Abanyarwanda benshi bakurikirana umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda bibaza impamvu abanya-Uganda, bashishikazwa cyane n’umupaka bakirengagiza impungenge z’abanyarwanda, ndetse bakibona nk’abantu bababaye cyane kuruta abavandimwe bacu bari muri za gereza, bakorerwa iyicarubozo muri Uganda nta no kugezwa mu butabera.
Ibi byaba bisobanuye ko Abanya-Uganda nta mpuhwe bafitiye abanyarwanda? Niba ari ko bimeze, kuki bavuga ko abanyarwanda ari abavandimwe babo?.
Ikibazo gihari ni kimwe mu myumvire y’uko inyungu zawe zirenze iz’abandi kandi zikaba zisumba uburenganzira bwawe. Iyi myumvire iteka irangwa no; Kudashimishwa n’ibiri mu burenganzira bw’abandi n’ibyo bigomwe, kutareba ibyo utatunganyije, kudashobora kwemera ko ibikorwa bifite ingaruka ndetse n’ubwirasi bwo kumva ko kuba inyungu zawe zirenze iz’abandi ari byo ukwiriye.
Iyo ibi byiyumviro ari byo bikugenga, ibindi wakabaye witaho ntabwo ubireba. Icyo gihe n’ibyo abantu baba biteze ku buvandimwe bimirwa no kumva ko inyungu zawe zirenze iz’abandi. Aho kwihuza n’ibyo abantu baba biteze kuri ubwo buvandimwe, hari abagira uburakari budasobanutse mu gihe bumva ko batarimo kubona bya bindi bumva ko ari bo byagenewe kurenza abandi.
Ku bw’ibyo, abanya-Uganda birengagiza akababaro abanyarwanda barimo kugirira mu gihugu cyabo, bikagaragazwa n’ibitekerezo bimwe gusa byo gufungura umupaka wa Gatuna, ku bw’uko bamwe bumva ko bafite inyungu ntakumirwa ku Rwanda muri rusange ndetse no ku mupaka wa Gatuna by’umwihariko.
Iyi myumvire imira ibibazo ibyo ari byo byose by’abanyarwanda, ari nabyo abanya-Uganda, bakomeje kwirengagiza mu gihe cyose umupaka wa Gatuna ukomeje gufungwa.
Impuhwe za nyirarureshwa
Ntacyo bivuze ku banya-Uganda kuba tariki 12 Ugushyingo hari hashize umwaka Julienne Kayirere wari kumwe n’umwana we muto Joanna Imanirakiza, bafatiwe mu nyubako bakoreragamo ubucuruzi i Mubende n’abayobozi ba Uganda, babaziza ko ngo bari mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mubyeyi yatandukanyijwe n’umwana we w’umukobwa ajya gufungwa ndetse akorerwa iyicarubozo. Nyuma y’umwaka, ajugunywa ku mupaka atari kumwe n’umwana we abayobozi ba Uganda bavuga ko batigeze bamenya uko byamugendekeye.
Ntacyo byari bibabwiye kandi kuba Jermaine Niyonkuru w’imyaka 19 yari atwite akamara umwaka n’igice muri gereza nyuma yo gufatwa n’abayobozi ba Uganda kuwa 20 Gashyantare 2018, ubwo yari yagiye muri Uganda gusura umukunzi we.
Yafatiwe kuri bariyeri i Kisoro asabwa kwerekana impapuro ze hanyuma polisi itangaza ko afashwe kuko yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyuma yaje kurekurwa ajugunywa ku mupaka muri Kamena 2019 nyuma y’amezi 16 afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse nta n’inzira z’amategeko zigeze zikurikizwa. Umwana we yavutse ari muri gereza.
Muri Gicurasi 2019, Laurencia Mukagatare w’imyaka 50, wo mu Karere ka Nyagatare, yasabye abayobozi bo mu Rwanda ko bamufasha kuko muri Nzeri 2018 umwana we Maniriho w’imyaka 18 yagiye gusura benewabo Rwempasha hegeranye n’umupaka wa Uganda, we n’abandi bana bagatumwa guhaha ibintu hafi y’umupaka, icyo gihe bakaba ari bwo babaheruka.
Yavuze ko amakuru yabashije kubona ari uko umwana we yanyweshejwe inzoga n’abasirikare bari ku burinzi ba Uganda. Yavuze ko abana n’agahinda kadashira kuko ari we mwana yari afite wenyine.
Darius Kayobera n’umugore we Claudine bafashwe mu ijoro muri Mutarama 2019, muri Salon ikora ibijyanye n’ubwiza i Rubaga muri Kampala. Mu rugo abana babo batatu b’imyaka 9, 6, na 3, ntawe ubareberera, birwanaho mu gihe ababyeyi babo bari muri gereza.
