Mu minsi ishize igihugu cya Uganda cyakunze kumvikana gishinja u Rwanda gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ahanini hagendewe ku mubano udahagaze neza, nyamara aya makuru yagiye anyomozwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko uyu mupaka utafunzwe ku yindi mpamvu iyo ariyo yose uretse iyo kuba uri kuvugururwa.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gufunga uriya mupaka byari mu rwego rwo kuwusana kandi ko imodoka zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba kuba ziri gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa.
Kuri uyu wa mbere Leta y’ u Rwanda ibinyujije mu kigo RRA yatangaje ko yafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo, bamwe mu Banyarwanda bafite icyizere ko ibicuruzwa byari byarabuze n’ ibyazamuriwe ibiciro bizongera guhenduka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) rivuga ko imodoka nini zemerewe kongera gukoresha umupaka wa Gatuna mu gihe cy’ ibyumweru bibiri.
Kuwa 28 Gashyantare nibwo hari hasohotse itangazo risaba imodoka nini gukoresha umuhanda wa Kagitumba mu gihe imirimo yo gutunganya uwa Gatuna yari ikomeje n’ubwo bitakiriwe neza n’abashoferi bavugaga ko kunyura Kagitumba (Mirama hills) ari ukuzenguruka.
Leta ya Uganda isanzwe itabanye neza n’ u Rwanda yuririye ku kuba Leta y’ u Rwanda yari yabujije amakamyo, n’ izindi modoka nini kunyura ku mupaka wa Gatuna, ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda.
Leta y’ u Rwanda ivuga ko impamvu yabaye ifunguye by’ agateganyo uyu mupaka ari impamvu z’ igerageza ngo harebwe ko imirimo yo kwagura uyu mupaka yakozwe neza.
Itangazo rigira riti, “Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buramenyesha abantu bose ko mu rwego korohereza iryo gerageza, amakamyo atwaye imizigo iremereye yemerewe by’agateganyo kwambukiranya umupaka wa Gatuna (OSBP) mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 10 Kamena 2019 kugeza tariki ya 22 Kamena 2019.”
Ubutegetsi bwa Uganda buragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuze ko buwufunguye by’agateganyo ku munsi wo ku wa mbere.
Avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.
Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka, ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.
Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka bitunguranye ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.
Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda, inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.
Opondo yabwiye bbc ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta “ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna”.
Yagize ati: “Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.
Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa bbc Dear Jeanne uri i Kampala abivuga.
Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru New Times ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.
Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi aho rushinja Uganda gufunga Abanyarwanda bya hato na hato, kubakorera iyicarubozo, kubambura utwabo no kubatoteza. Leta ya Uganda ivuga ko abo ifunga iba ibakekaho kuba ba maneko b’ u Rwanda.
kabisah
Abagande ntibashobora kwemera guca Kagitumba Gatuna ihari!.Baba bashaka iki? Keretse ubutegetsi bwabo bushaka kuvaho!.
Claude
Yooo byari byiza gusa nuko twumva hari ibyo 2udasobanukiwe!!? Kuvuga ngo byagateganyo nukuberiki?
Nibayifungurire kimw