• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Editorial 07 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phone Group, rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwitezweho kuzamura uburyo Abanyarwanda babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Kugeza ubu uru ruganda rurimo gukora ubwoko bubiri bwa telefoni za Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Perezida Kagame yashimiye iri shoramari ritumye mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije kandi kubigeraho ngo si ibintu byoroshye, ashimira buri wese wabigizemo uruhare.

Yashimiye Mara Group yemeye gushora imari mu Rwanda, cyane ko uru ruganda ari ishoramari risanga irindi rihasanzwe, bigaragaza icyizere iki kigo gifitiye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Yavuze ko smartphones zimaze kuba ikintu gisanzwe mu buzima bw’umuntu, kandi bizakomeza kwiyongera kuko serivisi nyinshi zikomeje gutangirwa mu ikoranabuhanga. Yatanze urugero ku Irembo, ifasha abaturage kubona serivisi nyinshi za leta.

Yakomeje ati “Hafi 15%, umubare navuga muto w’Abanyarwanda, nibo bakoresha smartphones, ariko twifuza gufasha abandi benshi babyifuza, kandi kureba ku bwiza bwazo n’ikiguzi zisaba ni ngombwa cyane. Turimo gushakira umuti izo mbogamizi binyuze no mu byo Mara Group itangiye gukorera mu Rwanda.”

“Gutangira gukora kwa Mara Phone bizatuma smartphones zigera ku banyarwanda benshi, kuko iyo uyihawe baguha igihe cy’ubwishingizi (guarantee), ndetse igiciro gishobora kwishyurwa mu byiciro kugeza ku myaka ibiri, ku buryo twifuza ko byorohera Abanyarwanda.”

Yavuze ko Isi irimo kwihuta cyane kandi kujyana nayo bisaba guhanga udushya, ari nayo nzira u Rwanda rwahisemo, binajyanye no kuba u Rwanda rwariyemeje kubakira iterambere ryarwo ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Nshimishijwe no kuba Mara yaremeye gukorana n’inzego zacu z’uburezi, kugira ngo abakozi babashe kugira ubumenyi butuma bagera ku ntego zabo.”

Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, avuga ko uru ari rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuba tuyigize, byose bikabera mu Rwanda, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko abaturage bari bakeneye telefoni zihendutse zibafasha mu guteza imbere imibereho yabo, ariko ugasanga muri Afurika bagura ibintu ku masoko ariko ntacyo bashyiraho.

Ati “Uyu munsi ni inzozi zikomeye zibaye impamo atari gusa kuri Mara ahubwo no ku Rwanda, na Afurika.”

Yashimiye abafatanyabikorwa batumye uyu mushinga ugerwaho barimo Banki ya Kigali yatanze ubushobozi mu mafaranga nk’inguzanyo, na Google mu bufatanye kuri porogaramu zayo zirimo kuba izi telefoni zikoresha Android.

Ati “Uru nirwo ruganda rwa mbere rukora smartphones muri Afurika, ntabwo byari byarigeze bikorwa, ariko ubu nicyo gihe cya Afurika cyo gukora ibintu bifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru kandi ntitubigurishe muri Afurika gusa, ahubwo no ku Isi yose.”

“Hari ikigo mu Misiri, hari ikigo muri Ethiopia, muri Algeria, icyo bakora ni uguteranya telefoni, ariko twe dukora telefoni kuko twubaka umutima wayo, n’ibice by’inyuma byose.”

Yavuze ko izi telefoni zizafasha cyane ko u Rwanda rumaze kugira uburyo bunyuranye bukoreshwa telefoni haba mu gutega moto, imodoka, telefoni z’ubuvuzi n’izindi zinyuranye.

Ati “Inzozi zanjye ni ukuzabona buri munyarwanda wese atunze Mara Phone.”

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta nibura inshuro eshatu ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabytes 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabytes 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri irambana umuriro ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass, bikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa, Hatal Shah, yagize ati “Ku bufatanye na Google uba ufite ububiko butagira umupaka bwaba ubw’amafoto cyangwa amashusho kandi agaragara ku rwego rwo hejuru, ku buryo udakenera kongera ububiko bwayo.”

Uretse ububiko bwisanzuye ihabwa na Google, Mara Z inakoranye ubwa 32 GB na RAM ya 3 GB.

Mara X nayo ifite batiri irambana umuriro ya 3500 mAh, camera y’imbere ifite megapixels eshanu n’iy’inyuma ya megapixels 13; ububiko bwa 16 GB na RAM ya 1GB.

Yo niba ushaka gushyira ibintu kuri internet bishobora kwihuta kuri megabytes 50 ku isegonda, naho kubikuraho bikihuta kuri megabytes 150 ku isegonda. Ifite nayo ikirahuri cya Corning Gorilla Glass n’ubushobozi bwo gukoresha igikumwe mu kuyifunga cyangwa kuyifungura. Yo ikoresha Android Go ituma yorohera abayikoresha mu bijyanye n’ibyo itwara.

Hatal yakomeje ati “Ni telefoni ntavuga ko igura amafaranga ahubwo uyishoramo amafaranga kubera ko buri munsi ituma ukoresha amafaranga make, buri kintu cyose ukoreshaho internet na Mara X, ushobora kuzigama 40% bya internet yawe, naho nko mu kureba amashusho kuri YouTube, ushobora kuzigama internet ya we kuva kuri 70% kugera kuri 80%.”

Ubusanzwe ngo iyo umuntu akanze mu mashusho kuri internet ahita atangira gukinika, ariko kuri Mara X banaguha amahitamo, bakakubaza niba ushaka kuyareba mu bwiza bwo hejuru, uburinganiye cyangwa ubuciriritse. Ni ukuvuga nko ngo nk’amashusho wagakoreshejeho 1 GB, ushobora gukoresha MB 150 cyangwa MB 200 kuri Mara X.

Inkuru ya IGIHE

2019-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Editorial 14 Jan 2020
Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Editorial 08 Mar 2019
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Editorial 31 Dec 2018
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda
Mu Mahanga

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Editorial 20 Jun 2018
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda
ITOHOZA

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Editorial 27 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru