Mu kindi gikorwa cyo kubangamira itegeko mpuzamahanga, inzego z’ubutegetsi bwa Uganda bongeye kujugunya abandi Banyarwanda batandatu ku mupaka wa Gatuna, nyuma yo kubafunga igihe cy’amezi atandatu.
Tuyisingize Laurien w’imyaka 19, Ukwizagira Jean Claude, w’imyaka 21, Ntabuzuye Jean Bosco. W’imyaka 25, Ndicunguye Patience, w’imyaka 21, Ntizimira James w’imyaka 42, na UwayezuFesto ufite imyaka 24, nibo Banyarwanda baherutse kujugunywa ku mupaka. Ibi bikaba byarabaye ku mugoroba woku wakane muri iki Cyumweru gishize, ahagana mu masaha mbiri n’iminota miringwine n’itanu. Abaje bakaba bakomoka muTurere tunyuranye tw’uRwanda.
Inzego z’umutekano za Uganda zagiye zibashimuta mu buryo bunyuranye, buri muntu ku giti cye, ibi bikaba byarabereye mu majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Uganda, nuko babatwara muri za sitasiyo za polisi. Bakaba barahise babajyana muri gereza ya Ndorwa, muri Kabale, aho baje gufungirwa nta gikorwa na kimwe ku birebana n’amategeko ku mpamvu z’ifungwa ryabo. Buri umwe muri aba Banyarwanda bamuregaga ko ngo yinjiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nubwo bo bavuga ko baribaragiye yo mu buryo bukurikije amategeko.
Kugeza ubu, kuva ingoma ya Museveni yiyemeza gutoteza uRwanda, Abanyarwanda benshi baratesetse kubera izo ngaruka, mbere na mbere, nkuko abanyamategeko babibona, ngo ikibazo kijyanye n’iyinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko nticyakabaye cyigaragara na mba ku baturage b’Umuryango w’isoko rya Afurika y’Iburasirazuba. Kuba umuntu yagaragaza ko ari umuturage wa kimwe mu bihugu bigize isoko rusange, bityo akaba yakwinjira nta nkomyi mu gihugu k’ikinyamuryango w’isoko rusange, hakurikiijwe amategeko yashyizeho isoko rusange ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi yanashyizweho umukono n’ibihugu byose bigize Umuryango muri 2010 na Uganda irimo. “Ni ibintu bitumvikana, ukuntu ingoma ya Museveni ikomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda,” nkuko bibonwa n’umunyamategeko uba mu Rwanda utarashatse ko amazina ye agaragazwa. Ubu hari Abanyarwanda basaga igihugmbi bahangayikiye mu magereza atandukanye, bagiye bafungwa ku mpamvu z’impimbano nko “kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.”
Aba Banyarwanda bajugunywe ku mu paka, bamaze amezi atandatu bakorerwa iyicarubozo, harimo no gukubitwa cyane, kugaburirwa nabi cyane. Amakuba kuri buri umwe muri aba, yatangiraga mu gihe babaga barimo gukora imirimo yabo ya buri munsi. Ifatwa ryabo ryarabatunguye, nta bisobanuro habe namba.
Baje kumenya ko kuba Umunyarwanda muri kiriya gihugu bihagije kugirango uhure n’uruvagusenya, mu magereza aho babakoreshaga nk’indogobe. Iyo umwe muri izo nzirakarengane yabazaga impamvu bafashwe mu buryo bwakoranywe ubugome, kandi nta cyaha bakoze, yakubitwaga urushyi cyangwa se agakubitwa umugeri ndetse no gutukwa ku babyeyi.
Ntizimira James, nubwo abari babashimuse bitwaraga bunyamazwa, yanze guceceka, ari nako ababaza ikimenyetso cy’ifatwa rye. Bityo akaba ari nta kimenyetso na kimwe yigeze ahabwa. Nyuma, nkuko buri umwe muri izi nzirakarengane abivuga, baje kumva ko ubuzima bwabo buri mu kaga. Bari barumvise andi makuru yavugaga ku ishimutwa ry’Abanyarwanda bandi bari barashimuswe mu buryo bumwe bumwe nkubwo.
