Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gitega, Musenyeri Simon Ntamwana, yongeye kuvuga ko agihagaze ku byo yavuze mu 2015, ubwo yavugaga ko nta muntu n’umwe ushobora gufata abarundi uko yishakiye ibyo yise ’kugira Abarundi abaja’.
Mu 2015 ubwo hatangiraga gututumba umwuka utari mwiza hagati y’ishyaka rya CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza n’abatavuga rumwe naryo, bamagana manda ya gatatu ye, Musenyeri Ntamwana na we yagiye mu bamagana ko hafatwa icyo cyemezo.
Icyo gihe, yavuze ko mu gihe CNDD FDD yakwemeza umuntu utemerewe gutorwa, byaba ari nko kugira abarundi abaja, aho yagize ati “Ntituri abaja b’umuntu uwo ari we wese”. Ni amagambo yahise aba intero y’abatavuga rumwe n’iryo shyaka mu myigaragambyo yakurikiyeho.
Ayo magambo yarahindukiye anakoreshwa n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD na bo bavuga ngo ‘Si ndi umuja, bashaka kwamagana abashaka ko bagendera ku byo bifuza’.
Kuva icyo gihe kandi byateye umwuka utari mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika mu Burundi na CNDD FDD yanahise yikura mu ndorerezi z’amatora yabaye muri Nyakanga 2015, yarangiye Perezida Pierre Nkurunziza ayatsinze.
Kuri ubu amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi, yerekana Musenyeri Ntamwana ayoboye igitambo cya Misa mu bikorwa by’amasengesho yateguwe na CNDD FDD mu Ntara ya Gitega.
Ibintu byatumye benshi babifata nk’ikimenyetso cy’uko Kiliziya Gatolika yaba yariyunze n’iryo shyaka, nyuma y’igihe batumvikana.
Aganira na BBC, Musenyeri Ntamwana yavuze ko nta shyaka abarizwamo kandi ko atigeze ajya kwiyunga na ryo ahubwo uko yahagaragaye ari nk’uko n’abandi bamutumira mu masengesho.
Ati “Ntabwo nagiye ngo niyunge n’iryo shyaka kuko nta shyaka na rimwe ndimo nta n’iryo nshaka kwinjiramo. Ishyaka ryanjye ni rimwe ni Ijambo ry’Imana. Uko abo muri CNDD FDD bansaba kubasomera ijambo ry’Imana ni nk’uko abo muri UPRONA cyangwa CNL bashobora kubinsaba. Aho umukristu yampamamagara hose nzitaba.”
Aho nibo BBC yamubajije ku byo yavuze mu 2015 ayibwira ko akibihagazeho, agira ati “Nta n’umwe wemerewe kutugira abaja. Nta n’umwe. Ni ibisanzwe kuko uwo ari wese utifuza kugendera ku mateka yacu ngo yubake igihugu, azaba arenganya abarundi.”
Musenyeri Simon Ntamwana yanavuze ko bazohereza indorerezi mu matora yo muri Gicurasi nka Kiliziya Gatolika kandi ko bamaze kubimenyekanisha.
Umukandida mushya wa CNDD FDD
Kuva ku wa Kane CNDD FDD iri mu masengesho y’iminsi itatu asozwa kuri uyu wa Gatandatu. Arakurikirwa no gutora umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka. Gutora umukandida bikazakorwa ejo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.
Nubwo bigoye kumenya uzatorwa, amakuru avuga ko hari abantu babiri banugwanugwa. Abo ni Perezida w’Inama Nkuru y’u Burundi, Pascal Nyabenda, n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye.
Nubwo nta tegeko ribuza Perezida Pierre Nkurunziza, kongera kwiyamamaza amaze kuvuga kenshi ko manda arimo ariyo ye ya nyuma. Ibyo bishimangirwa n’itegeko ryatowe n’Inama nkuru y’u Burundi rimugenera imperekeza bivugwa ko ishimishije kandi akazanahabwa izina ry’icyubahiro.