Colonel Aaron Nyamushebwa wabarizwaga mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, yabaye undi musirikare ukomeye w’icyo gihugu utorotse ingabo za Leta, akajya gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa Gumino ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Itoroka rye rije rikurikiye irya Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika wagiye kuyobora umutwe wa Gumino, washinzwe n’Abanyamulenge nk’ugamije kubacungira umutekano. Ni mu gihe bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai na Red Tabara.
Uyu ni umutwe ariko wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubu bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara.
Ubwo bari imbere y’urukiko mu Ukwakira 2019, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yagize Colonel Nyamusaraba (wayoboraga Gumino) umuyobozi mukuru, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure (nawe wo muri Gumino) ashingwa iperereza na politiki.
Byemejwe ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Gumino, bazaba benshi bakazajya mu nkambi yabo.
Kuva muri Nzeri 2019 Abanyamulenge bibasiwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byagiye bibanyaga amatungo yabo, bagashinja ingabo za FARDC kubatererana.
Ibinyamakuru binyuranye byo muri RDC byatangaje ko uku gutoroka kw’abasirikare bakuru kwa FARDC atari gushya muri icyo gihugu, ariko igihe cyose kwabagaho kwasemburaga imirwano ikomeye cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kuva mu 2017, mu bice bya Uvira na Fizi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FLN na Red Tabara ikomoka mu Burundi, Maï Maï na Babembe; ku rundi ruhande hakaza indi mitwe nka RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na Gumino y’Abanyamulenge. Ni imirwano yagiye ihuzwa no kuba ari uruhande rurwanya u Burundi ruhanganye n’ururwanya u Rwanda.
Abaturage ba Minembwe banavuga ko hari ibikorwa by’abarwanyi bahoze ari aba FDLR, bakaza kwiyomora bagashinga CNRD.
Aba basirikare bakomeje gusubira mu ishyamba nyuma y’ibitero byagabwe kuri Gumino mu Minembwe, byahitanye Colonel Semahurungure, byagabwe na Maï-Maï mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi muri Nzeri 2019. Semahurungure yapfuye azize ibikomere yagize, agwa mu nzira bamujyana kwa muganga.
Aba ba colonel bombi binjiye mu ngabo za FARDC n’ubundi bavuye mu nyeshyamba, kuko mbere yo kwinjizwa mu ngabo za leta mu 2011, Col Makanika yayoboraga umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Forces Républicaines Fédéralistes (FRF).
Colonel Nyamushebwa we yahoze muri RCD-Goma ndetse aza kwifatanya n’umutwe wayoborwaga na Patrick Masunzu, mbere yo kujya muri FARDC.
Ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, aho byashegeshe bikomeye imitwe irimo na CNRD na FDLR.