Bityo bakaba bari basanzwe bazi inkuru z’iyicarubozo mu magereza y’ubuvumo ya CMI muri Uganda n’izindi gereza zidakurikije amategeko bafungiramo abanyarwanda ndetse bamwe bakahisiga ubuzima. Ubwo bari muri gereza ya Ndorwa, aho baje kwicirwa cyangwa se no kubakorera iyicarubozo ndengakamere, nkuko bivugwa na Ntabuzuye Jean Bosco.
Tuyisingize Laurien, ari muto muri izo nzirakarengane yabasabaga kumubabarira akarekurwa kuko ntacyo yari azi mu ibyarimo gukorwa. Akaba avuga ko yibazaga ukuntu agiye kwicwa n’aba bagabo batagira impuhwe bajyaga bamushinyagurira ariko banamubabaza. Aho muri Ndorwa bakaba baraje gusangayo abandi Banyarwanda benshi muri bo, hakaba hari abari bamaze mo igihe gisaga imyaka 2.
“Ni ahantu habi cyane, abanyamahirwe bonyine nibo bashobora kuvayo bagifite amagara mazima,”nkuko Tuyisingize abivuga. Akaba kandi yararongeyeho ko iyo Umunyarwanda akomeretse batajya bamuha ubufasha mu rwego rwo kumuvura.
Kuva ubutegetsi bwa Kampala bwafata icyemezo cyo gufatanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa kubera umugambi wo guhungabanya uRwanda, inzego za Uganda z’umutekano zagiye zikorana na n’abasangirangendo ba RNC baba muri Uganda, ku bijyanye n’iyinjiza ry’abarwanyi ba RNC, nk’umugambi nyamukuru nyamara waje no gupfuba aho bahuriye n’uruva gusenya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Minembwe aho bari barashinze ibirindiro none ubu bakaba barimo gutorongera za Tanzania bahunga umuriro. Iri fungwa n’iyicarubozo-ni umuvumo imana itishima guteteza bene aka kageni ikiremwa cyayo.
Aba bazizwa kutemera RNC, kugeza ubwo umuntu yemereye kuba umunyamuryango wayo, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwe, ubu bukaba ari bumwe mu buryo bajyaga bifashisha. Ibi ni ibivugwa n’inzirakarengane nyinshi zabashije kurokoka ya magereza ameze nk’ubuvumo y’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda Uganda Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).
Ubwo buryo bukaba bwarakoze, kuko Abanyarwanda benshi bagiriwe nabi bagezwa muri Congo mungabo za Kayumba, bene ubu buryo nubwo hafi ya bose banze kwinjira muri ago gatsiko ka RNC k’akagambanyi bakicwa.
N’abandi Banyarwanda batuye muri Uganda bakaba baragiye bagerwaho n’ingaruka kubera wenda ko CMI na RNC bakeka ko bashobora kuba bafite amafaranga, bityo bakabibasira, mu rwego rwo kugirango babakureho amafaranga cyangwa n’indi mutungo. Ababa banze, barafungwa cyangwa bagashimutwa ndetse no kubahimbira ibyaha birimo ubutasi, cyangwa kuba barimuri Uganda ku buryo budakuriije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko.
“Niyo mpamvu wumva umubare w’Abanyarwanda munini ufungiye mu magereza ya Uganda, ariko ntiwumve babaciriye imanza,” nkuko byatangajwe n’umunyamategko umwe ubwo twandikaga iyi nkuru. “Ababa babafunze baba bazi neza ko ari abere.”Leta y’u Rwanda ikomeje kugira inama abafite utuntu tubajyana muri Uganda kuba batureka kubera ko umutekano wabo bashobora ku wushyira mu kaga.