• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Ubwanditsi 18 Nov 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019, mu masa munane nibwo inkuru yari imaze kumenyekana ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel ku mwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA.

Byabereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Teritwari ya Rucuro,Gurupema ya Busanza,Lokarite ya Kitagoma,ubwo hateranye bamwe mu bagize urwego rukuru rw’izi nyeshyamba za RUD URUNANA zikemeza ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien ahawe ipeti rya General de brigade agirwa Komanda mukuru nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri ako gace ka Busanza bwabitangaje.

Gen.de brigade Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?

RUD URUNANA ishyingwa muri 2003, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma yahawe ipeti rya Liyetona ahabwa kuyobora Batayo yitwaga Duwala,ubwo Gen.Afurika Jean Michel yicwaga na Hibou Special Force Col.kagoma yayoboraga Brigade yitwa SAMOSI.

Kagoma Yinjiye mu gisilikare cy’u Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal (EX-FAR) mu mwaka wa 1992 mu Ishuri ry’aba suzofisiye ESSO muri promotion ya nouvelle formule,i Butare muri 1994 yahunze afite ipeti rya Serija,muri 1998 nibwo yinjiye muri ALIR,umutwe waje guhinduka FDLR.

Mu mwaka wa 2000, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,niwe wayoboye igitero cyishe kikanashimuta abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Rwindi ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,babiri muri bagenzi be barafashwe bashyikiizwa ubutabera bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika,we aracika.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,n’umwe mu bayoboye igitero cyabereye ku isoko rya Kinyandonyi,muri gurupoma ya Binza mu kwezi kwa Gashyantare 2019,gihitana abaturage 14.
Colonel Kagoma kandi azwi mu bitero rurangiza byibasiye uduce twa Mukeberwa,Bwanvinwa,Miliki na Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero,byahitanye abaturage bo mu bwoko bw’abandandi basaga 145.

Yavutse mu mwaka wa 1972 avukira mu cyari Komini Cyeru,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera,Intara y’amajyaruguru.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,afite umugore n’abana bane bose bakaba bari I Mubende mu gihugu cya Uganda.

2019-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025
Amakuru

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi  wasuye  u Rwanda
Mu Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru