• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Editorial 01 Feb 2020 HIRYA NO HINO

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi ku ka zina ka Yamba wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yakubiswe agirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda mbere yo kujugunywa ku mupaka wa Cyanika.

Yamba w’imyaka 32 y’amavuko, ni mwene Ntabareshya na Nyirakibibiro, yakubiswe ubwo yazaga mu Rwanda aturutse muri Uganda, yagera hafi n’umupaka agakubitwa n’inzego z’umutekano za Uganda, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari na ho yararujwe n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda akajyanwa kwa muganga.

Ndayambaje wakubiswe n’inzego z’umutekano za Uganda

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari na we watangaje iby’aya makuru ku rukuta rwe rwa Twitter, yamaganye ibyakorewe Ndayambaje mu gihe habura umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bahurire muri Angola bareba uko basuzuma ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ndayambaje yiyongereye ku bandi Banyarwanda bagiye bakubitwa bakagirwa intere cyangwa bakamburwa ibyo batunze byose, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda.

Nta minsi ibiri ishize humvikanye inkuru ya Manishimwe Erias n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza wanyazwe imitungo ye yose n’Abanya-Uganda, mbere yo kuzanwa akajugunywa ku mupaka wa Cyanika nta n’imperekeza.

Hari n’izindi ngero nyinshi z’abantu bagiye bahura n’isanganya kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangira mu myaka ibiri ishize. Muri aba harimo n’abagiye bakorerwa iyicarubozo no gukubitwa bakabura ubuzima.

Abaturage ba Uganda n’ab’u Rwanda bategerezanyije amatsiko ibizava mu nama iteganyijwe kuri iki cyumweru, izahurirwamo n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.

U Rwanda rukomeza kugira inama abaturage barwo kutajya muri Uganda bitewe n’ihoterwa bakorerwa.

2020-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Editorial 27 Apr 2018
Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Editorial 10 Aug 2018
Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Editorial 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU
Mu Rwanda

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU

Editorial 02 Feb 2016
Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Editorial 19 Jan 2018
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru