Amakuru ashyushye yizewe aturuka imbere muri RNC, aremeza ko Kayumba Nyamwasa ageze kure umugambi we wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya. Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali uri mu butumwa I Kampala.
Iki cyemezo kije nyuma y’aho hatahuriwe umugambi wacuzwe na Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV w’uko bari bagiye gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC. Ndetse uyu mugambi wapfubye wanakuruye amacakubiri arimo gucikamo ibice bibiri muri RNC, bivugwa ko harimo gupangwa kwirukana burundu mu ishyaka Kayumba Nyamwasa, Charlotte Mukankunsi, Frank Ntwali na mushikiwe Rosette Kayumba, bagize agatsiko Kayumba yifatiye kubera ubusambo no kuyoborana igitugu, byakuruye umwiryane mu ishyaka nyuma y’aho bigaragaye ko Kayumba yibye asaga Miliyoni y’Amadorali, yari agenewe kugura ibikoresho bya gisilikare no gutunga abasilikare ba RNC muri RD-Congo, aho yimye amafaranga abasilikare bakicwa n’inzara ndetse bakaza kuhatikirira.
Kayumba, Ntwali, Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye na Major Micombere umuriro uraka muri RNC
Ikindi n’uko aya macakubiri muri RNC, aje akurikira urupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR-FOCA, Lt. Gen. Mudacumura Sylvestre rwatangajwe na Jean Paul Turayishimye kuri radio rutwitsi Itahuka. Ibi bikaba bitarashimishije Kayumba Nyamwasa nk’umufatanya bikorwa wa FDLR. Gen. Mudacumura yafatanywe amabanga menshi muri flash disk yari aboheye mu ijosi irimo amabanga yose ya FDLR na RNC muri Laptop naza Telefone nyinshi yari afite naza Documents byafashwe.
Ubugambanyi, amacakubiri n’indanini bya Kayumba byabaye umuvumo wo gusenyuka kwa RNC, kuva ikivuka mu mwaka w’2010, kubufatanye n’abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda. Col. Patrick Karegeya, yishwe kubera ubugambanyi n’urwikekwe byari mu ishyaka RNC uyu ndetse yagiye akurikirwa n’abandi benshi barimo Camir Nkurunziza wahoze ari muri RNC muri Afurika Yepfo hamwe na bagenzi be babanaga Afurika Yepfo, nyuma baza kuyipakurura kubera ubwumvikane bucye mu bijyanye n’imicungire y’umutungo.
Abitandukanije nayo : Musonera, Gahima, Rudasingwa , Jseph Ngarambe n’abandi kubera ubusambo bwa Kayumba.
Rudasingwa , Musonera na Ngarambe bo bahisemo kwisunga abasize bahekuye u Rwanda bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, kubera indanini batangira kwigisha no gucurika amateka bavuga ko RPF-Inkotanyi, yishe abahutu kugirango baramuke kuko bakiri muri RNC, Kayumba ntacyo yabapimiraga ku misanzu yakusanyaga hirya no hino harimo nayo yahabwaga n’umuterankunga mukuru wayo, Rujugiro Tribert na Dr. Murayi Paulin umukwe wa Kabuga Felecian nawe waje kwitandukanya na RNC kubera ubujura bwa Kayumba.