Mu gihe umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kwiyongera ubutsitsa, biragoye kwemeza igihe n’uburyo aya makimbirane azarangirira.
Nyamara mu gihe uko abantu bafatwa bigendana n’imibanire y’ibihugu byombi, byazoroha guteganya uko aya makimbirane yazagera ku musozo.
Ni umwanzuro washyirwaho n’icyemezo Museveni aheruka gufata cyo ‘kubabarira’ Umuyobozi wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN muri Uganda, Wim Vanhelleputte, wirukanwe mu gihugu muri Gashyantare akajya iwabo mu Bubiligi, atanagejejwe mu butabera.
We n’Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa; Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’Imari zitangirwa kuri telefoni n’Umunyarwandakazi Annie Tabura wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa muri MTN Uganda, birukanwe ku butaka bwa Uganda muri Mutarama na Gashyantare 2019 bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu no kuba ba maneko b’u Rwanda.
The East African mu nkuru yayo yo muri icyo gihe yanditse ko Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Uganda (Special Forces Command-SFC), Maj. Gen. Don Nabasa, yavuze ko abo bayobozi bakoreshwaga n’amahanga mu mugambi wo guhirika Perezida Museveni.
Bavanwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe shishi itabona, batanahawe amahirwe yo kwisobanura, cyangwa se ngo bagezwe mu butabera, icyo ubuyobozi bwasobanuye ko kubihutisha byatewe n’uburemere bw’ibyo bashinjwaga no gukuraho izo kirogoya zashoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abavumiwe ku gahera, bongeye guhabwa icyubahiro
Mu buryo busa n’ubuhutiyeho, Wim Vanhelleputte wayoboraga MTN Uganda yagaruwe mu gihugu ndetse ahabwa uburenganzira bumukwiye, icyemenyetso kigaragaza guca bugufi no kwemera ikosa ryabayeho.
Daily Monitor yahishuye ibikubiye mu ibaruwa yo ku wa 29 Gicurasi 2019, aho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yandikiye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda amumenyesha amabwiriza yavuye kwa Perezida Museveni amusaba kwemerera Vanhelleputte kunyura mu myanya y’abiyubashye (VIP Lounges) ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.
Ni icyemezo cyahawe ‘ubwihutirwe’ kuko bigaragara ko ibyakozwe byose byari amakosa, yanateye urujijo.
Ikirego cyo kuneka cyakuweho ariko hari ibyangiritse bitari kuri aba bayobozi ba MTN ahubwo no ku gihugu cy’igituranyi.
Monitor yanditse ivuga ko “Ingaruka zo gukura ibirego by’ubutasi kuri Vanhellenputte ntibizwi icyo zizafasha mu makimbirane y’u Rwanda na Uganda, yatumye byinjira mu ntambara nto y’ubucuruzi.’’
Museveni yiyemerera ko ari we wategetse ko Umuyobozi wa MTN avanwa mu gihugu ariko ‘yarashutswe.’
Ku rundi ruhane, yageretse ikosa ku binyoma by’abajyanama be mu by’umutekano.
Daily Monitor yo yanditse ko “Igaruka ryihuse rya Vanhellenputte rishobora gushyira abayobozi mu by’umutekano mu mboni nyuma y’amaperereza atandukanye yamugize umwere.’’
Museveni wavumbuye ibi binyoma nyuma y’iperereza ryakozwe ku birego byo kuneka, byatumye yiyemerera ko ‘yayobejwe kuri icyo kibazo.’
Mu buryo budasanzwe, mu gihe Museveni yemera ko yafashe ibyemezo yayobejwe, ni we watanze imbabazi ku bo yemera ko yahemukiye.
Muri Werurwe 2019, Perezida Museveni yandikiye ibaruwa mugenzi we w’u Rwanda.
Muri iyo baruwa yemera ko usibye itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda mu gihugu cye “Nakiriye inkuru nyinshi ariko ntacyo nzazivugaho mu gihe ntarabona gihamya.’’
Museveni yanditse atanga impamvu z’uburyo atarabwira Perezida Kagame ku birego abitwa intasi z’u Rwanda bakora mu gihugu cye, bitandukanye na gihamya u Rwanda rutanga ku bashaka kuruhungabanyiriza umutekano.
Amategeko arononwa
Imyanzuro yafatwa ni myinshi, ku bagizweho ingaruka n’imbaraga barunduriweho n’inzego z’umutekano, ubutabera butangwa ku bashobora guhita bagera kwa Museveni.
Muri iki kirego, bias n’aho cyageze mu Mujyi wa Davos mu mpera za Mutarama bituma hategekwa ‘iperereza ryimbitse’ ndetse irindi ryabereye muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi ngo Museveni atangaze ko Vanhellenputte ari umwere, yemera ko yayobejwe ku kibazo cyo kuba yarakoraga nka maneko w’u Rwanda.
