Buri gihe uko Umunyarwanda ufungiye muri Uganda arekuwe, azana amakuru mashyashya avuga imibereho y’Abanyarwanda muri Gereza zitandukanye muri Uganda. Abazwi cyane bafatirwa Kampala no munzira zijyayo, bakorerwa iyicarubozo rirenze kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera bikaba bitandukanye n’abafatirwa mu byaro b’abaturage basanzwe.
Icyitwa umunyarwanda wese arafatwa agafungwa yaba azi gusoma cyangwa atabizi. Abantu benshi bibazaga impamvu abantu b’abasore b’abaturage basanzwe baturiye umupaka bafatwa bagafungwa kandi ntibashyikirizwe ubutabera muri Uganda aho bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu nta byangombwa. Nyamara amakuru avugako waba ubifite cyangwa utabifite byose ari kimwe kuko barabikwaka iyo ubyerekanye.
Igisubizo cyabonetse kuri uyu wa kabiri ubwo Abanyarwanda bane bari bamaze umwaka wose bafungiye Gisoro batanze ubuhamya bw’ibyababayeho. Uwizeye Felicien w’imyaka 51, Habimana Jimmy w’imyaka 27, Twizerimana Emmanuel w’imyaka 25 na Ndayambaje Jacob w’imyaka 36 bose bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, bageze mu Rwanda nyuma yo kumara umwaka bakoreshwa ubucakara muri gereza za Uganda.
Aba basore bavuze ibidasanzwe bikorerwa Abanyarwanda bafungiwe muri gereza za Uganda aho bakoreshwa ubucakara nk’abirabura bo muri Amerika mugihe cy’ubucakara bwabo, cyangwa abirabura muri Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid.
Twizerimana Emmanuel yavuze ko yafashwe muri Kanama 2018 afatiwe mu gace ka Kisoro, kandi yari asanzwe ajyayo nk’uko n’abanya-Uganda birirwa mu Rwanda. Yavuze ko yahageze asanga igisirikare cya Uganda cyakoze umukwabu wo gufata Abanyarwanda bagahita bakatirwa umwaka mu rubanza rutujuje ibisabwa.
Twizerimana yagize ati “Inzego z’umutekano zigirana amasezerano n’abaturage bafite imirima, bakababwira ko bafite ibiti runaka cyangwa imirima yananiranye bashaka guhinga, abashinzwe gereza bumvikana n’abo baturage tukajya kubahingira, iyo turi 10 bishyurwa imitwaro itanu y’amashilingi ya Uganda, ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.”
“Iyo baje gushaka imfungwa, abashinzwe gereza baravuga ngo hano tugira Abanyarwanda kandi nibo bazi guhinga, baraza bakatuvana muri gereza bakatubwira aho turi bukore kuko ngo aritwe tugira imbaraga. Bakujyana mu biti binini mukabikura mwarangiza mukabyikorera, uwo kinaniye akubitwa ibiboko.”
Yakomeje avuga ko gereza zo muri Uganda zahinduwe nk’amasoko Abanyarwanda bacururizwaho bagakoreshwa imirimo inyuranye.
Ati “Ubona ko amagereza yakoze ubucuruzi, umuturage araza ati ndashaka imfungwa 15 z’Abanyarwanda nyuma bakishyura umukuru wa gereza, ejo tugasubirayo kugeza aho dukora harangiye. Bavuga ko ubucakara bwacitse ariko ntabwo buracika ku banyarwanda bari muri iki gihugu.”
Nyuma y’ubuhamya bwa Twizerimana, umuntu yahita yumva impamvu abaturage b’Abanyarwanda batazi n’ibya politiki baba bishakira imibereho bafatwa bagafungwa ku bwinshi. Uko Gereza ifite Abanyarwanda benshi ninako abayobozi bayo bafatanyije n’inzego z’umutekano binjiza amafaranga.