Uyu mugabo ubarizwa mu Bwongereza [UK] ngo niwe ushinzwe itangazamakuru muri RNC ndetse akaba n’umukangurambaga wa Kayumba mu gukora [mobilization] yo gushaka amafaranga yo kujya gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa RNC n’inyeshyamba zayo ziri ku butaka bwa DR- Congo.
Ali Abdulkarim ngo yinjiye muri RNC yikandagira
Abamuzi bavuga ko igihe habaga amasezerano y’iryo huriro, bose bahuriye Washington DC kugirango bayashyireho umukono.Ali Abdulkarim yanze kwitabira kubera gutinya, ari nayo mpamvu yiyita amazina menshi nk’ay’inkanda kubera kwiyoberanya kuko ngo ari umunyabwoba kabuhariwe.
Abakoranye nawe muri RNC bavuga ko kubera guhakwa cyane, akaba n’umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, aricyo cyatumye azamuka mu ntera ya RNC. Agirwa ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho [Communication & Media]. Uyu Ali Abdulkarim, afatanije na Epimaque Ntamushobora, bashyizeho umushinga wo kwandika igitabo bise imbwa, ibigwari, abanyabinyoma n’abagambanyi kigenewe abateshutse kuri RNC na Kayumba. Ariko abasesenguzi bagahamya ko ahubwo aribo bigwari, abanyabinyoma n’abagambanyi.
Ese uwo Ali Abdulkarim akora iki muri UK?
Uretse kuvugira kuri radio itahuka, ubundi atunzwe na disability pension yo muri UK, baha abafite ubumuga, ubundi akirirwa yandika igitabo cy’ Imbwa n’ibigwali, akaba umunyezamu w’inzu ya Kayumba muri UK, iyo yaguze mu mafaranga y’impuzi yo gutangiza urugamba, abifashijwemo n’uwitwa Frank Ntwari musaza wa Losette Kayumba akaba muramu wa Kayumba Nyamwasa, ari nawe Kayumba akoresha ubeshya impunzi ko bakomeza umurego wo gutanga umusanzu kuko ngo bari hafi ya Kigali.
Nyamwasa yabeshye abayoboke be bajyaga bamutera inkunga y’amafaranga bazi ko Uganda n’UBurundi bamutera ingabo mu bitugu, kandi ko n’ingabo ze muri Kongo zarimo kwiyongera kandi ko zinafite umurego zikaze. Kayumba ntiyarekeye aho kubeshya impunzi ko ari kurugamba maze akusanya imisanzu yongera kuya Rujugiro Ayabatwa Tribert, aho kuyohereza kurugamba koko nkuko yabivugaga, ahubwo yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.
Ngurwo urugamba Kayumba ayoborera kuri telephone yibereye muri afrika y’epfo, nyamara igitangaje igihe Col Habibu Mudasiru na Capt Sibo barimo kumutakambira ko umuriro wari umaze kubarenga. Yababwiye ko yarimo kuvugana n’inzego z’ubutegetsi Kampala, bityo rero ko yarimo kubapangira, kandi ko ngo abandi bari barangije imyitozo ya gisirikare bari bagiye kubatera ingabo mu bitugu, ati : muhumure bizaza. Uretse ko bitabaye, kuko inzira bagombaga kunyuramo yari yagoswe. Bongeye guhamagara Comanda wabo Kayumba, yabasubije muri aya magambo, ‘” Muri abasirikare, mwirwaneho!” nguko uko batikiriye muri DR-Congo.
Etienne Nshuti
Abashenzi baragwira. Nuyu nawe ateshe umutwe abantu
Yewe akwiye kwandika ibitabo by’imbwa koko