U Rwanda na Uganda bikomeje gushakisha umuti ku bibazo bimaze iminsi hagati yabyo, byagejeje aho u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, kubera itotezwa n’iyicarubozo bakomeje guhuriraho.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ku buryo abambari bayo bakomeje kurwibasira mu nkuru z’ibinyoma, mu binyamakuru bito n’imbuga z’abantu ku giti cyabo kugeza mu binyamakuru binini nka The New Vision na The Daily Monitor.
Abakurikira ibyandikwa ku Rwanda muri Uganda bamaze kumenyera abantu Giles Muhame wa Chimpreports na Sarah Kagingo wa Soft Power, bari ku rutonde rw’abahabwa amabwiriza y’ibyo bandika n’abayobozi mu rwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, urushinzwe iperereza mu gihugu, ISO cyangwa mu biro by’umukuru w’igihugu.
Abandi bagarukwaho banakorana n’umutwe wa RNC barimo Sulah Nuwamanya, Prossy Bonabaana na Gideon Rukundo Rugari, bakanakorana bya hafi n’umuyobozi wungirije wa CMI ushinzwe kurwanya iterabwoba, Col. CK Asiimwe.
Kuri iyi nshuro hamenyekanye ko rumwe mu mbuga zibasira cyane u Rwanda rwitwa “RPF Gakwerere”, rukoresherezwa muri Komisiyo ya Uganda ishinzwe kugenzura itumanaho (UCC) n’uwitwa Obed Katureebe, mubyara wa Patrick Karegeya wayoboye iperereza mu Rwanda, akaza guhunga igihugu akicirwa muri Afurika y’Epfo.
Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje ko amakuru yizewe ahamya ko Obed Katureebe ari we ukoresha “RPF Gakwerere”, akaba umuhuza w’ibikorwa bigamije guhindanya isura y’u Rwanda binyuze mu guhora rwibasirwa kimwe n’abayobozi barwo.
Igikomeye ni uko uyu ari umukozi wa Leta ya Uganda, wahawe akazi n’ibiro by’umukuru w’igihugu, ariko inshingano ze ni ukwibasira ubusugire bw’ubuyobozi bw’ikindi gihugu, umuturanyi.
Obed Katureebe yari umunyamakuru wahindutse umuntu ukora icengezamatwara, yakoze muri New Vision nk’umunyamakuru wigenga mu gihe cy’imyaka icumi mu 2004 – 2014 mbere yo kujya muri UCC ariko akorera mu biro by’umukuru w’gihugu. Umuvandimwe we Karugaba Nathan uzwi nka “Toto” ni maneko wa CMI.
Ashinjwa kugira uruhare mu gufasha ibikorwa byibasira u Rwanda, by’umwihariko ibigirwamo uruhare na RNC ya Kayumba Nyamwasa, nyuma yo guhuzwa na mubyara wabo Patrick Karegeya. Abazi Karugaba nk’umuntu wavuye mu gisirikare cya UPDF, imikoranire ye na CMI irimo kuyobora ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Umuvandimwe we yakuwe mu Rwanda
Uretse kuba Uganda yagira uruhare mu gushyigikira urubuga rugamije kwibasira abayobozi b’ikindi gihugu, amakuru ahamya ko uwari umuyobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, yahawe akazi na Kampala mu guhungabanya Guverinoma ye, none mu minsi ishize yanahawe inshingano nk’umudipolomate muri Suède.
Uwo ni Gordon Katureebe, umuvandimwe wa Obed Katureebe. Ababyeyi babo ni nyakwigendera Rev. Joas Katureebe na Anne Mariya Katureebe.
Gordon Katureebe yakoze mu Rwanda nk’umuyobozi w’umurenge wa Kimihurura mu yari Komini Kacyiru, ubu ni mu Karere ka Gasabo.
Katureebe yari umunyabyaha uzwi. Ubwo yavaga muri Uganda kimwe n’abandi banyarwanda babaga mu buhungiro, yabonye akazi mu iperereza mu yari Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, agakorera mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Icyo gihe u Rwanda rwari rucyiyubaka, ku buryo hari imikorere y’abantu ku giti cyabo yari itaroroha gutahurwa. Katureebe na bagenzi be bigiraga nk’abashinzwe kurwanya magendu, bagafatira ibicuruzwa bitandukanye, bagahindukira bakabigurisha ku isoko. Mu kuri Katureebe nta rwego yakoragamo rushinzwe kurwanya magendu.
