• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Ubwanditsi 20 May 2019 POLITIKI

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, kuri uyu wa Mbere, yasubiye muri iki gihugu nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro.

Indege yazanye uyu munyapolitiki wigeze kuba Guverineri wa Katanga, yageze ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Lubumbashi, yakirwa n’ibihumbi by’abo mu ishyaka rye riharanira impinduka.

Ku isaha ya 11:45 indege yihariye ‘Jet privé’, (Falcon 7X), yari itwaye Katumbi yageze ku kibuga cy’indege ivuye i Lusaka muri Zambia.

Abayoboke b’ishyaka rye mu gitondo kare bakoraniye ku muhanda wa M’siri, bitwaje amabendera y’amashyaka yihurije hamwe n’irya Katumbi.

Katumbi yavuze ko agarutse kugira uruhare mu kongera kubaka iterambere rya RDC. Yari aherutse gusaba abazajya kumwakira kujyayo bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye muri Congo mu 2016 agiye kwivuza ntiyongera kugaruka. Yagiye akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ndetse no kwinjiza abacancuro mu gihugu.

Nyuma urukiko rwaje kumukatira adahari igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwigizaho imitungo. Urukiko rw’ubujurire ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo.

Muri Kanama 2018, Moïse Katumbi yagerageje kwinjira muri RDC aciye muri Zambia ariko ntibyamuhira.

Moïse Katumbi yicaye mu ndege yamusubije muri RDC

Moïse Katumbi ubwo yamanukaga mu ndege yamuzanye

Moïse Katumbi yakiriwe n’abantu benshi cyane

2019-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Ubwanditsi 20 Dec 2019
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Ubwanditsi 05 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo
POLITIKI

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!
Amakuru

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Ubwanditsi 03 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru