Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku itariki 11 Gashyantare batangiye gukusanya imikono (signatures) igaragaza ko badashaka Minisitiri w’Umutekano Elly Tumwine.
Minisitiri Gen. Tumwine arashinjwa kubangamira imirimo ya Komite Ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko Uganda, ubwo yashakaga amakuru yerekeye iby’inzu z’ibanga zifungirwamo abaturage ba Uganda bagakorerwa iyicarubozo mu nyungu bwite za bamwe mu bagize inzego z’umutekano.
Nyuma yo kwakira ubusabe bw’iyo Komite yasabaga ko Minisitiri ahanwa hadasabwe ibindi bisobanuro, Mohammad Muwanga Kivumbi uhagarariye Intara ya Butambala yasabye Inteko ko byanyura mu kubitorera agendeye ku ngingo ya 56 y’amategeko agenga imikorere y’Inteko aho muri Uganda.
Mu mwaka ushize, Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga, yasabye ko hakorwa iperereza ku kibazo cy’iyicarubozo ku kigo gishinzwe umutekano n’iperereza imbere mu gihugu [Internal Security Organisation ]ISO na CMI nyuma yuko hari abagaragaje ko ibyo bigo byashyizeho inzu z’ibanga zikoreramo iyicarubozo.
Ubwo Gen Tumwine yageraga imbere ya komite yaje kwemera ko Guverinoma ifite izo nzu z’ibanga ku mpamvu z’iperereza atari iyicarubozo ry’abasivile.
Nyamara iyo komite ngo yaje kwakira ubuhamya bwa bamwe bavugaga ko hari abakoresha ububasha bafite mu nzego z’umutekano mu gukemura amakimbirane bafitanye n’abantu. Isaba ko abashinzwe umutekano batakoresha inzego barimo ku mpamvu zabo bwite.
Kugeza kuwa 11 Gashyantare abantu batandatu bari bamaze gusinyira ko, Minisitiri yirukanwa. Mu basinye harimo Mbwatekamwa Gaffa ukomoka mu Ntara ya Kassambya wo mu ishyaka rya NRM yabwiye Daily Monitor ko hakenewe imikono 150 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 457.
Ati “Dukeneye nibura imikono 150 kandi byatangiye uyu munsi. Kugeza ubu jye nashyizeho umukono wanjye, ariko sinamenya niba abandi basinye kuko ntabwo nshinzwe kureba uwaba yabikoze.”
Yavuze ko Gen Tumwine yatangiye gutera ubwoba abagize Inteko bari gusinya kuri iyo nyandiko yohereza umunetsi uri gufata amafoto y’ushyizeho umukono.
Ati “Umwungirije, uriya mugore uri hariya ahagaze afite telefoni kubera ko usinye wese agomba kumwandika akanamufata ifoto. Namubwiye nti ngwino ufate ifoto ngiye gusinya kubera ko ntakwihisha. Ntacyo aricyohano mu Nteko.”
Hagendewe ku itegeko Nshinga ryo mu 1995, Inteko Ishinga Amategeko yirukanye Abaminisitiri babiri yeguza abandi batanu nyuma yo kuzuza imikono yasabwaga.