjacyaha, ibyaha aregwa biracyari mu ibanga. Muzabimenya mu buryo burambuye urubanza rwe nirutangira kuburanishwa.’’
Nkundabarashi wunganiye Nsabimana mu mabazwa yabaye mu bugenzacyaha, yavuze ko ibyo amategeko ateganya k’ukekwaho ibyaha byubahirijwe.
Kuwa 30 Mata nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwafashe Nsabimana Callixte, uvuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, umwaka ushize.