• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023   |   25 May 2022

  • Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi   |   24 May 2022

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo   |   24 May 2022

  • Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?   |   20 May 2022

  • Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa   |   20 May 2022

  • Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022   |   19 May 2022

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 14 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umugambi wa Kampala ugezweho wo gushaka gukoresha urupfu rw’intwari y’u Rwanda, Maj Gen Fred Gisa Rwigema nk’intwaro yo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, wamaze gufata ikindi gipimo mu buryo budasubirwaho.

Ibi byagaragaye mu nkuru ya paji ebyiri yasohotse kuri iki cyumweru mu kinyamakuru Sunday Vision, ushyize mu Kinyarwanda yari ifite umutwe ugira uti “Nari mpari ubwo Gen Rwigema yapfaga-Uwari umuyobozi mu gisirikare cya RPF”.

Iyi nkuru igoreka amateka igaragara muri iki gitangazamakuru cya leta ku rupapuro rwa Kane n’urwa Gatanu, iragurishwa cyane nk’inkuru mpamo y’ibyo bihe irimo kuvugwa na Maj Michael Mupende wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Maj Michael Mupende

Ipfundo ry’ibivugwa mu nkuru ni uko Perezida Kagame yari inyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa mbere wa RPA.

Ukurikiranira hafi ibi bikorwa, avuga ko bikurikira ugushimagiza Rwigema kwakozwe mu ntangiriro z’uku kwezi n’abakomeye muri Uganda ndetse n’ibitangazamakuru byabo, bamushimira cyane uko yari umuntu mwiza, naho Kagame akaba umuntu mubi.

Akomeza avuga ko “Bakomeje gukoresha urupfu rwa Rwigema mu kwangisha abantu ubuyobozi bw’u Rwanda, ni umugambi w’igihe kirekire ukomeje n’uyu munsi”.

Uyu ukurikiranira hafi iki kibazo avuga ko ‘uku niko New Vision iha ijambo umuntu bigoye kwemera ibyo avuga nka Mupende, ibimenyetso bifatika byerekana ko atari ahari ubwo Gen Rwigema yapfaga, hanyuma akavuga ko Perezida w’u Rwanda yishe intwari. Mupende avuga ibinyoma byinshi byoroshye no kunyomoza’.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Mupende yavuze ati “Ubwanjye sinabonye umuntu warashe ariko ibyo abamurindaga [Fred] bambwiye nyuma ni uko abakekwa bari muri bo. Bavuze ko ari ofisiye wari wizewe ngo atware imbunda ya mudahusha, idasakuza Rwigema yari afite ku bw’umutekano we”.

Mupende akomeza avuga ko “Ikigaragara Rwigema yari yaremejwe n’umuntu yizeraga ko hari ba ofisiye bato bashya bashobora kumubera imbaraga mu gihe cy’urugamba. Abo bantu bashya bari baroherejwe ku mpamvu z’umutekano we”.

Umwe mu basomyi yasetse iyi nyandiko avuga ko ‘Ikigaragaza umugambi w’umwanditsi w’iyi nyandiko yo kwangisha Perezida w’u Rwanda, Mupende nta mazina agaragaza, kandi avuga ko yari hafi y’iki gikorwa. Nyuma kandi anavuga ko atigeze abona umuntu wabikoze’.

Mupende ntagaragaza n’izina na rimwe ry’abo ashinja ko boherejwe hafi ya Rwigema. Nta nubwo agaragaza uko umuntu runaka ashobora kohereza abasirikare bato batazwi ku muntu wo ku rwego rwa Majoro Jenerali, byongeye wari ufite ubunararibonye bwinshi akarere kose akazi.

Ikirenze ibindi, iyo New Vision iza gushishikazwa no kugenzura ibyavuzwe, yari bubone ko Mupende nta kidasanzwe yari afite ku buryo cyari butume ajya imbere muri icyo gihe Rwigema yapfaga.

Gusa New Vision yishimiye no gutangaza ko umusirikare wakoze icyo gikorwa nawe yishwe mu kwirinda ko yazahishura amakuru mu gihe runaka.

Umwe mu basesenguzi uri i Kigali nyuma yo gusoma iyi nyandiko yagize ati “Urwego ibinyoma bigezeho, iki ni gito cyane ku bitagira ingano biri ku mbuga z’abarwanya u Rwanda. Gusa ariko ntibigitangaje; New Vision yahindutse nk’izo mbuga zose zirajwe ishinga no gusiga icyasha u Rwanda ubutitsa”.

Buri wese ufite aho ahuriye n’urugamba rwa RPF azi uko Maj Paul Kagame [muri icyo gihe], yari hanze yiga amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Fort Leavenworth, muri Amerika. Ushishikajwe n’amakuru mpamo afite ibimenyetso atari ibihuha, ibyo abantu bitekerereje cyangwa ibigamije ubugambanyi, bazi uko Fred Rwigema, yarashwe n’umwanzi aratabaruka.

Abarindaga Rwigema bataguye ku rugamba bazi uko yapfuye, bagenzi be barabizi. Rwigema yari ahagaze ku gasozi areba ingabo za Habyarimana zigenda akoresheje indebakure, nibwo isasu ry’umwanzi ryamwicaga arashwe rimwe”. Ibi bihamywa na ba Jenerali Sam Kaka, Caesar Kayizari n’abandi babizi neza.

