• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru yageze hanze avugako Perezida Museveni muri iyi minsi yakiriye umujenosideri Anasatse Munyandekwe Mutovu wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu adahari kubera ibyaha bya Jensodie yakoreye mu Biryogo naho avuka iwabo mu cyahoze ari Gikongoro mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Akaba ari inshuro ya gatandatu yarageze muri Uganda.

Anasatse Munyandekwe Mutovu akirangiza amashuri ye yakoze mu kigo cy’igihugu cy’Iposita, akazi yahawe kubera Pauline Nyiramasuhuko wari inshuti magara ya Agathe Kanziga umugore wa Juvenal Habyarimana. Pauline Nyiramasuhuko ava inda imwe na Celine Nyiraneza umugore wa Anastase Munyandekwe Mutovu. Iposita yabarizwaga mu cyahoze ari Minisiteri yo gutwara abantu n’itumanaho (MINITRANSCO)

Agathe Kanziga umugore wa Juvenal Habyarimana

Umurongo wa Politiki wa Munyandekwe wamenyekanye igihe hadukaga amashyaka menshi mu Rwanda mu mwaka wa 1991. Yagiye muri MDR ya Twagiramungu Faustin ari ukujijisha kuko yari ijisho cyangwa intumwa ya MRND. Abayoboke nyabo ba MDR barabimenye nuko bamuhimba izina rya Kimwamwanya nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Le Partisan no 18 cyasohotse kuri 15 Ukwakira 1993.

Igihe umurwanashayaka mukuru wa MDR,  Emmanuel Gapyisi yicwaga, arashwe bivugwako Munyandekwe nk’intumwa ya MRND ari mu itsinda ryari  inyuma y’urupfu rwe cyane cyane ko Emmanuel Gapyisi ataryaga indimi arwanya akazu k’abakiga mu nzego zose za leta.

Mu gihe cya Jenoside nk’uko byagaragajwe n’inkiko Gacaca mu turere twa Nyarugenge, Nyamagabe na Nyaruguru, Munyandekwe yagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakatiwe gufungwa burundu, igihano gikuru kubera uruhare rwe.

Amaze guhunga kimwe nabari bagize Guverinoma yakoze Jenoside, Munyandekwe yahise nawe ajya muri FDLR aho yagize n’imyanya mu buyobozi bukuru. Yabaye umuvugizi wayo nuko aza kuvanwa kuri uwo mwanya nyuma yo kunyereza amadorali ibihumbi 29 yigurira imodoka.

Munyandekwe kandi nk’uko yabaga muri MDR ari ijisho rya MDR ari mu bambere bashinze igice cya MDR Power cyakoze Jenoside kiyobowe na Karamira Frodouard. Muri Werurwe 2007, yagiye Arusha gushinjura Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana. Muri urwo rubanza, Munyandekwe wari ukiri umuvugizi wa FDLR yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa bwa FDLR aho yagize ati “Urukiko rw’Arusha rurabogamye n’abaturage ntibarwiyumvamo, rufata inzirakarengane zikarushinja Jenoside kandi abateguye n’abakoze Jenoside ari FPR” Uwari uyoboye inteko iburanisha, Umunya Argentine Ines Weinberg de Roca, yibukije Munyandekwe ko bari mu rubanza rwa Zigiranyirazo, atari umwanya wo kumvikanisha amatwara ye ya politiki.

Munyandekwe yatunguye abacamanza muri urwo rubanza, ubwo yavugaga ko nubwo yabaga mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko ariko Habyarimana yari umuntu mwiza ndetse MRND yayoboraga igihugu neza. Byaje kugaragaza ko Munyandekwe yabaga muri MDR akorera MRND.

Nguwo umushyitsi w’imena wa Perezida Museveni.

“Sinitaye kuri politiki yawe sinitaye kuwo uri we, igihe cyose uzaba urwanya u Rwanda nzagufasha” iyi ni intengo nyamukuru ya Perezida Museveni wa Uganda

Nyuma yo gushyirwa ku karubanda mu binyamakuru, ko yakiriye abayobozi bakuru ba RNC, barimo Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana na Tribert Ayabatwa Rujugiro,  Perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, yemeye ko yabonanye nabo bimutunguye, nyuma haje no kumenyekana amakuru ko bahawe inzandikom z’inzira za Uganda mu gihe gito iya Mukankusi iba igeze mu binyamakuru.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Kampala : Undi Munyarwanda Uri Mu Mitwe Y’iterabwoba Yabonanye Na Museveni N’umuhungu We Muhoozi Kainerugaba Nyuma Bamufasha Gutoroka (Interpol)

Usibye kwakira abayobozi ba RNC, Museveni yatumiye abayobozi bakuru ba FDLR aribo umuvugizi Ignace Nkaka uzwi nka La Foge Bazeye Fils n’ushinzwe iperereza Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Theophile basubiye muri Kongo bafatirwa ku mupaka nyuma boherezwa mu Rwanda. Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara, nawe yavuzeko Uganda yari ishyigikiye kandi igafasha umutwe wabo wa FLN.

Uwariwe wese urwanya u Rwanda afite karibu ihoraho muri Perezidansi ya Uganda

2019-08-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Editorial 19 Jan 2018
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Editorial 03 Jan 2016
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024
Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Editorial 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda
Amakuru

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Editorial 24 Sep 2020
Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.
ITOHOZA

Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.

Editorial 21 Aug 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru