Mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bajya mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uruhare rwa Brig Gen Kandiho nk’umuyobozi wa CMI rwagiye rugarukwaho cyane.
Muri Werurwe ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye mu bitero ku Rwanda.
Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI. Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sunday Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kuraboneka.
Nsabimana yagarutse kuri Capt Sunday ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”
Ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig Gen Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka uyobora ingabo za FLN bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé n’undi musirikare we.
Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel Ushinzwe iperereza ryo hanze, Sankara ati “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”
Uretse ubuhamya bwatangiwe imbere y’abacamanza, ni kenshi Abanyarwanda bagiye birukanwa nabi muri Uganda nyuma yo gufungwa bakanakorerwa iyicarubozo, batanze ubuhamya bw’uburyo ibyababayeho byose byakozwe bari muri kasho za CMI. Hari n’abasabiwemo kujya mu mitwe irimo uwa Kayumba Nyamwasa ngo boroherezwe, hakaba n’abahitaga burizwa imodoka nk’uko ubuhamya bubivuga.
Ubwa vuba ni ubwa Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 utazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe na CMI.
Mu itotezwa no kubabazwa ku mubiri, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC. Umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi ngo yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.
Ati “Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.” Yaje gutsimbarara kugeza agaruwe mu Rwanda.
Ariko kandi Brig.Kandiho si shyashya, urebeye ku myitwarire ye.
Brig.Kandiho, aregwa ko mu gihe yari ku isonga mu guhashya iterabwoba hifashishijwe Joint Anti Terrorism Task Force (JATT), umutwe wari ugizwe n’ingabo kabuhariwe za Uganda People’s Defence Force (UPDF) ndetse na polisi, ubwo yari afite itsinda ryari rishinzwe gushimuta abacuruzi babaga bafite amashilingi menshi cyane, bityo iryo tsinda rikaba ryarajyaga ribacurika rikabacuza, binyuze mu kubagerekaho ibyaha.
Abafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo, bakaba barabwiye Rushyashya ko bajyaga babakorera iyica rubozo bariya bacuruzi, mu rwego rwo kubahatira gutanga amafaranga menshi, mbere yuko babarekura.
Uyu waduhaye aya makuru akaba yarongeyeho ko mu gihe aka gaco ka Brig. Kandiho kakiri muri aya marorerwa, uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisilikare we ari kwigwizaho amafaranga menshi cyane, ari nayo amushoboza kwigwizaho imitungo myinshi cyane mu Mujyi wa Kampala ndetse n’inzuri mu gace avukamo ka Kiruhura.
Andi makuru akaba yaratubwiye ko muri icyo gihe, Kandiho , yaratwaye ibizibiti byabaga bifitwe nababaga bakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, muri ibi, habaga harimo n’amashilingi n’ibindi bintu.
Akaba yarongeyeho ko byanaje gutuma atadacana uwaka n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uwahoze ari kizigenza w’igipolisi cya Uganda ubwe IGP Kale Kiyuhura, bitewe nuko ibizibiti byose yabaga yarakusanyije atabigaragazaga inshuro nyinshi.
Umuntu uzi neza aya makuru, yabwiye uru rubuga rwa Rushyashya ko ubwo Museveni yafataga icyemezo cyo kumanura Kayihura mu ntera, aribwo yashingaga Kandiho amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuko yari azi ko bombi batacanaga uwaka, kubera amafaranga, n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba, byose byabaga byakozwe ku mabwiriza ya Kandiho. Akaba yaramuhaye uriya mwanya kuberako yari azi ko ari umwanzin wa Kale, bityo azakora ibishoboka akamunaniza we na Tumukunde.
Uretse ibivugwa kuri uru rwego rwa CMI, Perezida Yoweri Museveni ubwe aheruka kwemera ko mu buryo bw’impanuka, yagiranye inama n’Abanyarwanda barimo Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, wamusabaga ubufasha mu kurwanya leta y’u Rwanda. Yanahuye kandi na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Ntakindi kimenyetso rero gikenewe ngo Uganda ifatwe nk’umwanzi ukomeye w’u Rwanda.