Hashize amezi hafi atatu, Ben Rutabana, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC aburiwe irengero ; kuva yabura, ni ubwa mbere Ubuyobozi bwa RNC buhagarariwe na Gervais Condo na Frank Ntwali, Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC bahuriye mu kiganiro kimwe n’umuvandimwe wa Ben Rutabana ariwe Emerence Kayijuka. Baganiraga na Jean Claude Mulindahabi wa Radiyo Urumuri. Emerence yiyongereye kuri Mukamugemanyi wavuganye na Kayumba Nyamwasa tariki ya 3 Ukwakira 2019, ubwo yabwiraga Ijwi ry’Amerika ko Kayumba yamubwiye ko nawe ahangayikishijwe na Rutabana ariko ko atigeze abibona ahubwo ari ikinamico ko ari Kayumba washimuse musaza wabo.
Umuryango wa Rutabana ukomeje kwemeza ko yashimuswe na Kayumba Nyamwasa kuko atigeze amupfukamira mu byemezo yafataga nk’umuyobozi, kuko ari umunyagitugu ndetse bikiba mu minsi ya mbere Kayumba Nyamwasa yababwiraga ko ahari nta kibazo afite, bakomeje kubaza, Kayumba Nyamwasa yababwiye ko bari gutiza « umwanzi » umurindi ubundi birangira abirengagije ku mugaragaro, aho Nyamwasa atagishaka kumva izina Rutabana. Emerence yongeyeho ko Kayumba Nyamwasa ashishikajwe no kuvugako ko Rutabana yari virus muri RNC ndetse ko yangaga abahutu. Umuryango wa Rutabana washoje uvuga ko bagiye gushyira Kayumba mu rubanza.
Gervais Condo, umwe mu Bahutu ba Kayumba Nyamwasa, yavuzeko ibura rya Rutabana barimenye batinze ndetse ko ajya gufata urugendo ntabwo yabamenyesheje. Condo yagaragaje urugendo rwa Rutabana nkaho ari igikorwa cyo gusuzugura. Mu kwikura mw’isoni kubera ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Rutabana ko yafatishijwe na Frank Ntwali, na Kayumba Rugema ; Condo Gervais, yarasirisimbye avuga ko Frank Ntwali na Kayumba Rugema batarigera bakandagira mu gihugu cya Uganda. Ni agahomamunwa cyane cyane ko bizwi ko Ntwali na Rugema bagenda Uganda nk’abagenda iwabo. Condo yavuzeko abazi iby’urugendo rwa Ben ari ba « Somambike »
Frank Ntwali we abajijwe ibya Rutabana , kuko umuryango we ariwe uvuga ko wamushimuse , yazanye ikinamico avuga ko ari ibyanditswe na Rushyashya nawe avuga nka Condo ko Rutabana atari muri gahunda ya RNC ndetse ko atigeze agera muri Uganda. Aho kugirango asubize umuryango wa Rutabana yavuzeko ari Leta y’u Rwanda ibivuga nkaho bashiki ba Rutabana bakorera Leta y’u Rwanda. Ntwali yakomeje guhatwa ibibazo kuri Rutabana ariko we igisubizo cyari ko byavuzwe na Kigali na Rushyashya. Ntwali yashoje avuga ko atazi iby’ingendo za Rutabana nkuko na Rutabana atazi iby’ingendo ze.
Ibura rya Rutabana ryongeje akaduruvayo kari gasanzwe muri RNC dore ko benshi bahisemo kuyivamo aha twavuga nka Jean Paul Turayishimye, ndetse na komite zo hirya no hino zirasezererwa izindi zirasezera. Hari nizishyizeho.
Usibye kutabona ibisubizo babajijwe kuri Rutabana, Gervais Condo na Frank Ntwali mu bisubizo byabo bashinyaguriraga umuryango wa Rutabana. Ngurwo urukundo n’ubumwe byo muri RNC.