• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ubwanditsi 31 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Nyamwasa aherutse kwirukana burundu mu kazu ke  ke kitwa RNC gafatwa nk’umutwe w’iterabwoba, uwitwa Jean Paul Turayishimye banafatanyije kugashinga. Umuzi mukuru w’ikibazo ni irigiswa rya Ben Rutabana kugeza ubu dusoza umwaka wa 2019 umuryango we utazi niba agihumeka umwuka w’abazima.

Jean Paul Turayishimye wari inshuti magara ya Rutabana, ariko akabihuza no kuba muramu we bitemewe n’amategeko kuko Jean Paul yihaga akabyizi kuri mushiki we Tabita Gwiza igihe cyose yabaga ari muri Canada byitwa ko bari mu kazi ka RNC.

Nyuma yuko rero Rutabana aburiye, Jean Paul yanze kurya iminwa avugisha ukuri atigeze avuga ko Kayumba Nyamwasa ari inyuma mu irigiswa rya Rutabana. Ibi ariko Jean Paul nk’umuntu wari ushinzwe iperereza muri RNC akabivanga no kuba Komiseri ushinzwe itangazamakuru ntabwo yigeze abivuga kubandi Kayumba yanyereje. Ibi yaba yarabitewe n’urukundo abanye na mushiki wa Rutabana.

Jean Paul yahagaritswe by’agateganyo ahabwa iminsi 14 yo kwisobanura, nyuma yaje gusezererwa burundu. Bivugwa ko iyi minsi 14 yari iyo kuzuza umuhango kuko Nyamwasa yari yaramusezereye kera abinyujije mu mukono w’umuteruzi w’ibibindi  we Jerome Nayigiziki.

Jean Paul rero nawe ntiyariye iminwa nkuko biba muri kamere ye, nawe yasohoye itangazo abwira Kayumba ngo vuga uvuye aho ibyo wanditse ntaho bihuriye n’ukuri. Jean Paul yabanje kwibutsa Kayumba Nyamwasa ko:

  • Ntakirego nakimwe mubyanditswe gifite ishingiro.
  • Ntanarimwe yigeze abazwa n’ inzego z’ ubuyobozi kubibazo zimushinja ndetse ko inama yanyuma ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC yitabiriye yabaye mu kwezi kwa Nzeli 219. Ibyo avuga akaba ari ibinyoma
  • Mukiganiro yagiranye (Kayumba Nyamwasa) na Radio Itahuka kuwa 12/14/2019, yavuze ko Ihuriro ribabajwe no kutamenya aho Rutabana ari, none mucyumweru kimwe bihindutse bite ko bafite ibimenyetso simusiga ko Ben Rutabana yajyanwe muri M23 na Jean Paul Turayishimye.
  • Atigeze avugana n’inama y’inararibonye ku kibazo cya Rutabana. Ahubwo yababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa ariwe kibazo muri RNC.
  • Ibirego bashingiyeho bamuhagarika by’agateganyo, bitandukanye kure n’ibirego bashingiyeho bamuhagarika burundu.

Jean Paul Turayishimye, yashoje agaragaza ko ikibazo nyamukuru Kayumba Nyamwasa afite ari irigiswa rya Ben Rutabana ndetse n’ibindi bibazo biremereye biterwa nawe ubwe. Tubibutse ko umuntu wese ubajije Rutabana aba akoze Kayumba Nyamwasa mu mutwe, bityo ahita amusezerera. Urutonde ni rurerure uhereye kuri Ben Rutabana ubwe wirukanwe  amaze kuzimizwa/kwicwa, hanyuma hagakurikiraho abavandimwe be bari muri Komite ya RNC ya Canada.

Nyuma yibyo abo muri RNC muri Afurika y’Epfo berekanye ibibazo baterwa na Kayumba Nyamwasa, nuko bandika basaba ko Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali baba bahagaritswe muri RNC. Ababisabye barimo nka Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinand, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umulisa, Mukamusoni Saidat, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Arriane, Victor Runiga, Gakire Francoise, Shirambere Alphonse n’abandi.

2019-12-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Ubwanditsi 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA
Amakuru

Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.
POLITIKI

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru
POLITIKI

Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru