U Rwanda binyuze muri gahunda yarwo yo kwamamaza ubukerarugendo “Visit Rwanda” rwahawe igihembo cyo guteza imbere, kunoza ubukerarugendo no kwimenyekanisha nk’ahantu habereye ubukerarugendo, igihembo kizwi nka Destination Award.
Iki gihembo cyatangiwe mu imurika mpuzamahanga rya serivisi z’ubukerarugendo riri kubera Sydney muri Australia, rizwi nka Sydney Luxperience Travel Show 2019 ritegurwa n’Ikigo Luxperience.
Iki gihembo gihabwa ikigo cya Leta cyangwa igihugu cyagize uruhare rugaragara mu gukora ibishoboka byose ngo biteze imbere ubukerarugendo birimo kuzana no kumenyekanisha serivisi nshya zikurura ba mukerarugendo kandi zigezweho.
Ubusanzwe muri iri murikagurisha hatangwa ibihembo bine birimo icy’ikigo gifite ibikorwa byunguka kandi byabera abandi icyitegererezo (Inspiring Award), igihembo gihabwa ikigo cyangwa igihugu n’abandi b’intangarugero mu bikorwa bibungabunga ibidukikije (Meaningful Award).
Hari igihembo gihabwa intangarugero mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo ku buryo bigera ku babikeneye bose (Connections Award) n’igihembo cya kane gihabwa igihugu cyangwa ikigo cya Leta gishyize imbere kuzana no gutanga serivisi zinoze mu by’ubukerarugendo nk’imwe mu nzira zo gukurura ba mukerarugendo hirya no hino ku Isi (Destination Award).
Igihembo u Rwanda rwahawe umwaka ushize cyari cyahawe Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo mu Buyapani (Japan National Tourism Organization).
Luxperience Travel Show ni rimwe mu mamurika akomeye ku Isi mu bijyanye n’ubukerarugendo, rikaba rihuza abamurika serivisi z’ubukerarugendo baturutse imihanda yose cyane cyane abo mu bice by’Amajyepfo y’Isi.
Ni umwanya ukomeye abafite ibikorwa by’ubukerarugendo bahanahana ubunararibonye, abashoramari bakabona ahantu hashya bashora imari mu bukerarugendo n’ibindi.
Uyu mwaka icyo gikorwa kiratangira guhera kuri uyu wa Mbere tariki 7 kugeza tariki 10 Ukwakira 2019, kikaba kizitabirwa n’abasaga 5000.
Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, bijyanye n’intego ya Guverinoma yihaye ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.
Ibyo biva mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki z’igihugu, kuzana inyamaswa zitari zisanzwe mu Rwanda, kubaka hoteli zigezweho kandi zifite ibyumba byinshi n’ibindi.
Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Filimi ya Rwanda: The Royal Tour.
Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.
Src : IGIHE