• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Ubwanditsi 06 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iri ni itegeko ryatangajwe  taliki ya 1 Mutarama 2020,  aho Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu.

Amakuru dukesha RFI avuga ko nta mpamvu iki gihugu cyagaragaje yatumye gifata uyu mwanzuro. Ngo yakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo.

Hari amakuru avuga ko hari inama zikunze gukorerwa mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo buri cyumweru harimo n’ihuza Abakongomani bagera muri 30 mu karere ka Yeoville, bavuga kuri politiki.

Iki cyemezo kandi kirareba Kayumba Nyamwasa uherutse gutumiza Inama ye muri Afurika yepfo ikaba yarahuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo abamotsi ba Nyamwasa nabo bitabiriye iyo nama.

Iyo nama yaranzwe no kutumvikana ku buryo bushoboka byerekana aho RNC igera iteza umutekano muke muri iki gihugu biturutse ku isenyuka ryayo, aho Kayumba Nyamwasa n’umujinya mwinshi muri iyo nama yabibukije ko ariwe ubahatse kandi ko ushatse yagenda ngo  nkuko n’abandi bagiye.

Yagize ati ‘’Nabutumiye mbizeye sinshaka abadufatanya n’udukundi twa Thabitha Gwiza,  Sgt Jean Paul Turayishimye ndetse na Leta ya  Kigali ; Nimutanyubahira ko ndi umuyobozi w’ihuriro munyubahire ko mwansanze ahondi kandi mbafiteho ububasha nk’umuntu wabatumiye bamwe akaba ari nu bwambere mugeze muri iki gihugu mubikesha RNC ‘’

Mu mpaka zaranze iyo nama, abayoboke  berekanye impungenge n’ibibazo by’urusobe biri muri RNC cyane cyane isezererwa rya Jean Paul Turayishimiye benshi bemeza ko ritubahirije amahame n’amategeko agenga ihuriro.

Mu kubasubiza Kayumba Nyamwasa yagize ati ‘’Ihuriro si umuntu kandi ntiwaha imbabazi utazisabye, ibyo Jean Paul Turayishimye yakoze ni urukozasoni kubera kujya ku mbuga duhuriyeho akahavugira kandi akahandikira n’ibitari ngombwa ‘’

Kugeza ubu amakuru dufite n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi, amazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu byakira impunzi nyinshi za politiki ziturutse muri Afurika, zikabona umudendezo wo gukina politiki, zigashingirayo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ibihugu zavuyemo. Hariyo izituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Rwanda, Uganda, Sudani y’epfo n’ahandi.

Nk’uko biteganywa mu mategekonshinga y’ibihugu bitandukanye, iyo itegeko rishyizwe ahagaragara, rihita ritangira kubahirizwa. Umuntu yakwibaza niba ibikorwa bya politiki ku mpunzi zose ziba muri Afurika y’Epfo byaba byarahagaze kuva taliki ya 1 Mutarama 2020, cyangwa niba ibyifuzo bya bamwe bataryemera bizatuma rivanwaho.

2020-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Ubwanditsi 18 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6
Amakuru

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Manchester United na basore bato batsinze Arsenal
IMIKINO

Manchester United na basore bato batsinze Arsenal

Ubwanditsi 29 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru