Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), uhagarariye Uganda, Fred Denis Mukasa Mbidde, yabwiye igihugu cye kwirukana abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, niba gishaka ko kubana mu mahoro n’u Rwanda.
Depite Mukasa Mbidde yabivugiye mu nama y’ubucuruzi ihuza Uganda n’u Buholandi (UNBC), yabereye i Amsterdam. Agendeye ku Rwanda na Uganda, yagarutse ku buryo umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kubana neza n’abaturanyi biba ari ingenzi mu kubahiriza urujya n’uruza ruteganywa mu masezerano y’isoko rusange.
Ikinyamakuru The Sanguine Media cyanditse ko uyu mudepite utajya urya indimi ku cyo abona kitagenda, yavuze ko amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Kagame na Museveni, atazatanga umusaruro mu gihe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kwidegembya, bakishyira bakizana ku butaka bwa Uganda.
Ati “Ibi bihugu bibiri bisangiye imyumvire yuko agaciro n’amahoro by’abaturage ari ikintu cyo gupfira. Twebwe abaturage ba Uganda, ntituzahyigikira buri wese ugambiriye gutera Kigali kandi kuri iki ntituzava ku izima”.
Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi biturutse ku mutwe wa RNC wagabye ibirindiro muri iki gihugu cy’igituranyi, aho uta muri yombi Abanyarwanda badashyigikiye ibikorwa byawo. Ni ibintu byavuzwe kenshi ko bishyigikiwe n’Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.
Muri Werurwe uyu mwaka, Depite Mbidde mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yavuze ko imyitwarire ya Uganda muri iki kibazo igamije gukomeza kuzambya ibintu.
Yagize ati “Mbere na mbere, birambabaza kubona Uganda ishaka gukemura iki kibazo mu buryo bwo kwigaragaza neza. Urugero ni nk’aho ibinyamakuru byacu byakanguriwe kugaragaza iki kibazo nk’icyo kwigiza nkana (k’u Rwanda) ahubwo bakagaragaza ko intandaro yacyo ari umupaka.”
Mbidde yavuze ko umupaka ntaho uhuriye n’ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa ubukungu kiri hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko imyitwarire ya Uganda yo kwanga gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi ari “ikintu tugomba kurwanya.”
RNC ni umutwe w’iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa, wakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Kuri ubu uyu mutwe wa RNC wihuje na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri muri Uganda, Philemon Mateke, bivugwa ko ari we wahawe inshingano z’umutekano w’abo muri RNC na FDLR ndetse abayobozi b’iyi mitwe bitabwaho by’abadipolomate.
Perezida Yoweri Museveni ubwe yiyemereye ko yahuye na Charlotte Mukankusi umwe mu bashinzwe dipolomasi muri RNC ndetse nyuma byamenyekanye ko uwo mugore yahawe Pasiporo ya Uganda azajya yifashisha mu bikorwa byo gushakisha inkunga no kwamamaza RNC hirya no hino ku isi.
Mukankusi, Eugène Gasana, Tabaro,Ben Rutabana, Frank Ntwali n’abandi bayobozi muri RNC bahora i Kampala mu bikorwa byo gushakisha inkunga.
Uganda yahaye ubutaka bwisanzuye inyeshyamba za RNC bwo gukoreraho ibikorwa byabo. Ubwo butaka bukoreshwa nk’ibirindio byo kwinjirizamo abarwanyi bashya ndetse bugakoreshwa nk’ikibuga cy’imyitozo ya gisirikare.
Igihamya gikomeye ko Uganda ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyanagaragajwe na Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Yerekanye ko Uganda n’u Burundi, ari indiri yo gushakiramo abajya mu mutwe wa gisirikare ukorera muri RDC, mu kizwi nka P5, irwanya u Rwanda, aho RNC na FDLR ari abayigize bo mu rwego rwo hejuru.
Abari abayobozi ba FDLR barimo La Forge Bazeye wavugiraga uwo mutwe na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza mbere yo koherezwa mu Rwanda bari bafashwe n’ingabo za Congo bavuye muri Uganda mu biganiro byari bigamije ku bahuza na RNC ngo banoze umugambi wo guhungabanya u Rwanda.
Muri Gashyantare u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’umupaka wa Gatuna ku makamyo manini kuko warimo gusanwa ndetse bikurikirwa no kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.
Uganda yabyuririyeho ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka, mu gihe rugaragaza ko mu mipaka itatu iruhuza na Uganda, umwe wa Gatuna ariwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kuwubaka yarangiye muri Gicurasi uyu mwaka.