Afurika y’Epfo yamaze kugena Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda, nyuma y’umwaka nta ambasaderi igira usimbura George Nkosinati Twala.
Mu Ukuboza 2018 nibwo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala yahamagajwe i Pretoria, nyuma y’uko manda ye yari yararangiye.
Icyo gihe hari hashize iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’ibitutsi bivugwa ko byatutswe uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, biturutse mu Rwanda.
Umunyamabana wa Leta ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yabwiye The East African ko Afurika y’Epfo yamaze kuboherereza amazina ya ambasaderi mushya, gusa yirinda kumutangaza kuko u Rwanda “atari rwo rugena itariki nyayo azagerera i Kigali”.
Ibihugu byombi byamaze kwemeranya kuri ambasaderi mushya gusa nta na kimwe kiremera gutangaza uwo ari we.
Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko gifite amakuru yizewe y’uko Mandisi Mpahlwa w’imyaka 60 ari we wagizwe Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda. Cyavuze ko yemejwe mu Ukwakira umwaka ushize, isaha n’isaha akaba yagera i Kigali agatangira imirimo.
Mpahlwa asanzwe ari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Mozambique, manda ye muri icyo gihugu irarangira muri uyu mwaka.
Yigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi, anakora mu yindi myanya muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhera mu 2004.
Nduhungirehe yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza, ndetse ngo n’ibibazo bihari bari kubikemura.
Yagize ati “Umubano wacu na Afurika y’Epfo ni mwiza. Twagize ibibazo mu minsi yashize ariko turi gukorana ngo tubikemure. Ambasaderi wacu mushya muri Afurika y’Epfo yakiriwe neza i Pretoria, na ambasaderi wabo mu Rwanda yeremewe.”
Nduhungirehe yavuze ko bari no gukemura ibindi bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Mu Ukwakira 2019, Perezida Paul Kagame yakiriye Jeff Radebe, intumwa yihariye ya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bombi Kagame na Ramaphosa bahuriye i Sochi mu Burusiya bagirana ibiganiro aho bari bitabiriye inama ihuza u Burusiya na Afurika.
Muri Nyakanga 2019, u Rwanda rwasimbuje uwari Ambasaderi warwo muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega wari uhamaze imyaka umunani, asimburwa na Ambasaderi mushya, Eugène Kayihura.
Nubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugenda ugarura isura, hari ibitaranoga, cyane cyane ko Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC n’Umutwe w’abarwanyi wa P5, uhuriweho n’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda.
Uyu mutwe wakomeje gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse bamwe mu bari bawugize barimo umuyobozi wabo Rtd Major Mudathiru Habib, barimo kuburanishwa n’inkiko za gisirikare mu Rwanda, nyuma yo gufatwa n’ingabo za RDC, abandi bakishyikiriza MONUSCO.
Kugeza ubu kandi Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kubona viza zo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, ikibazo Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa aheruka kuvuga ko kigiye gukemurwa, ariko imyaka igiye kuba ibiri bitarashoboka.