• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Editorial 31 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Nyamwasa aherutse kwirukana burundu mu kazu ke  ke kitwa RNC gafatwa nk’umutwe w’iterabwoba, uwitwa Jean Paul Turayishimye banafatanyije kugashinga. Umuzi mukuru w’ikibazo ni irigiswa rya Ben Rutabana kugeza ubu dusoza umwaka wa 2019 umuryango we utazi niba agihumeka umwuka w’abazima.

Jean Paul Turayishimye wari inshuti magara ya Rutabana, ariko akabihuza no kuba muramu we bitemewe n’amategeko kuko Jean Paul yihaga akabyizi kuri mushiki we Tabita Gwiza igihe cyose yabaga ari muri Canada byitwa ko bari mu kazi ka RNC.

Nyuma yuko rero Rutabana aburiye, Jean Paul yanze kurya iminwa avugisha ukuri atigeze avuga ko Kayumba Nyamwasa ari inyuma mu irigiswa rya Rutabana. Ibi ariko Jean Paul nk’umuntu wari ushinzwe iperereza muri RNC akabivanga no kuba Komiseri ushinzwe itangazamakuru ntabwo yigeze abivuga kubandi Kayumba yanyereje. Ibi yaba yarabitewe n’urukundo abanye na mushiki wa Rutabana.

Jean Paul yahagaritswe by’agateganyo ahabwa iminsi 14 yo kwisobanura, nyuma yaje gusezererwa burundu. Bivugwa ko iyi minsi 14 yari iyo kuzuza umuhango kuko Nyamwasa yari yaramusezereye kera abinyujije mu mukono w’umuteruzi w’ibibindi  we Jerome Nayigiziki.

Jean Paul rero nawe ntiyariye iminwa nkuko biba muri kamere ye, nawe yasohoye itangazo abwira Kayumba ngo vuga uvuye aho ibyo wanditse ntaho bihuriye n’ukuri. Jean Paul yabanje kwibutsa Kayumba Nyamwasa ko:

  • Ntakirego nakimwe mubyanditswe gifite ishingiro.
  • Ntanarimwe yigeze abazwa n’ inzego z’ ubuyobozi kubibazo zimushinja ndetse ko inama yanyuma ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC yitabiriye yabaye mu kwezi kwa Nzeli 219. Ibyo avuga akaba ari ibinyoma
  • Mukiganiro yagiranye (Kayumba Nyamwasa) na Radio Itahuka kuwa 12/14/2019, yavuze ko Ihuriro ribabajwe no kutamenya aho Rutabana ari, none mucyumweru kimwe bihindutse bite ko bafite ibimenyetso simusiga ko Ben Rutabana yajyanwe muri M23 na Jean Paul Turayishimye.
  • Atigeze avugana n’inama y’inararibonye ku kibazo cya Rutabana. Ahubwo yababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa ariwe kibazo muri RNC.
  • Ibirego bashingiyeho bamuhagarika by’agateganyo, bitandukanye kure n’ibirego bashingiyeho bamuhagarika burundu.

Jean Paul Turayishimye, yashoje agaragaza ko ikibazo nyamukuru Kayumba Nyamwasa afite ari irigiswa rya Ben Rutabana ndetse n’ibindi bibazo biremereye biterwa nawe ubwe. Tubibutse ko umuntu wese ubajije Rutabana aba akoze Kayumba Nyamwasa mu mutwe, bityo ahita amusezerera. Urutonde ni rurerure uhereye kuri Ben Rutabana ubwe wirukanwe  amaze kuzimizwa/kwicwa, hanyuma hagakurikiraho abavandimwe be bari muri Komite ya RNC ya Canada.

Nyuma yibyo abo muri RNC muri Afurika y’Epfo berekanye ibibazo baterwa na Kayumba Nyamwasa, nuko bandika basaba ko Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali baba bahagaritswe muri RNC. Ababisabye barimo nka Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinand, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umulisa, Mukamusoni Saidat, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Arriane, Victor Runiga, Gakire Francoise, Shirambere Alphonse n’abandi.

2019-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 04 Mar 2018
Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Editorial 01 Dec 2018
Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Editorial 25 Feb 2019
Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Editorial 28 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Editorial 25 Mar 2019
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!
Amakuru

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda
POLITIKI

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Editorial 24 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru