Jean Paul Ntagara wirukanwe muri RNC mu Kuboza 2019, mu biganiro n’ibinyamakuru bitadunye yavuze ko, Kayumba Nyamwasa umuyaga w’impinduka uri muri RNC nawe ugomba ku muhuhaho, RNC atari akarima ke.
Ati “Kayumba agomba kumenya neza ko RNC atari akarima ke, aho abyuka akirukana uwo ashatse ku nyungu ze bwite amaze kwirenza ibirahure bya DIVAYI”. yavuye mu bucuruzi bw’amaraso y’abana babanyarwanda yamenekeye muri Congo, aho izari ingabo ze zatikiriye zabuze ubufasha kandi Kayumba yarakiriye arenga miliyoni y’amadorali yo kubafasha, ahubwo we akayashora mu bucuruzi bwe muri Mozambike.
Jean Paul Ntagara wahoze ari umucungamutungo, akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Ntara ya Canada, yavuze ko intandaro yiyirukanwa ry’abayobozi ba RNC muri Canada ryaturutse ku kagatsiko kagizwe na Kayumba Nyamwasa, n’abambari be barimo, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille Minani na Patrick Uwariraye.
yakomeje avuga ko Kayumba n’abambari be aribo bagambanira RNC, kuko ibyo bakora binyuranije n’amategeko agenga RNC. Avuga ko intandaro nyamukuru y’ibibazo bafitanye ari uko yanze gusohora amafaranga yari yasabwe n’umubitsi wa RNC ku rwego rw’Isi bidakurikije amategeko avuga ko arayo gufasha Radio Itahuka, ibyo we yabonaga ko ari amacabiranya.
Jean Paul Ntagara yakomeje asobanura ko yabimenyesheje umuhuzabikorwa wa RNC mu Ntara ya Canada, yumva bidasobanutse kandi bidakurikije amategeko ahubwo ari gusesagura umutungo wa RNC ndetse no kuwukoresha muburyo budasobanutse mu nyungu z’abantu bamwe gusa.
Ntagara nyuma yo kunanirwa kumvikana n’uwari umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada Bwana Patrick Uwariraye, hatumijwe inama y’igitaraganya igizwe na Komite ya RNC intara ya Canada.
Ati “Bwana Patrick Uwariraye bamubujije kuyobora Inama nk’umuyobozi cyane ko ariwe waregaga umubutsi ariko arabyanga, avuga ko nimba atariwe uri buyobore inama, itari bukorwe. Ibyo byatumye inama isubikwa”
Ibi ngo byatumye Jean Paul Ntagara nkuwari Umuhuzabikorwa wungirije yongera gutumiza inama ariko Patrick Uwariraye yanga kuyitabira, ahubwo ahita yumvikana na Kayumba Nyamwasa, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille, Serge Ndayizeye, kwirukana Jean Paul Ntagara ndetse bahita banabinyuza kuri Radio itahuka aho bari bahuriye muri Afrika y’epfo.
Jean Paul Ntagara ngo asanga ibibazo byose biri muri RNC, byarateguwe neza ndetse bigashyirwa mu bikorwa n’itsinda rito riyobowe na Kayumba Nyamwasa mu nyungu zo gushaka kwigarurira RNC, Kayumba agasigarana n’itsinda rito abasha kugaraguza agati uko yishikiye.
Jean Paul Ntagara mu izina rya Bagenzi be, ngo nubwo birukanwe, ntabwo bemera ko birukanwe mu gihe uburyo byakozwemo ntaho bihuriye n’amategeko agenga RNC. Bityo akaba asaba Kayumba ko mbere yo gusaba imishyishyikirana n’u Rwanda nawe yabanza akemera imishyikirana nabo yarenganyije. Yasoje avuga ko nyuma yo gukorana inama n’abanyamuryango ba RNC baturutse imihanda yose ku isi, bakumva uburyo barenganyemo ngo RNC ntibayisohokamo kuko ngo bayivunikiye imyaka 9 yose.