RNC yari yaragize Afurika y’Epfo indiri yayo, akaba ariho ibikorwa by’iterabwoba bya RNC byategurirwaga. Kuko umukuru nyawe wa RNC Kayumba Nyamwasa yabaga muri icyo gihugu kandi atemerewe kukivamo, byabaga ngombwa ko abandi bayoboke ba RNC bamusangayo, bityo akaba ariho icyicaro cyayo gikuru kibarizwa. Usibye ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Rwanda, aho hatewe za Gerenade zikica benshi abandi bagakomereka, Kayumba yanashyizeho umutwe w’ingabo wa P5 yibereye muri Afurika y’Epfo aho yakoreshaga ikoranabuhanga rya Skype.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu Aaron Motsoaledi, itegeko rishya ribuza impunzi zibarizwa ku butaka bwicyo gihugu gukora ibikorwa bya politiki ijyanye n’ibihugu bakomokamo, aho bibaye ngombwa bagomba kubyakira uburenganzira.
Ibi bivuzeko ko inama za RNC yaba iya babiri baba batatu, bagomba kubyakira uburenganzira, Kayumba kandi yibuke ko no gukora politiki bibujijwe bityo kwifungirana mu cyumba akajya kuri Skype cyangwa kuri Radio Itahuka, bizatuma bamuhambiriza.
Mu bindi RNC ndetse n’indi mitwe ya politiki yo mu bindi bihugu batemerewe, harimo kuba batakandagiza ikirenge aho ambasade z’ibihugu bakomokamo ziherereye. Ntibagomba kandi kujya mu bikorwa bw’amatora, byaba gutora cyangwa gutorwa, ibi birareba cyane abo muri Kongo Kinshasa na Zimbabwe batoraga kandi biyita Impunzi.
Minisitiri Motsoaledi yavuzeko ibi ntaho bihuriye no kubangamira impunzi, ahubwo ko ari ukubabuza ibikorwa bya politiki nkuko yabitangarije umunyamakuru Kieno Kammies wa CaptTalk. Yongeyeho kandi ko iri tegeko rishya risimbura iryo muri 1998, rigamije kubahiriza amategeko agenga impunzi.
Nta kabuza ko iri tegeko rizagira ingaruka nziza ku banyarwanda dore iko ibitero bya grenade bya RNC byahitanye benshi,ndetse bigahesha amahoro uburasirazuba bwa Kongo, dore ko RNC irota kuhagira indiri yayo.
Impera za 2019 ndetse n’intangiriro za 2020 zije zica intege RNC, kuko muri 2019 ingabo zayo zizwi nka P5 zatezwe umutego zose zirahashirira izindi zifatwa mpiri harimo Maj (Rtd) Mudathiru. Mu karere RNC yari yaragize indiri Uganda, ariko biragaragara ko Uganda igenda yubahiriza amasezerano ya Luanda kuburyo na RNC izahacika.
Ko
Bambara imyenda ya yellow nka NRM
Umwanda ugira iyo uva. Sinshaka kuvuga ngo isuku igira isoko