Kuva aho indwara ya Ebola yongeye kugaragara ica icyuho mu batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo, (RDC) aho abagera ku 2,236 bahitanwe na yo muri 3,288 bagaragaweho n’iyindwara, uRwanda rwafashe iyambere mu kuyikumira bidasubirwaho.
Zimwe mu ngufu zikurikira ingamba uRwanda rwafashe mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yahitanye imbaga y’abantu muri DRC, harimo no guhugura abanyamakuru, aho ku ikubitiro abagera kuri 60 bahawe amahugurwa ku kwandika no kuvuga inkuru zijyanye no kurwanya no gukumira indwara ya Ebola bikozwe kinyamwuga kandi birinda gukwirakwiza impuha.
Ubumenyi bahawe kandi bugendanye no kuvuga inkuru uko iri mu gihe hagaragaye indwara runaka y’icyorezo nka Ebola, bityo basabwa kugira ubushishozi bwimbitse no kugira ukuri ku nkuru batangariza Abanyarwanda.
Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatangiye tariki ya 16 Mutarama 2020 yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ngo yitezweho kuzamura ireme ry’inkuru zitangazwa ku ndwara z’ibyorezo cyane cyane Ebola.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ARJ, Havugimana Aldo yavuze ko aya mahugurwa agamije gutsura ubumenyi ku mitarire n’imitangarize y’inkuru ku byoreo nka Ebola, bityo ngo abanyamakuru bahuguwe ku ikubitiro bakaba bitezweho umusaruro.
Yagize ati “Ntekereza ko hari umunyamakuru ushobora kuvuga ngo ibi maze igihe mbikoraho ariko uyu munsi nk’umunyamakuru ndi hano kwiga kuko dufite amahirwe yo kuba turi kumwe n’inzobere kandi mu gihe cy’umwaka wose hagiye hakorwa ubukangurambaga ku bantu batandukanye, ntekereza ko na Minisiteri na yo ikomeje ubukangurambaga kandi hari n’abafite ubunararibonye mu by’Ubuzima n’ibijyanye no kurwanya indwara z’ibyorezo.”
Kugeza ubu nta muti wemewe wa Ebola uraboneka. Abaganga bita ku muntu uyirwaye bamusubizamo imyunyungugu n’ibindi umurwayi aba yatakaje kugeza igihe umubiri ubashije guhangana na Virusi itera Ebola.
Nubwo kugeza ubu urukingo rwa Ebola ruhabwa abaganga bita ku barwayi ba Ebola n’abantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’uwanduye Ebola, abanyamakuru na bo bifuje kuba mu mubare w’abagomba gukingirwa iyi ndwara kuko na bo bagize igice kinini cy’abahura n’imbaga mu gihe bashakashaka amakuru hirya no hino mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakanarenga imbibi zacyo.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNICEF Rwanda, Rajat Madhok, yagarute ku nshingano z’itangazamakuru abibutsa ko bagomba kugeza amakuru afitiwe ikizere ku babakurikira, banibuka ko inkuru zigera kuri rubanda zishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi.
Yagize ati “Ikintu cyose wanditse, uvuze cyangwa utangaje gifite ingaruka ku bantu, zishobora kuba mbi cyangwa nziza. Mufite uruhare kuri sosiyete.”
Uyu muyobozi wigeze no gukora mu itangazamakuru akaba n’impuguke muri ryo, yakomeje agira ati “Twebwe nk’abanyamakuru dufite uruhare rw’ingenzi n’akamaro mu muryango; turi ijwi ry’abaturage bacu, tugomba kubwira abadukurikira ibintu biri kuba n’ibyugarije sosiyete yacu. Turi abatwarabutumwa bw’ingenzi ku baturage.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Malick Kayumba, yavuze ko igihe cyose Minisiteri ifite inshingano zo kuvugana n’itangazamakuru mu kumenyesha abaturage amakuru y’ukuri kandi nta nyungu yagira mu kwanga gutanga amakuru y’ibiza nka Ebola ku itangazamakuru.
Yavuze ko biramutse bibaye ko abanyamakuru bimwa amakuru byatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga batazi uko bari bwifate mu bihuha byaba bihari ku cyorezo nka Ebola.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abafite aho bahurira n’abashobora kugira ikibazo cya Ebola. Abagera ku bihumbi bitatu (3000) nibo bamaze gukingirwa, hakaba hatahiwe gukingirwa abandi 6793 mu masite 4, mu giuhe hateganywa gukingira abantu ibihumbi maganabiri (200,000.)
Mu bindi bikorwa byagezweho, hubatswe ahantu 18 mu gihugu umuntu yashyirwa hihariye mu gihe yagaragaje ibimenyetso bya Ebola bategereje ko ibizamini bigaragaza niba koko arwaye.