Silas Hategekimana w’imyaka 43, watawe muri yombi muri Gicurasi 2019, n’abayobozi ba Uganda bamukorera iyicarubozo mbere y’uko bamujugunya ku mupaka muri Kamena 2019. Bidatinze muri Kanama 2019, yishwe n’imvune n’ingaruka z’iyicarubozo yakorewe ari muri gereza za Uganda.
Mu Ukuboza 2017, Nunu Johnson yakuwe mu rugo rwe i Ntungamo, atabwa muri yombi, akorerwa iyicarubozo, abuzwa gufata imiti ya cancer y’umwijima na diyabete yari arwaye bimuviramo urupfu muri Kanama 2018. Umwe mu bo mu muryango we yagize ati “Ni CMI yamwishe”.
Hari abandi benshi bahahamutse mu bitekerezo kubera iyicarubozo bakorewe bari muri gereza za CMI, abandi bafite ibikomere ku mibiri ndetse bamugajwe n’iyicarubozo bakorewe.
Fidele Gatsinzi yakorewe iyicarubozo ku rwego rwo kumugazwa, ubu asigaye agendera mu igare ry’abafite ubumuga. Abandi nka Patrick Niyigena w’imyaka 38, wafatiwe i Kampala muri Kanama 2018, akaza kujugunywa ku mupaka nyuma y’umwaka muri Nyakanga 2019, akomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo yatewe mu nshinge atazwi.
Yagize ati “Kugeza ubu abaganga ntibarabasha kumenya ibyo abari bamfunze banteye”.
Ugusebanya n’ubuvandimwe budafashe
Ubusanzwe, izi ni inkuru zibabaje kuri buri wese by’umwihariko ku bo mufitanye ubuvandimwe. Hanyuma niba ubwo bubabare bukabije ntacyo buhagaritse, bugashyira impuhwe ku ruhande hanyuma abanya-Uganda nabo bagakomeza kubwira u Rwanda ngo rufungure umupaka (mu by’ukuri utaranafunzwe), bivuze ko bigomba kuba ari uko abanya-Uganda, batekereza ko abanyarwanda bakorerwa ubugome na Guverinoma ya Uganda, babyishimiye bumva ari ibisanzwe.
Iyi myumvire y’uko inyungu zawe zirenze iz’abandi yamize gushyira mu gaciro bisimbuzwa ubuvandimwe bwa nyirarureshwa, bibumbatiwe no gukangisha gusebanya.
Uku gukangisha gusebanya kwagaragaye mu kinyamakuru The Daily Monitor, mu nkuru giheruka kwandika ivuga ngo “Uguhura kwa Uganda n’u Rwanda kuzakemura ikibazo cy’umupaka?” iyi nkuru yatangajwe kuwa 13 Ugushyingo 2019, ibanziriza inama ya kabiri (yasubitswe) ya komisiyo yo gukurikirana amasezerano ya Luanda.
Ugusebanya kwatangiriye mu kuvuga ngo “Kuva u Rwanda rwafunga umupaka, ubuvandimwe bwigeze gukomera mu baturage b’ibihugu byombi bwarashwanyutse. Ahari icyizere hari ubwoba, ubucuruzi bwigeze kurumbuka ku mupaka ubu bwarapfapfanye”.
“Ubumwe bwarangwaga mu miryango iba mu bihugu bibiri bwajemo ikibazo”. Nyuma ya tariki 14 Ugushyingo Daily Monitor yongeye kwandika inkuru ivuga ngo ‘U Rwanda rwakuyeho inama ya kabiri ku gufunga umupaka’. Iki kinyamakuru cyavugaga mbere ku by’ubucuti, ubu kigamije gukangisha gusebya abanyarwanda ko ari bo bafite ikibazo.
Nubwo abanya-Uganda muri rusange bazwiho kuba abantu beza, imyumvire yabo y’uko inyungu zabo ziri imbere y’iz’u Rwanda irasa n’iyasinzirije ubwo bugiraneza bwabo.
Icya kabiri, iyo myumvire inagaragarira mu kutanezezwa n’uburenganzira bw’abanyarwanda, bikaboneka cyane mu gusuzugura u Rwanda n’abanyarwanda nk’abadashoboye kwitekerereza.
Iyo iyi myumvire y’uko inyungu zawe zirenze iz’undi yageze kure, bitera ukwiyumva gupfuye k’uko wihagije. Muri Nyakanga 2019, Minisitiri w’ubucuruzi muri Uganda, Amelia Kyambadde, yabwiye abacuruzi b’abanya-Uganda ko u Rwanda ari isoko rito bagomba kureka.
Yavuze ko imikoranire mu bucuruzi na bagenzi babo b’u Rwanda ishingiye ku byiyumviro. Agira ati “Ntabwo tuzifungira ku bukungu bwa miliyoni zingahe, umunani?. Umubare w’abanyarwanda usumbya uyu yavuze ho miliyoni eshanu.
Mu by’ukuri abacuruzi yabwiraga bagombaga kubona ibitekerezo bye nk’ibipfuye ku bijyanye no kubona isoko risimbura irya miliyoni 300 z’amadolari, ku bicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda.
Imyumvire ya Kyambadde ku isoko ryo mu Rwanda igaragaza ikosa rye ku nyungu mu bucuruzi bw’abanya-Uganda. Ibi bihita byerekana ibitekerezo bye bipfuye.
“Birumvikana dufite ibyiyumviro ku Rwanda ariko niba mukora ubucuruzi mugomba kwibagirwa u Rwanda. Mureke dushake ahandi. Ndakomeza kubibwira abanya-Uganda, mureke tujye muri RDC. Mureke tujye mu bandi baturanyi. Ibyo ni ibyiyumviro kandi ubucuruzi ni amafaranga”.
Imyumvire ya Kyambadde ni igice kimwe cy’iyindi y’abumva ko u Rwanda rukeneye Uganda kandi rudashobora kubaho idahari.
Tekereza ko u Rwanda ari inzira y’ibicuruzwa bya Uganda byerekeza muri RDC. Imyumvire yo gushyira inyungu ze imbere y’iz’abandi yatumye yumva ko u Rwanda ruzemera ko ibyo bicuruzwa bihanyura mu gihe Uganda ikomeje gufata ibyarwo bijya Mombasa.
Mu yandi magambo, iyi myumvire iri no mu kumva ko umupaka wakorera uruhande rumwe, aho wemerera ibicuruzwa bya Uganda kwinjira bikanyura mu Rwanda mu gihe iby’abanyarwanda bidashobora kuwukoresha kuko bumva badatekanye muri Uganda ndetse n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa ku mpamvu zidahari.
Ubwo nakoraga ubushakashatsi bwo kwifashisha muri iyi nyandiko, umwe mu bavuga ururimi rwo muri Uganda yarambwiye ngo [omuntu ensonyi azifula busungu!] bishatse kuvuga ngo ‘Iyo gushyira mu gaciro bibuze umuntu isoni azihinduramo umujinya’.
Bivuze ngo aho gukuraho izi mbogamizi mu bucuruzi, iyi myumvire yategetse Uganda kumva ko yarira by’abana ko hari uwayibujije ibyo ifite mu burenganzira bwayo.
Uganda ntizagirana umubano w’ibihugu n’uwo ari we wese binyuze mu kwiriza, ariko yumva ko byakunda igihe ari u Rwanda.
Kubera iki uburenganzira?
Ntabwo bishoboka ko impamvu zose Uganda yumva ko ifite inyungu zirenze iz’abandi, zagira ishingiro nk’uko ibyifuza ku Rwanda.
Ebyiri zirahagije. Imwe, abanya-Uganda mu by’ukuri bumva ko abanyarwanda bose baturutse muri Uganda bityo bagomba kubashimira ko babakiriye igihe bari impunzi mbere y’uko bagaruka mu gihugu cyabo mu 1994.
Nta kindi gihugu kigeze kibamo impunzi z’abanyarwanda cyumva ko cyabishimirwa. Ikirenze, mu mpunzi zose abaturutse muri Uganda nibo ba mbere bumva ko batashimira kuko bavuyeyo batanze amaraso yabo mu kubohora Uganda y’abanya-Uganda.
Icya kabiri, abanya-Uganda basa n’abumva ko u Rwanda rusangiye nabo umupaka umwe. Ku bw’ibyo, byaba bitumvikana uko bakomeza guhangayikishwa no kunyura ku mupaka wa Uganda niba bazi ko ibihugu bibiri bisangiye imipaka itatu yemewe harimo; Kagitumba-Mirama Hills na Cyanika.
Atari ibyo, haba hari imyumvire yo kumva ko bafite uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu Rwanda banyuze ku mipaka bishakiye.
Iyi myumvire yo kumva ko bafite uburenganzira busumba ubw’abandi niyo ibumbatiye imitekerereze y’abayoboye Uganda, yo gukomeza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, kugeza ubwo ruzumva ko ifite ubwo burenganzira.
Icy’ingenzi cyane ariko ni uko u Rwanda rugomba kujya ku ruhande rukakira ubushotoranyi bwose kuko rugize icyo rusubiza Uganda rwarira nk’uko irimo kubikora ku mupaka. Ni ukudatekereza neza no kwikunda? Nibyo kandi nicyo bisobanuye kugira imyumvire ikumvisha ko ufite inyungu zirenze iz’abandi.
By The New Times