• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Ubwanditsi 13 Nov 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akaba ashinzwe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko iyo Uganda isaba u Rwanda urutonde rw’Abanyarwanda ishinjwa kuba ifunze iba yigiza nkana.

yarabajijwe icyo avuga ku byanditswe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko ubutegetsi bw’i Kampala busaba u Rwanda kuyiha urutonde rw’abo ruvuga ko ifunze, asubiza ko ‘utafunga umuntu ngo nurangiza uvuge ko utazi uwo ari we.’-umuseke

Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda kitwa ChimpReports cyanditse ko hari ibyo ubutegetsi bwa Kampala bwasabye u Rwanda ariko bitarakorwa.

Hari ahanditse hati: ‘ …Uganda yasabye u Rwanda kuyiha urutonde rw’abantu ruvuga ko ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi muri iki kibazo yabereye i Kigali, Uganda yavuyeyo idahawe urwo rutonde. Ntabwo rwari ruri mu nyandiko yahawe nyuma y’inama.

U Rwanda rwijeje ko ruzoherereza Uganda urwo rutonde kugira ngo rusuzumwe n’inzego za Uganda, kugeza kuri uyu wa Kabiri {12, Ugushyingo, 2019}, urutonde ntiruragera ku nzego za Uganda…’

Kuri Minisitiri Olivier Nduhungirehe asanga ibyo Uganda isaba u Rwanda ibikora nkana kuko itayobewe ko ‘hari Abanyarwanda ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.’

Ati: “Iyo ufungiye abantu iwawe, uba ukeneye ko hari uguha lisite yabo ngo umenye abo ari bo maze ubafungure?”

Avuga ko Uganda ari yo izi abo ifunze bityo ko ari yo yagombye kubafungura itiriwe yaka urutonde.

Ngo nta kuntu wafunga abantu hanyuma ukemeza ko utazi amazina yabo n’ibindi bibaranga.

Abajijwe uko bizagenda buri ruhande niruguma ku cyo ruhagazeho (u Rwanda rugasaba ko abantu barwo barekurwa, Uganda na yo ikarusaba kuyiha urutonde rw’abo bantu), Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ‘afite ikizere ko ibintu bizagenda neza.’

Ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha taliki 18, Ugushyingo, 2019 hateganyijwe inama ya kabiri izahuza u Rwanda na Uganda hamwe n’ibihugu byo mu Karere kugira ngo hasuzumwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda rigeze.

Perezida Kagame ati “Abanyarwanda bafungiwe Uganda nibura nta n’umwe uragezwa imbere y’Ubutabera”

Mu kiganiro giheruka guhuza Perezida Paul Kagame n’itangazamukuru ku wa gatanu w’icyumweru gishize, tariki 8 Ugushyingo 2019, yabajijwe uko umubano w’u Rwanda na Uganda uhagaze, avuga ko hakiri byinshi bitarajya mu buryo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu nama yabereye i Kigali tariki 16 Nzeri 2019 igahuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda hari byinshi byaganiriwemo ariko ngo inama ya kabiri yagombaga kubera muri Uganda tariki 16 Ukwakira 2019 nk’uko byari byari byemejwe n’impande zombi ngo ntiyabaye ku mpamvu u Rwanda rutamenye.

Kagame yagize ati “Impamvu z’uko inama itabaye muri Uganda simbizi, ariko nzi ko itabaye. Yagombaga kuba tariki 16 Ukwakira, yimurirwa ku ya 13 Ugushyingo ariko nta butumire twabonye, nabwo icyo bivuze simbizi, nyuma batubwiye ko inama izaba ku wa 18 Ugushyingo 2019, ishobora no kubata, tuzabyubaha, ariko iriya nama yari gukemura ibibazo byinshi tuvuga bimaze igihe.”

Perezida Kagame avuga ko hari ikibazo cy’abahungabanya u Rwanda bakorera muri Uganda, ariko Uganda ikabihakana, nyamara ngo abafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda bo barabihamya.

Kagame ati “Ibimenyetso birahari, hari abafashwe babyemeza.”

Uganda ishinjwa gufunga Abanyarwanda ku mpamvu zihora zihindagurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu impamvu Uganda ivuga ko ifunze Abanyarwanda ari iy’uko babayo nta byangombwa bafite, mbere ho yavugaga ko ibafunga kubera ko ari intasi z’u Rwanda.

Ati “Ni gute ufata abantu 100 ntihagire n’umwe ujya mu nkiko? Nibura umwe?”

Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko abafashwe barwanya u Rwanda bavuga ko benshi mu bafungirwa u Rwanda baba basabwe kujya mu mitwe yabo bakabyanga, “bakabihanirwa”.

Gusa ngo nyuma y’inama yabereye i Kigali, Uganda yitwikiriye ijoro, irekura Abanyarwanda bakabkaba 40 yari ifunze mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ngo nyuma yongeye gufunga abandi.

Nubwo bimeze gutyo, Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo yizeza ko kizakemuka, ariko ngo imibanire yakabaye ari myiza kurushaho.

2019-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Ubwanditsi 31 May 2019
Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Isomo  kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Ubwanditsi 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22
Amakuru

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Ubwanditsi 21 Mar 2022
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru