Ibibazo by’umubano biri hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze guhombya Uganda nibura miliyoni 75 z’amadolari kuko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda umwaka ushize byageze kuri miliyoni 173 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 250 mu mwaka wa 2018.
Muri rusange, ibibazo bijyanye n’ubucuruzi Uganda imazemo iminsi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, umwaka ushize byayihombeje miliyoni z’amadolari 454.7 kubyo yohereza hanze nkuko biri mu mibare ya Banki Nkuru ya Uganda, Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi bw’ikawa muri icyo gihugu.
Imibare igaragaza ko Uganda yahombeye cyane kubyo yoherezaga muri Kenya n’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nkuko Daily Monitor yabitangaje.
By’umwihariko, miliyoni z’amadolari 75.6 Uganda yahombye byatewe no kugabanyuka kwa sima y’uruganda rwa Hima Cement yoherezwaga mu Rwanda, kugabanyuka kw’ibicuruzwa by’uruganda rwa Movit, amabati n’ibindi.
Ibyoherezwa muri Kenya nabyo byaragabanyutse kuko byavuye kuri miliyoni z’amadolari 825 yabonetse mu 2018, zikaba miliyoni 535 mu 2019.
Bivuze ko nibura hari ibicuruzwa bya miliyoni z’amadolari 290 byahombye cyane cyane bivuye ku makenga abanyakenya bagize ku bigori biva muri Uganda, isukari, inyama n’ibikomoka ku bworozi bw’inkoko.
Nubwo Kenya ifite ikibazo cyo kubura ibigori, yatanze umuburo ku bigori byaturukaga muri Uganda, ivuga ko birimo uburozi bwa Aflatoxins bushobora gutera indwara buturuka ku ruhumbu.
Kenya kandi ntiravanaho burundu akato yashyizemo ibikomoka ku nkoko zo muri Uganda guhera mu 2018.
Uganda na Kenya kandi bimaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi bw’amata, ku buryo no mu minsi ishize amata ya Uganda afite agaciro ka miliyari y’amashilingi ya Uganda yangiwe kwinjira ku isoko rya Kenya nkuko bitangazwa n’urugaga rw’abikorera muri Uganda.
Uganda kandi ibyo yohereza muri Tanzania byaragabanyutse, cyane ko Tanzania itarakuraho akato yashyize ku isukari iva muri Uganda.
Ibyo Uganda yohereza muri Tanzania byavuye kuri miliyoni 91 z’amadolari mu 2018, bigera kuri miliyoni 83 mu 2019.
Icyakora, imibare y’ikigo gishinzwe ibyoherezwa hanze muri Uganda igaragaza ko amafaranga ava mubyo icyo gihugu cyohereza hanze muri rusange yiyongereye akava kuri miliyari 13.4 z’amashilingi yabonetse mu 2018 akaba miliyari 13.8 mu 2019.
Ibi bavuga ko byavuye mu kongera ubucuruzi icyo gihugu gikorana n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.
Umubano wa Uganda n’u Rwanda wajemo agatotsi kubera ibirego icyo gihugu gishinjwa birimo gutoteza abanyarwanda bajyayo, gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.
Muri Werurwe umwaka ushize, u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo kutajya muri Uganda, mu gihe icyo gihugu kidahagaritse kubatoteza.