Urugaga rw’Abavoka bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EALS), rwajyanye mu nkiko akanama k’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirzuba (EAC) gashinjwa kwica ingingo zitandukanye zikubiye mu masezera yawo.
Akanama k’abaminisitiri ka EAC gasanzwe gafata umwanzuro ku ngingo zitandukanye zireba uyu muryango uhuriweho n’ibihugu bitandatu, karezwe mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazub (EACJ) rufite icyicaro Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane.
EALS ivuga ko inama, ibyemezo n’imyanzuro bikunze gukorerwa muri EAC, akenshi bikorwa Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango nta ruhare zabigizemo nyamara atari uko amasezerano yawo abiteganya.
Itangazo EALS yagenewe abanyamakuru rivuga ko nk’urwego rufata ibyemezo muri EAC, akanama k’Abaminisitiri gakwiye kuba ku isonga mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko agenga umuryango nta rwitwazo na rumwe.
Riti “Ikirego cyacu ni uko Inama y’Abaminisitiri yananiwe kubahiriza ibisabwa kuri iyi ngingo.”
EALS ivuga ko gukora inama zitagizwemo uruhare n’Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango byatumye habaho ubukererwe mu kugera ku ntego z’amasezerano yawo kandi bigateza amakimbirne n’urujijo mu rugendo rwo kwihuza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, akaba ari nawe uyoboye inama y’abaminisitiri bawo, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nta cyo yavuga ku ngingo yamaze kugezwa mu rukiko.
Mu minsi yashize kandi abanyamategeko bo muri EAC bavuze ko kumurikira Inteko y’uwo muryango (EALA) umushinga w’itegeko watangijwe n’Inama y’Abaminisitiri usanga bigoye mu gihe uba utaremezwa n’Inama ya EAC ishinzwe amategeko n’ubutabera.
Iyi nama igizwe n’Intumwa Nkuru z’ibihugu binyamuryango, abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga, Abaminisitiri bashinzwe Ubutabera n’Itegeko Nshinga. Umushinga w’Itegeko ugomba kubanza gusuzumwa n’iryo tsinda mbere y’uko ushikirizwa EALA.
Inama y’Abaminisitiri ya EAC kandi ishinjwa kutubahiriza amasezerano y’umuryango, igategura inama ndetse zigafatirwamo imyanzuro kandi umubare w’abagomba kuba bitabiriye kugira ngo hafatwe umwanzuro utuzuye.
Indi ngingo iyi nama y’Abaminisitiri ivugwaho kwica amasezerano, ni uko ngo yashyizeho komisiyo ishinzwe gutanga ibizamini (Ad Hoc EAC Service Commission) itaremerejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu.
Itangazo rya EALS rikomeza rigira riti “Turashaka ko imyanzuro yose Inama y’Abaminisitiri yafashe ihabanye n’amasezerano, cyane cyane irebana n’inama ya 39 yabaye mu Ugushyingo 2019 iteshwa agaciro.”
EALS ivug ko iki kirego kigamije kugira ngo abantu bo muri EAC bajye baha agaciro kandi bubahirize amategeko y’umuryango kugira ngo buri wese abone akamaro ko kwihuriza hamwe.