• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»CNLG irasaba u Buholandi kuburanisha Ndereyehe cyangwa akoherezwa mu Rwanda

CNLG irasaba u Buholandi kuburanisha Ndereyehe cyangwa akoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasabye u Buholandi ko ubutabera bwabwo bwaburanisha Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR, ku byaha bya Jenoside ashinjwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda .

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru CNLG yasohoye, yibukije ko ku wa 5 Ugushyingo 2008 yakatiwe igifungo cya burundu adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa, ahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, ku wa 20 Mata 2010 ubutabera bw’u Rwabda bwashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko ubu akaba atarafatwa, agakomeza mu mutuzo ibikorwa bicengeza amatwara ya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-Inkingi.

Muri iri tangazo, riragira riti “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016.”

Uretse abo, ubutabera bw’u Buholandi bwaciriye urubanza Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu ku wa 7 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside; naho Yvonne Basebya Ntacyobatabara yahamijwe ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, ku wa 1 Werurwe 2013.

Ndereyehe ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu 1992 afatanyije n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand; Dr Rwamucyo Eugène; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, yashinje kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe ‘Cercles des Républicains Progressistes’ washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

CNLG yibutsa ko yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida ariko arivamo , mu 1992 agira mu uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ISAR aho yayoboraga, Ndereyehe ashinjwa ko yagize uruhare mu gutoteza Abatutsi, hanashingwa umutwe w’Interahamwe, zitoreza imbunda mu Ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.

Mu byo ashinjwa hanarimo ko yateye inkunga ikorwa rya Jenoside; CNLG ivuga ko ubwo yari Umuyobozi wa ISAR muri GIcurasi 1994 yategetse abakozi gutanga ku mishahara yabo imisanzu yari igamije gufasha umugambi wo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

CNLG ikomeza ivuga ko Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside.

Ndereyehe uri mu bihungiro mu Buholandi, ari mu mpunzi zashinze muri Mata 1995 umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Aho ari mu Buholandi, ni umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi naryo rishinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byongeye, CNLG yatangaje ko mu matangazo menshi y’iri shayaka, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro kuyibuka, akabyita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?

Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije
ITOHOZA

Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN
IMIKINO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru