China and Rwanda n’igitabo cya Gerard Mbanda , ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), akaba yarabaye n’ikegera cya mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, igihe kitari gito nyuma y’uko yari umwe mu bayobozi ba Television y’u Rwanda . Mbanda akaba yarabaye umukada kurugamba rwo kubohora Igihugu rwa RPF-Inkotanyi, aho yari umwe mu banyamakuru ba Radio Muhabura.
China and Rwanda n’igitabo cyambere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda . Umutwe w’iki gitabo ugira uti : ” Ubuyobozi bukora neza bw’u Rwanda n’u Bushinwa ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka”. Iki gitabo cyamurikiwe Abanyarwanda n’Abashinwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 muri Marriott Hotel i Kigali.
Gerald Mbanda avuga ko ari cyo cya mbere cye gisohotse ariko ko atari bwo bwa mbere agira igitekerezo cyo kwandika kuko hari icyo yari yatangiye mu 1995 ntigisohoke ariko akaba afite gahunda yo kugisubukura.
Gerald Mbanda yinjiye mu ruhando rw’abanditsi b’ibitabo
Mbanda avuga ko mu myaka ya za 70 (1970) akiri muto mu myaka icumi n’indi, se yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa kandi akaba ariwe abituma ku Iposita, bituma akura akunda inyandiko kandi yiyumvamo igihugu cy’u Bushinwa, ari nabyo mu bitumye asohora iki gitabo kigaragaza uko imiyoborere myiza y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa yatumye impinduka mu bukungu zishoboka.
Agira ati, “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko bivuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.
Mbanda anenga ababyeyi batabonera umwanya abana babo ngo babaganirize, avuga ko bidakwiye kuko kubarekurira ikoranabuhanga bakuramo n’ibibi byinshi, bamwe bibeshya ko ari iterambere.
Prof. Ndabaga Eugene, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wasomye iki gitabo, ashima imiterere yacyo igaragaza ingufu u Rwanda rufite n’iz’u Bushinwa bufite, mu rwego rwo kwisuzuma bakareba ibibazo bafite bakabikemura bakoresheje umuco wabyo.
Uretse abitabiriye imurika ryacyo, iki gitabo cyanashimwe na Senateri Tito Rutaremara na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, wanishimiye ko ari cyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda.