Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor mu nimero yacyo yasohotse kuri iki cyumweru cyasohoye Ijambo ry’Ibanze rigamije guhigika cyangwa kujijisha ku bibazo byateje umubano mubi umaze imyaka ibiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Umutwe w’ijambo ry’ibanze wagiraga uti “Icyatuma ibiganiro by’amahoro byerekeye umupaka bisubukurwa” aho cyahamagarariraga abayobozi ba Uganda n’u Rwanda ‘gushyiramo imbaraga bakagarura umubano mwiza’ mu biganiro bitaha bizabera i Kampala biteganywa n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe muri Kanama uyu mwaka.
Ikosa rya mbere ikinyamakuru Daily Monitor cyakoze, ni ukugaragaza ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ari ‘ifungwa ry’umupaka’ mu gihe bizwi neza ko impamvu y’ibibazo atari iyo kuko u Rwanda rwayigaragaje kenshi.
Impamvu ya mbere ni uko ubutegetsi bwa Kampala bufitanye umubano wihariye na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe yiyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Indi mpamvu ni amagana y’Abanyarwanda ari kuborera muri gereza za Uganda no mu nzu zitoterezwamo z’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.
Abo banyarwanda ni ababa barashimuswe, barafunzwe nta rukiko bakandagiyemo. Benshi bari muri gereza ariko ambasade ntiyemerewe kubasura, yewe n’imiryango yabo ntizi aho baherereye. Bakorewe iyicarubozo nkuko umunyamategeko Eron Kiiza na Tonny Odur babigaragaje.
The Monitor yarasimbutse yirengagiza ibyo bibazo ishaka kwerekana ko ikibazo ari kimwe, yihutira gukora ubuvugizi bwo gufungurira abacuruzi ba Uganda isoko ry’u Rwanda.
U Rwanda ntabwo rwigeze rufunga umupaka nkuko bivugwa mu binyamakuru. Ibyabaye ni uguhagarika igice kimwe cy’imodoka nini z’ubucuruzi zabaga ziremereye.
Bigaragara ko Daily Monitor idashishikajwe no kuvuga ukuri muri iki kibazo. Ibyo yakoze ni ugukwirakwiza imigambi ya Museveni yirinda gukomoza ku mpamvu nyamukuru yatumye umubano uzamo agatotsi. Ahubwo icyo kinyamakuru kiyobya uburari kivuga ko ‘buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi.”
Mu gihe Uganda yari igezweho ngo itumize ibiganiro ntabwo byakozwe. Ibyo biganiro byakabaye byarabereye i Kampala mu byumweru bibiri bishize ariko ntibyabaye. Nibwo Leta ya Uganda yagombaga gutanga raporo igaragaza aho igeze ikemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije.
Mu byo u Rwanda rwasabye harimo gufungura Abanyarwanda bose bafunzwe binyuranyije n’amategeko, guhagarika gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhagarika kubangamira ubukungu bw’u Rwanda byakozwe na Uganda.
Hari umwe mu ndorerezi wibajije ati “Ni ukubera iki Daily Monitor itibaza impamvu Uganda yananiwe gutumiza inama? None kuki icyo kinyamakuru kitabaza Guverinoma ya Uganda aho igeze ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ku ifungwa n’abanyarwanda batotejwe batabonye ubutabera? Kuki se itarahagarika imikoranire na RNC?”
Birazwi ko abanyarwanda bigiriye mu bucuruzi muri Uganda bafatirwa mu nzira n’abakozi b’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) ku manywa y’ihangu bafatanyije n’abambari ba RNC. Birazwi ko abanyarwanda batagira ingano bagiye bakurwa mu modoka z’abagenzi ku bice byegereye imipaka bagashinjwa ‘kwinjira nta byangombwa’ cyangwa ‘ubutasi’.
Mu byumeru bishize, Kiiza na Odur basohoye itangazo bagaragajemo iyicarubozo abanyarwanda bakorewe muri Uganda, by’umwihariko mu myaka ibiri ishize.
Mu itangazo bagize bati “Abanyarwanda basaga ijana bafungiwe mu mabohero ya CMI ntawe bemerewe guhura na we. Imiryango yabo ntiyemerewe kubasura. Abo twabashije kuvana mu menyo ya CMI bagiye bavuga uburyo batotejwe mu buryo bw’umubiri no mu mutwe.”
Ubwo hari hashize igihe kitageze ku cyumweru iryo tangazo risohotse, CMI yarekuye abanyarwanda bagera kuri 35 ibavana mu buroko bwayo bashyirwa kuri za sitasiyo za polisi zitandukanye mu gihugu.
Twavuga nk’ibyabaye kuri Julienne Kayirere, umunyarwandakazi wakoreraga ubucuruzi buciriritse muri Mubende mbere yo kujugunywa muri gereza . Bamutandukanyije n’uruhunja rwe rw’amezi atatu nyuma yo kumushinja ‘kuba mu gihugu nta byangombwa” nyamara yari ahamaze imyaka ahakorera ubucuruzi.
Kayirere ari mu gahinda gakomeye k’umubyeyi ufungiwe ubusa atazi aho uruhinja rwe ruherereye. Birigaragaza ko ibi bikorwa bya kinyamaswa nta nyungu igaragara bifitiye ikinyamakuru nka The Monitor cyangwa se ikindi kinyamakuru cyo muri Uganda. Ubuzimwa bw’abanyarwanda b’inzirikarengane bari gutotezwa ntacyo bubabwiye, bashishikajwe n’ifungurwa ry’umupaka.
Daily Monitor ahubwo ibabajwe n’agahishyi k’amafaranga abacuruzi bo muri Uganda bari guhomba. Ngo mu mezi atatu ya mbere umupaka wa Gatuna ufunzwe ku makamyo manini aturuka muri Uganda, icyo gihugu cyahombye miliyoni 664 z’amadolari y’ibyoherezwaga mu Rwanda.
Birashoboka ko uwo mubare wikubye nka gatatu ubu ari nacyo ibinyamakuru nka Daily Monitor byakabaye biheraho bibaza byinshi Guverinoma yabo impamvu.
Abantu ntabwo bashobora guhahirana ku rundi ruhande barenganywa. Nta bwisanzure bw’urujya n’uruza bwabaho mu gihe inzego z’ubutasi mu gihugu kimwe zibasira abaturage b’inzirakarengane b’ikindi gihugu.
Hashize igihe ariko Uganda yanze guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.
Umwe mu baturage i Kigali, yavuze amagambo Daily Monitor ikwiriye kwitaho ati “Niba Museveni na Guverinoma ye nta gahunda bafite yo guhagarika gutoteza abanyarwanda, bakaba bakunda RNC urukundo ruhebuje, bakomeze bakorane ubucuruzi na RNC ubundi bibagirwe ubucuruzi n’u Rwanda.”
Src: KT PRESS / Rwanda