Umuyobozi Mukuru w’uruganda Mara Phone rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho (Smartphone), Ashish Thakkar, yatangaje ko nyuma y’amezi abiri iki kigo gitangiye gukorera mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, ubu izi telephoni zamaze kugezwa mu bihugu 41 byo hirya no hino ku isi.
Mu Ukwakira uyu mwaka, uruganda rwa Mara Phone nibwo rwafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda, aho rufite agaciro ka miliyoni 50 z’amadorali.
Ni uruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo.
Nyuma y’iminsi mike, iki kigo cyatangije uru ruganda muri Afurika y’Epfo rufite agaciro ka miliyoni 100 z’amadorali.
Abasesenguzi bagaragaza ko uru ari urwego rwiza umugabane wa Afurika ugezeho mu kwiyongera ku bindi bigo bikomeye ku isi mu gukora izi telefone, birimo nka Apple, Samsung na Huawei.
Ashish yabwiye abayobozi bitabiriye inama yiga ku ishoramari ku mugabane wa Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, ko telefoni z’iki kigo zikomeye kandi zihendutse ku banyafurika no ku isi muri rusange.
Yagize ati “Ubu tumaze kugeza izi telefoni mu bihugu 41 kandi ibihugu bya mbere bitanu birimo kuzigura, u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani n’u Busuwisi.”
Ashish yabwiye abayobozi bitabiriye iyi nama barimo na Perezida Paul Kagame ko impamvu nyamukuru irimo gutuma izi telefoni zigurwa cyane, biterwa n’uburyo zikomeye nubwo bakiri bato ku isoko.
Ati “Ibi rero biragaragaza ko ubwiza bwazo buhari, yego turacyari ikigo gito ku bandi banini bari ku isoko ariko dufite icyizere ko umugabane wacu uzakomeza kudushyigikira, nk’uko Korea ifite Samsung, u Bushinwa bukagira Huawei na Techno, Amerika ikagira Apple, ubu noneho na Afurika ikaba ifite Mara Phones.”
Mu Rwanda, uru ruganda rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zose zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.
Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.
Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.