Ni bangahe bafite uburyo bwo kumushishikariza ko akwiye gusaba ko hakorwa iryo genzura ngo abarenganye ntibagezwe mu butabera bungukire kuri ubwo bubasha bwe?
Niba Museveni yaragiye i Davos no muri Afurika y’Epfo ngo MTN Uganda yungukire mu mbaraga ze zo gusaba iryo genzura, bizagenda bite ku bo adashobora gufata indege ngo agende kandi bategereje ubwo butabera, bazungukira bate kuri izo mbabazi?
Ese abadashyirwa muri uwo mutaka w’ubwirinzi bwa Museveni bazungukira bazarindwa bate gukorerwa iyicarubozo muri za gereza zitandukanye mu gihugu?
Abenshi mu bahohoterwa baracyari mu maboko y’izo nzego z’umutekano za Uganda, Museveni yemera ko zamunzwe na ruswa kubera ibinyoma zihora zimuhata.
Kimwe na Vanhellentputtte, abenshi baba bahorwa ubusa, nta byaha bafite. Icyaha cyabo cyonyine ni uko badafite abayobozi babafasha gusunika dosiye zabo ndetse no kuburanishwa mu gihe abakoresha babo baba bigerera kwa Museveni.
Niba abandi uko baburanishwa bigenwa n’inzego z’umutekano ashinja ko zimubwira ibinyoma, ese ni ubuhe butabera wabitegaho? Mu yandi magambo, ni ikihe cyizere cyagirirwa dosiye barimo?
Ikigaragara ni uko Museveni akunda, akanakira ibinyoma ahabwa, byaba gihamya ko amakosa kora atari uko abeshywa.
Ku rundi ruhande hari inyungu abikuramo, niba abayobozi mu by’umutekano bamubeshya, ni iki gituma atabahindura? Umwanzuro wafatwa ni uko inyungu abakuramo ku binyoma bamubwira zirenze cyane kuba yabakuraho.
Ikibazo cya MTN ni igihamya kuri ibi. Niba icyo Museveni yashingiyeho mu kwirukana abayobozi ba MTN mu gihugu nkuko abyiyemerera, bitaravuye ku bantu batandukanye ndetse na nyuma y’igenzura yarasanze harabayeho amakosa, wakwibaza uko ahitamo, akanatoranya uwo agomba kubabarira?
Bisa n’ukuri ko kuva kera intego yahoze ari ukwibanda ku bantu bamwe, mu gihe abandi bahabwa imbabazi baba ari nk’ingwate.
Abayobozi ba MTN na bo basa n’ababitekerejeho. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri MTN Uganda, Charles Mbire, na we yakomeje ku mbabazi za Museveni.
Yabwiye itangazamakuru ko “Twishimiye imbaraga za Perezida Museveni zo kwinjira byimbitse muri ibi birego bidafite ishingiro kandi biteye ikimwaro. Hari ibintu bibiri udashobora guhisha ku Isi, izuba n’ukuri, igihe kiragera bikagaragara.’’
Ibyiyongera ku bihamya bihabwa Museveni ku bikorwa bye bibi, aba ategereje ko abashaka kugarura umubano mwiza na we bagomba kumusaba imbabazi.
Kuri Museveni, izuba n’ukuri ntibihagije. Abo yahemukiye bakeneye kwicisha bugufi, bagasaba imbabazi niba bakeneye kongerwa kugirirwa ubwo buntu bwe.
Ikibabaje kuri Museveni ni uko ibihugu byigenga atari abantu bashobora guca bugufi bagasaba imbabazi. U Rwanda si MTN.
Iki gitekerezo cya Albert Rudatsimburwa cyatangajwe muri The New Times
Btwenge
Museveni niwe wahemukiye
Abo mwavuze. Kandi arahindukira
Atanga imbabazi kandi ariwe wahemutse??
Ahubwo abo yahemukiye nibo
Bagombaga kumuha imbabazi!
Kurazikubone Jean
Iyi nyandiko iravugako guhagarikwa ku kazi kuriya mubiligi ndetse n’abandi bakoranaga byari ikosa kandi byihutiweho! Abategetsi ba Uganda bavugako n’ubwo habayeho amakosa, Perezida Museveni yatanze imbabazi. Nkeka rero ari ingufu za dipolomasi mbirigi zigaruye uriya mugabo. Ngasabako n’Urwanda rwakoresha imbaraga za dipolomasi maze umunyarwandakazi agasubira mu kazi ke. Nizereko batazatuma Andrew Mwenda ujyana ibaruwa agahita atangaza igisubizo atabonanye n’uwo yashyiriye ubutumwa!
RUGAMBA
HARAHO NUMVIKANA NAMWE UKURI KURATINDA NTIGUHERA IKIBAZO KIRI HAGATI YIBIHUGU BYOMBI IGIHE NIKIGERA TUZAMENYA UWARUFITE AMAKOSA