• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Editorial 23 Dec 2019 IMIKINO

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League yasoje ijonjora rya kabiri ryahuje amakipe yo mu gace k’iburasirazuba iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gusubira GNBC yo muri Madagascar, ikayitsindira amanota 94-63 ku mukino wa nyuma warebwe na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma nyuma y’uko yari kumwe mu itsinda rimwe, rya mbere, aho Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere habanje kwitabazwa inyongera.

Uyu mukino usoza ijonjora rya kabiri wabereye muri Kigali Arena ejo hashize, wari utandukanye n’uwabanje kuko utagoye cyane iyi kipe ihagarariye u Rwanda nk’uko byagenze ubushize.

GNBC yo muri Madagascar yagaragaje kwihagararaho cyane mu gace ka mbere, ariko igatsindwa ku manota 16-15 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15 (44-29).

Patriots BBC yatsinze kandi agace ka gatatu ku manota 21-18 n’aka nyuma ku munota 29-16, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 31 (94-63).

Mukama Jean Victor wa Patriots BBC ni we witwaye neza muri uyu mukino, atsindamo amanota 18 mu gihe Ndayisaba Ndizeye Dieudonné yatsinzemo 16.

Patriots BBC yasoje amajonjora abiri yakinnye, itsinze imikino yose uko ari icyenda, aho ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania mu Ukwakira.

Perezida Kagame yagiye gusuhuza abakinnyi ba GNBC ubwo umukino wari urangiye

Amakipe yo mu gace k’Iburasirazuba yatsindiye gukomeza muri 1/2 muri iri rushanwa azakina umwaka usanzwe w’imikino wa BAL 2020 guhera muri Werurwe 2020 ni Patriots BBC, GNBC na Ferroviario Maputo.

Iyi kipe yo muri Mozambique yabigezeho nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu, itsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 74-57.

Amakipe 12 azakina umwaka w’imikino wa BAL ni AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GNBC (Madagascar), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroon), Ferroviario de Maputo (Mozambique), Petro de Luanda (Angola ), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia), Zamalek (Misiri) ndetse na Patriots (Rwanda).

2019-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Editorial 17 Jan 2023
AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

Editorial 11 Aug 2025
Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Editorial 08 Aug 2016
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Editorial 30 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka
Mu Rwanda

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Editorial 09 Apr 2016
Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Editorial 09 Feb 2018
Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Editorial 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru