• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Ubwanditsi 20 Apr 2018 IMIKINO

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup igahita igera mu matsinda y’iyi mikino, Rayon Sports yagarutse mu Rwanda mu gicuku yakirwa n’abantu benshi.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018 ni bwo Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura na Costa do Sol mu gihugu cya Mozambique aho iyi kipe ikomoka, umukino waje kurangira ikipe ya Costa do Sol itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Gusa ikipe ya Rayon Sports ikaba ari yo yageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuko umukino ubanza yari yayitsinze ibitego 3-0 bivuze ko yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Iyi kipe ikaba yageze mu Rwanda ahagana saa 00:45’ zo murukerera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018, ariko yasohotse saa 01:40 aho bageze ku kibuga cy’indege basanga abafana benshi b’iyi kipe baje kubakira n’ibyishimo byinshi ni na ko kandi hari n’abandi hanze y’ikibuga bangiwe kwinjira kuko batari gukwirwamo bose.

Tombola y’uko amakipe azahurira mu matsinda y’iri rushanwa iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 i Cairo mu Misiri. Amakipe yamaze gushyirwa mu dukangara tune bitewe n’urwego amashampiyona akinamo ariho.

Agakangara ka mbere karimo, USM Alger (Algeria), Al-Hilal (Sudan), AS Vita Club (DR Congo) na Enyimba (Nigeria). Aka kabiri karimo ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire), Young Africans (Tanzania) na CARA Brazzaville (Congo Brazaville).

Aka gatatu karimo Williamsville AC (Cote d’Ivoire), Al-Masry (Misiri), Aduana Stars (Ghana) na Gor Mahia (Kenya) mu gihe aka nyuma karimo Djoliba (Mali), Raja Casablanca (Maroc), RS Berkane (Maroc), UD Songo (Mozambique) na Rayon Sports (Rwanda).

Amafoto y’uko byari byifashe mu muhanda Kanombe-Nyamirambo

Amafoto:igihe 

 

2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Ubwanditsi 14 Aug 2016
Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Ubwanditsi 24 Apr 2024
Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ubwanditsi 03 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Mar 2016
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC
Mu Rwanda

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya
Mu Mahanga

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru