Iyi nama yari yatumijwe, inahagararirwa na Perezida wa Angola João Lourenço , irangiye hasinywe amasezerano y’ibyari byagezweho n’abahuza ba Uganda n’u Rwanda hari na Perezida Denis sasou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Aya masezerano ibiyakubiyemo nti birashyirwa hanze ariko hari amakuru avuga ko ahanini ari ayo gushyiraho itsinda ry’abantu hagati y’u Rwanda na Uganda rishinzwe kwiga ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi n’ibisubizo byabyo.
Iyi nama byari byitezwe ko yitabirwa n’Abaperezida bane aribo, Tshisekedi wa RDC, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Kagame na Perezida Lourenco wa Angola wabatumiye byamenyekanye muri iki gitondo ko na Perezida Nguesso wa Congo Brazavilles aza kuyitabira akaba umuhamya w’aya masezerano nyuma yaho RDC na Angola bari biyemeje kuba abahuza b’u Rwanda na Uganda.
U Rwanda na Uganda bigiye kumara imyaka ibiri mu mubano wabyo harimo agatotsi.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano Perezida Kagame yashimiye ababigizemo uruhare anavuga ko ibibazo byose biri hagati y’ibihugu byombi bigomba gukemuka.
” Ni ugushimira cyane abayabozi ba Angola na RDC uko bitwaye n’ubuvandimwe bakoranye mu kudufasha kubonera ibisubizo ibibazo biri hagati yacu na Uganda.”
” Aya masezerano arareba ku bibazo byose kandi sintekereza ko dushobora guhitamo ibyo dushyira mu bikorwa ibindi ngo tubyihorere.”
Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ubu bwumvikane bwagezweho uyu munsi nyuma “y’ibikorwa byo kunga impande zombi byakozwe na Angola ifatanyije na DR Congo”, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu muri Angola bubivuga.
Mu byo bumvikanye, harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko “atekereza ko bidakomeye cyane kurangiza byinshi mu bibazo bafitanye” ngo nubwo byafata igihe kinini kuko n’iyi ari intambwe ikomeye.
Perezida Kagame na Museveni mu masezerano yabo bumvikanye gushyira imbere ibiganiro mu kurangiza ikibazo cyose hagati y’ibi bihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.
Aba bategetsi kandi biyemeje kuzahura ibikorwa by’ihuriro ryitwa ICGLR rihuje ibihugu byo muri aka karere rigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ivugwa cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Perezida Kagame yashimiye byimazeyo umuhate wabo “mu kubafasha kubona ibisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda”.