Mu kwirinda ibi byaha, abacuruzi basabye guverinoma gushyiraho urwego rumwe rushinzwe kurwanya magendu, aho kugira ngo abantu bamunzwe na ruswa bajye bigira nk’abagize uwo mutwe. Washyizweho ndetse uhabwa umurongo uhamye.
Ibikorwa bitemewe n’amategeko bya Katureebe byahise bijya ahabona, yirukanwa ku kazi. Yahisemo gusubira kwiga, yiyandikisha mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryitwaga KIST, arangiza afite impamyabumenyi mu bucuruzi.
Hagati aho yakoraga mu biro by’umwanditsi wa kaminuza. Yaje gushinjwa kwibira ibizamini abakobwa, bakamwitura imibonano mpuzabitsina.
Ubwo byatahurwaga nabwo yarirukanwe. Yari azwi nk’umuntu ufite akarimi kareshya. Nyuma yaje kubona akazi nk’umuyobozi wa Kimihurura. Muri icyo gihe yahindutse umuryi wa ruswa. Nabwo yarirukanwe.
Mu iperereza byaje gutahurwa ko mu gihe cyose yagiye akoresha impapuro mpimbano, kimwe n’impamyabumenyi yarishaga.
Ku ruhande rw’iperereza ry’inkiko, igenzura ryakozwe na kaminuza ubwayo ryasanze impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ibaruramari yavuze ko yakuye i Kampala ari na yo yamuhesheje kwakirwa muri KIST, yari impimbano. Minisitiri w’uburezi, Jeanne D’arc Mujawamariya yahise atesha agaciro impamyabumenyi ye.
Katureebe yaje gukorera ikinyamakuru Umuseso, nabwo akajya yaka abacuruzi amafaranga abakangisha ko nibatayamuha abashyira hanze muri icyo kinyamakuru. Yaje gutabwa muri yombi ashinjwa gushyira ibikangisho ku bantu.
Nyuma nibwo yahunze igihugu avuga ko atotezwa azira ko ari mwene wabo wa Col Patrick Karegeya. Karegeya na we yahawe akazi na Museveni, ndetse abasirikare be bakuru bamwakiriye ku mupaka ubwo yahungaga u Rwanda.
Katureebe yongeye guhuzwa na Rugema, mwene wabo wa Kayumba
Ubwo Uganda yongeraga imbaraga mu gufasha RNC ya Kayumba Nyamwasa, Katureebe yakoranye na mwene wabo Rugema Kayumba, wari umuhuzabikorwa wa RNC mu gace ka Scandinavia.
Uyu Rugema kandi yabaye umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda mu gihe kirekire, aho yakoranaga bya hafi na Katureebe. Uyu yakoranye n’inzego z’umutekano za Uganda by’umwihariko CMI, mu gushimuta Abanyarwanda hakoreshwejwe imbunda muri icyo gihugu, nyuma bagahatirwa kubiyungaho muri RNC.
Uwabyangaga yahitaga akorerwa iyicarubozo, ndetse hari abapfuye kubera izo mpamvu. Ubwo yabazwaga kuri ibyo, Rugema Kayumba, yasubije yemeza ubufatanye bwe na CMI nk’uko yabyanditse kuri Facebook.
Ati “Ntabwo nzakorana na CMI gusa, ahubwo nzanaba umwe mu bayigize.”
Igikorwa cya Uganda cyo kwimurira Katureebe muri ambasade yayo muri Suede ni ikimenyetso gifatika cy’ubushake bwa Museveni mu guhungabanya u Rwanda nubwo iyo bigeze mu ruhame asinya amasezerano ko ashaka kubana neza n’umuturanyi.
Hejuru yo kuba nta kivugwa ku bwenegihugu bwe bwa Uganda kandi yarabaye umuyobozi mu Rwanda, Katureebe, umunyamahanga yoherejwe gukorera muri ambasade ya Uganda. Ni umwanya ukomeye umunya-Uganda nyawe kandi ufite ubushobozi yakwifuza kugira.
N ibintu birushaho kuzamura ibibazo ku migambi ya Museveni ku mubano w’u Rwanda na Uganda.
Byongeye, Gordon Katureebe yahujwe na Rugema Kayumba ngo bakomeze akazi ko kugerageza gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Museveni byo guhungabanya u Rwanda.
Urubuga “RPF Gakwerere” rw’umuvandimwe we Obed, ruzakomeza gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ku mabwiriza ya Museveni, mu gihe umuvandimwe we Nathan ahuza ibikorwa bya RNC.
Ibi byose ni ibikorwa by’umuryango wa Karegeya, mu misoro y’abaturage ba Uganda.