Ibi ni ibimenyetso bitangwa n’abari bahari ubwo ibyo byago byabaga. Guhindukira ukanenga Perezida Kagame cyangwa undi muntu muri RPA hashize imyaka 29 bibaye, birakomeza kugaragaza umugambi w’ubutegetsi bwa Uganda wo kurwanya u Rwanda ndetse n’icengezamatwara cyo kubiba ikinyoma.

Kugira ngo ubone neza aho ubutegetsi bwa Uganda bugeze, birahagije kureba umutangabuhamya wayo Maj Mupende uwo ari we.

Uyu mugabo yabaye ofisiye mu ngabo z’u Rwanda mu ntambara yo kurwanya Interahamwe na Ex-FAR muri RDC, aho yoherejwe i Kabinda mu Ntara ya Kasai. Byari mu 2000 na 2001. Hano Mupende yigaragaje nk’umubeshyi mu tuntu duto ndetse n’ibinini.

Yavuze ati “Muri Werurwe 2000 noherejwe muri RDC nka ofisiye uyoboye ingabo muri Batayo ya gatatu”. Amakuru yose yerekana ko yari umuyobozi w’ingabo wungirije.

Muri icyo gihe imyitwarire ye mibi yatangiye kwigaragaza ubwayo. Mu nama z’ubuyobozi, abamuri munsi bamubajije ku micungire y’amafaranga n’ibindi byemerewe abasirikare. Bagenzi be bavuga ko Mupende yaburiye ibisobanuro amafaranga agera ku 18 000 by’amadolari.

Byaje kugaragara ko amafaranga yayahaye umugore we ngo bakore ubucuruzi bwabo. Iki kibazo cyagejejwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo. Ubwo abasirikare bagarukaga mu Rwanda, Mupende yari yamenye ko akigera i Kigali agomba kubazwa amafaranga yabuze.

Uwatanze amakuru avuga ko icyo gihe ari bwo Mupende yahise ahungira muri Uganda, aho yasanze abamutegerereje ku mupaka.

Uwo babanye mu gisirikare aseka yagize ati “Arabeshya ikinyamakuru ngo yari ofisiye uyoboye ingabo kandi yari umwungiriza ndetse akavuga ko hari umugambi wo kumwirukana akaba ari yo mpamvu yahunze, ariko yahunze kubera gutinya kubazwa ibyo kunyereza umutungo yakoze”.

Abari bahari ubwo Rwigema yapfaga nabo bavuga ko Mupende ntaho yahuriraga n’umurongo w’imbere aho Rwigema yaguye ndetse nta buryo yashoboraga kumenya icyo yita amakuru ya nyayo ku rupfu rwe.

Mu by’ukuri uyu ni umugabo ufite impamvu nyinshi zo gutuka, gusebya no gusiga icyasha u Rwanda.

Ni umwe mu bantu kandi inzego z’ubutasi za Uganda by’umwihariko CMI zikoresha mu guhindanya isura y’u Rwanda. Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko atari ibintu bikomeye kuba abo mu butegetsi bwa Kampala baha utudolari duke Mupende, ubayeho nabi muri Amerika ndetse akaba yaranifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, kugira ngo atangaze ibihimbano.

Umwanditsi uri i Kigali utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Mu kumva neza uko abantu ba Museveni mu buryo buteye isoni bakoresha urupfu rwa Fred Rwigema, ndetse mu buryo bw’uburyarya bakavuga ko bamukunda, ni ngombwa kumenya ko ntacyo batakora ngo bakomeze umugambi wabo wo guharurira inzira ‘guverinoma y’icyuka’ i Kigali”.

Kugeza ubu ni ibanga ryamaze gusandara ko abayobozi ba Uganda bifuza guverinoma y’icyuka i Kigali ikaba ari iya Kayumba Nyamwasa na RNC ye, gusebya Kagame ko yishe Rwigema bikaba ari umwe mu migambi yabo yo kubiba urwango, ndetse no kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyizere cya Museveni cyatakaye ubwo nk’uwayoboye intambara ya NRA yikizaga inshuti ze za hafi. Abantu nka Hannington Mugabi, (yarashwe ubwo we n’itsinda ry’abandi bantu bakinaga amakarita n’umuntu mu buryo butangaje utarigeze aburanishwa, kuko ibyo yakoze ari byo Museveni yamutegetse).

Hari Sam Magara, Kazahura, Bwende, na Andrew Kayiira wakundwaga n’abaturage akamwicira imbere y’umuryango we.

Aho guhimba inkuru z’ibinyoma ku rupfu rwa Rwigema, Museveni yarushaho kugira icyizere aramutse abwiye abaturage ku rupfu rwa Gen James Kazini, Brig Noble Mayombo, AIGP Felix Kaweesi, SSP Muhamad Kirumira na Aronda Nyakairima.

Museveni azwi neza nk’umuntu wumva ko abantu bakora ibyo ashaka; umugambanyi, umuntu kuri we kwica biba ari akamenyero. Igihe kinini abakurikiranira hafi ibintu bakunze kubyandika ku muyobozi wa Uganda.

Undi musesenguzi yasanze ‘[Museveni] ikibazo cye ni uko arimo kugerageza kubyitirira na Perezida w’u Rwanda, ikintu bigaragara ko ntawe cyayobya’.

Src : The new times

2019-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018
Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Editorial 15 Apr 2022
Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Editorial 09 Aug 2019
Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Editorial 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

24 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru