Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen Elly Tumwine, yabwiye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu ko mu gihugu hari inzu zifungirwamo abantu zitazwi ariko badashobora kwemererwa kuzisura kubera impamvu z’umutekano.
Kuri uyu wa Gatatu Tumwine yari imbere ya Komisiyo yari iyobowe na Janepher Nantume Egunyu, aho yatangaga ibisubizo ku birego by’iyicarubozo rikorerwa mu nzu zifungirwamo abantu zitazwi (Safe Houses).
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize Perezida w’umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, yabwiye komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu gukora iperereza ku bivugwa ko hari inzu zifungirwamo zitazwi ahitwa Lwamayuba i Kalangala na Kyengera muri Wakiso.
Tumwine akigera imbere ya Komisiyo yasabwe gusubiza ibibazo umunani birimo kuvuga niba muri Uganda hari inzu zifungirwamo zitazwi, itegeko zikurikiza mu gukora, umubare wazo, abantu bazirimo, ubwoko bw’ibyaha butuma umuntu afungirwa mu nzu zitazwi, niba abazifungiwemo bakorerwa iyicarubozo n’ibindi.
Ati “Hari inzu zifungirwamo abantu zitazwi kandi nk’uko nabibwiye inteko, zirakoreshwa mu bihugu byinshi ku Isi yose kandi akamaro kazo ni uguhuza ibikorwa by’ubutasi. Ubutasi ntabwo bukorerwa mu ruhame nk’aha turi muri komisiyo, bukorwa mu ibanga”.
Abajijwe niba abadepite basura izi nzu, Tumwine yababwiye ko bitari mu nshingano zabo bityo bidashoboka. Ni ibintu byarakaje abadepite ku buryo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yamusubije ko atemeye gukorana na komisiyo mu gihe abanya-Uganda bakomeje gufatwa nabi no gufungirwa ahantu hatazwi.
Uganda yemeye ko ifite inzu zifungirwamo abantu zitazwi mu gihe ikomeje kotswa igitutu cyo guta abantu muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko no kubafungira ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo ndetse ntibanagezwe mu butabera.
Inashinjwa kandi ko binyuze mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), hakorwa imikwabu hagafatwa abasivili b’inzirakarengane bagatwarwa mu nzu zifungirwamo zitazwi bagakorerwa iyicarubozo.
Si abanya-Uganda gusa bavuga ubunyamaswa bakorerwa n’inzego z’umutekano zibafungira ahatazwi, kuko hari n’abanyarwanda bashimuswe n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI na ISO, bagafungirwa muri izo nzu bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda barimo abagore bafite abana bato bakurwa mu modoka bakajya gufungwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi.
Aba barimo abasabwa kwiyunga n’Umutwe wa RNC [wa Kayumba Nyamwasa] ushaka guhungabanya u Rwanda.
Harimo uwitwa Rugorotsi Eric, washimuswe kuwa 25 Ukwakira 2018 na Twahirwa David washimuswe kuwa 15 Ukuboza. Aba bombi ngo bajyanywe na ISO. Rugorotsi wari umucuruzi yafatiwe i Kampala yagiye kugura ibyuma by’ibinyabiziga kimwe na Twahirwa wari wagiye muri gahunda ze.
Undi Munyarwanda witwa Ntakirutimana Theoneste, wayoboraga Itorero ADEPR muri Uganda yafashwe kuwa 28 Werurwe na Asiimwe Apollinaire wafashwe kuwa 7 Mata. Bombi byagaragaye ko bashimuswe na CMI. Hari kandi Gasana Deus, wavunjaga amafaranga wafashwe ku wa 3 Mata 2019 na ISO.
Aba banyarwanda bose bashimuswe bashyizwe ahantu hatazwi aho badashobora kugerwaho n’imiryango yabo cyangwa abanyamategeko babo.
Nyuma yo gufatwa, nta mpapuro zibata muri yombi cyangwa indi nzira y’amategeko ikurikijwe, ibinyamakuru bimenyerewe mu gukwirakwiza icengezamatwara muri Uganda, byatangiye kwandika inkuru ko ‘bakorera u Rwanda’.