• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Inama yahurije i Gatuna abayobozi b’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeranyije ko Uganda igenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazakurikira inama igamije kongera gufungura imipaka.

Abayobozi bombi bemeranyije ko hari intambwe yatewe irimo kurekura abaturage bari bafunzwe kuri buri ruhande, ndetse hanasinywa amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu myanzuro yasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola nk’igihugu cy’abahuza, Manuel Domingos Augusto, yavuze ko abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe yatewe n’ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje mu gukora ibishoboka mu gusubiza umubano ku murongo.

Harimo irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi no kwiyemeza gukomeza urwo rugendo rwo kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko bishimiye isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda, agomba gufasha mu gukurikirana mu butabera abarimo abashinjwa “kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye abaturanyi.”

Yakomeje ati “Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.”

“Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda. Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi,”

Iyi ni inama ya kane ihuje aba bakuru b’bihugu bine, uhereye mu mu mwaka ushize. Perezida Kagame na Museveni bashimiye bagenzi babo, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC, bakomeje kubaherekeza muri ibi biganiro.

2020-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Editorial 08 Nov 2019
Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Editorial 27 Dec 2022
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Editorial 23 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale
IMIKINO

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Editorial 20 Jan 2018
88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza
Mu Mahanga

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Editorial 17 Feb 2017
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze
IMIKINO

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru