• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Editorial 18 Nov 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019, mu masa munane nibwo inkuru yari imaze kumenyekana ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel ku mwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA.

Byabereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Teritwari ya Rucuro,Gurupema ya Busanza,Lokarite ya Kitagoma,ubwo hateranye bamwe mu bagize urwego rukuru rw’izi nyeshyamba za RUD URUNANA zikemeza ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien ahawe ipeti rya General de brigade agirwa Komanda mukuru nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri ako gace ka Busanza bwabitangaje.

Gen.de brigade Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?

RUD URUNANA ishyingwa muri 2003, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma yahawe ipeti rya Liyetona ahabwa kuyobora Batayo yitwaga Duwala,ubwo Gen.Afurika Jean Michel yicwaga na Hibou Special Force Col.kagoma yayoboraga Brigade yitwa SAMOSI.

Kagoma Yinjiye mu gisilikare cy’u Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal (EX-FAR) mu mwaka wa 1992 mu Ishuri ry’aba suzofisiye ESSO muri promotion ya nouvelle formule,i Butare muri 1994 yahunze afite ipeti rya Serija,muri 1998 nibwo yinjiye muri ALIR,umutwe waje guhinduka FDLR.

Mu mwaka wa 2000, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,niwe wayoboye igitero cyishe kikanashimuta abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Rwindi ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,babiri muri bagenzi be barafashwe bashyikiizwa ubutabera bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika,we aracika.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,n’umwe mu bayoboye igitero cyabereye ku isoko rya Kinyandonyi,muri gurupoma ya Binza mu kwezi kwa Gashyantare 2019,gihitana abaturage 14.
Colonel Kagoma kandi azwi mu bitero rurangiza byibasiye uduce twa Mukeberwa,Bwanvinwa,Miliki na Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero,byahitanye abaturage bo mu bwoko bw’abandandi basaga 145.

Yavutse mu mwaka wa 1972 avukira mu cyari Komini Cyeru,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera,Intara y’amajyaruguru.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,afite umugore n’abana bane bose bakaba bari I Mubende mu gihugu cya Uganda.

 

2019-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Editorial 16 Nov 2022
“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Dec 2022
Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Editorial 14 Feb 2022
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Editorial 13 Dec 2018
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”
INKURU NYAMUKURU

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Editorial 23 Jul 2019
Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Amakuru

Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru