• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Ubwanditsi 24 Jan 2020 POLITIKI

Urugaga rw’Abavoka bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EALS), rwajyanye mu nkiko akanama k’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirzuba (EAC) gashinjwa kwica ingingo zitandukanye zikubiye mu masezera yawo.

Akanama k’abaminisitiri ka EAC gasanzwe gafata umwanzuro ku ngingo zitandukanye zireba uyu muryango uhuriweho n’ibihugu bitandatu, karezwe mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazub (EACJ) rufite icyicaro Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane.

EALS ivuga ko inama, ibyemezo n’imyanzuro bikunze gukorerwa muri EAC, akenshi bikorwa Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango nta ruhare zabigizemo nyamara atari uko amasezerano yawo abiteganya.

Itangazo EALS yagenewe abanyamakuru rivuga ko nk’urwego rufata ibyemezo muri EAC, akanama k’Abaminisitiri gakwiye kuba ku isonga mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko agenga umuryango nta rwitwazo na rumwe.

Riti “Ikirego cyacu ni uko Inama y’Abaminisitiri yananiwe kubahiriza ibisabwa kuri iyi ngingo.”

EALS ivuga ko gukora inama zitagizwemo uruhare n’Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango byatumye habaho ubukererwe mu kugera ku ntego z’amasezerano yawo kandi bigateza amakimbirne n’urujijo mu rugendo rwo kwihuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, akaba ari nawe uyoboye inama y’abaminisitiri bawo, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nta cyo yavuga ku ngingo yamaze kugezwa mu rukiko.

Mu minsi yashize kandi abanyamategeko bo muri EAC bavuze ko kumurikira Inteko y’uwo muryango (EALA) umushinga w’itegeko watangijwe n’Inama y’Abaminisitiri usanga bigoye mu gihe uba utaremezwa n’Inama ya EAC ishinzwe amategeko n’ubutabera.

Iyi nama igizwe n’Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango, abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga, Abaminisitiri bashinzwe Ubutabera n’Itegeko Nshinga. Umushinga w’Itegeko ugomba kubanza gusuzumwa n’iryo tsinda mbere y’uko ushikirizwa EALA.

Inama y’Abaminisitiri ya EAC kandi ishinjwa kutubahiriza amasezerano y’umuryango, igategura inama ndetse zigafatirwamo imyanzuro kandi umubare w’abagomba kuba bitabiriye kugira ngo hafatwe umwanzuro utuzuye.

Indi ngingo iyi nama y’Abaminisitiri ivugwaho kwica amasezerano, ni uko ngo yashyizeho komisiyo ishinzwe gutanga ibizamini (Ad Hoc EAC Service Commission) itaremerejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu.

Itangazo rya EALS rikomeza rigira riti “Turashaka ko imyanzuro yose Inama y’Abaminisitiri yafashe ihabanye n’amasezerano, cyane cyane irebana n’inama ya 39 yabaye mu Ugushyingo 2019 iteshwa agaciro.”

EALS ivug ko iki kirego kigamije kugira ngo abantu bo muri EAC bajye baha agaciro kandi bubahirize amategeko y’umuryango kugira ngo buri wese abone akamaro ko kwihuriza hamwe.

2020-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Ubwanditsi 17 Mar 2025
Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2019
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 20 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa
Mu Rwanda

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf
INKURU NYAMUKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 28 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru