• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Ubwanditsi 06 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Iri ni itegeko ryatangajwe  taliki ya 1 Mutarama 2020,  aho Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu.

Amakuru dukesha RFI avuga ko nta mpamvu iki gihugu cyagaragaje yatumye gifata uyu mwanzuro. Ngo yakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo.

Hari amakuru avuga ko hari inama zikunze gukorerwa mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo buri cyumweru harimo n’ihuza Abakongomani bagera muri 30 mu karere ka Yeoville, bavuga kuri politiki.

Iki cyemezo kandi kirareba Kayumba Nyamwasa uherutse gutumiza Inama ye muri Afurika yepfo ikaba yarahuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo abamotsi ba Nyamwasa nabo bitabiriye iyo nama.

Iyo nama yaranzwe no kutumvikana ku buryo bushoboka byerekana aho RNC igera iteza umutekano muke muri iki gihugu biturutse ku isenyuka ryayo, aho Kayumba Nyamwasa n’umujinya mwinshi muri iyo nama yabibukije ko ariwe ubahatse kandi ko ushatse yagenda ngo  nkuko n’abandi bagiye.

Yagize ati ‘’Nabutumiye mbizeye sinshaka abadufatanya n’udukundi twa Thabitha Gwiza,  Sgt Jean Paul Turayishimye ndetse na Leta ya  Kigali ; Nimutanyubahira ko ndi umuyobozi w’ihuriro munyubahire ko mwansanze ahondi kandi mbafiteho ububasha nk’umuntu wabatumiye bamwe akaba ari nu bwambere mugeze muri iki gihugu mubikesha RNC ‘’

Mu mpaka zaranze iyo nama, abayoboke  berekanye impungenge n’ibibazo by’urusobe biri muri RNC cyane cyane isezererwa rya Jean Paul Turayishimiye benshi bemeza ko ritubahirije amahame n’amategeko agenga ihuriro.

Mu kubasubiza Kayumba Nyamwasa yagize ati ‘’Ihuriro si umuntu kandi ntiwaha imbabazi utazisabye, ibyo Jean Paul Turayishimye yakoze ni urukozasoni kubera kujya ku mbuga duhuriyeho akahavugira kandi akahandikira n’ibitari ngombwa ‘’

Kugeza ubu amakuru dufite n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi, amazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu byakira impunzi nyinshi za politiki ziturutse muri Afurika, zikabona umudendezo wo gukina politiki, zigashingirayo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ibihugu zavuyemo. Hariyo izituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Rwanda, Uganda, Sudani y’epfo n’ahandi.

Nk’uko biteganywa mu mategekonshinga y’ibihugu bitandukanye, iyo itegeko rishyizwe ahagaragara, rihita ritangira kubahirizwa. Umuntu yakwibaza niba ibikorwa bya politiki ku mpunzi zose ziba muri Afurika y’Epfo byaba byarahagaze kuva taliki ya 1 Mutarama 2020, cyangwa niba ibyifuzo bya bamwe bataryemera bizatuma rivanwaho.

2020-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika
Amakuru

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ubwanditsi 17 May 2021
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru