Mu taliki ya 10 Mata 2019 n’ibyo byatangiye guhwihwiswa ko Maj.Nsabimana Callixte Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comore,kandi ko Leta ya Comore irikuvugana n’uRwanda ngo yoherezwe aho yakoreye ibyaha.
Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD muri icyo gihe yahise asaba impuzamashyaka gukusanya ibihumbi 50$ ngo afunguze Sankara ndetse yihutira ku ma radio Mpuzamahanga yishingora cyane ko yafunguje Sankara yagize ati:Umwanzi wacu Leta y’uRwanda yakamye ikimasa, kuko inshuti za FLN na MRCD zabashije kwihagararaho zikora hirya no hino Leta y’uRwanda ntiyabashya guhabwa Sankara wacu.
Kugeza ubu Maj.Callixte Sankara ari ahantu harinzwe cyane arindiwe umutekano nyuma yahoo tuzabagezaho gahunda ikurikiyeho.
Umwe mu bari abarwanyi ba FLN akaba ari mu kigo cy’ingando I Mutobo yatangarije Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko Rusesabagina yabakinze igikarito mu maso cy’umudari yambitswe na Perezida George w.Bush wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ababwira ko kurwego rwa Dipolomasi ntakibazo bazagira ndetse na Leta ya Congo itazigera ibatera kuko azavuga ari impunzi.
Uhereye mu mataliki ya 12 ugushyingo 2019 kugeza kuwa 20 ugushyingo inzego z’ubutasi za FLN ngo ntizabuze kugaragaza ikibazo cy’uko bagiye guterwa, ari nako boherezaga intabaza kuri HCR, nayo ikabasubiza ko nta nkambi izi ziba muri Karehe, bitabaje Rusesabagina yabasabye ibihumbi 35$ by’amadorari ngo ayatange mu miryango mpuzamahanga ibyo bitero bikumirirwe.
Abarwanyi ba FLN bagize icyizere kiraza amasinde kuko bakomeje kwishingikiriza Paul Rusesabagina wababwira ko ashingiye k’ubudahangarwa afite agiye kuza kwivuganira na Perezida ubwe Ethienne Kisekedi ko bamuhumura ntacyo FARDC izabatwara.
Kuwa 26 Ugishyingo bashidutse ibirindiro bita(Buevacs) byinshi by’aba ofisiye ba FLN bagoswe na FLN dore ko benshi bari abasaza bageze mu zabukuru abandi bibereye mu myaka yabo bari barahinze yari imaze kwera maze FARDC ibica umusubizo, bamwe batahukanwa ku gahato mu guhugu cy’uRwanda.
Benshi mu barwanyi harimo Capt Kamuntu Alpha bashinja Rusesabagina kuba nyirabayazana w’ibibazo FLN yahuye nabyo, insinzwi ndetse no gusenyuka, gushyira hanze ibintu byabo ku ma radio kandi ubwabo bakiyubaka noneho n’ubuhemu bw’amafaranga yagiye abarya dore ko n’imisanzu yahabwaga n’inshuti za FLN ziri mu mahanga yabagezagaho kimwe cya kabiri andi akayirira.
Paul Rusesabagina ni Perezida w’Ishyaka PDR IHUMURE rikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,akaba yarayoboye manda y’umwaka wa 2018-2019,ubu iyi mpuzamshyaka ikaba iyobowe na Gen.Wilson Irategeka iyi mpuzamashyaka ikaba ibarizwamo, bamwe mu bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urugero n’umugore witwa Mukandutiye Angeline warushinzwe iterambere ry’umugore muri MRCD akaba yari yarakatiwe n’inkiko gacaca zo mu Rwanda kubera ibyaha bya jenoside yakoreye mu mujyi wa Kigali.
Abanyarwanda benshi n’inshuti z’u Rwanda, baherutse kwamagana itumirwa rya Paul Rusesabagina, aho yatumiwe ngo azavuge ijambo mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka nibwo ibyo biganiro biteganyijwe mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akazavuga ijambo ku wa 10 Mutarama nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.
DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.
Abamuhaye ubutumire bamushimagiza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.
Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Milles Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi.